IGIHE

U Rwanda ruzohereza dosiye yandikisha imigongo n’umuganura mu murage w’Isi bitarenze muri Werurwe

0 19-03-2026 - saa 22:42, Ntabareshya Jean de Dieu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko bitarenze itariki ya 31 Werurwe 2026, izaba yashyikirije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) dosiye isaba kwandikisha Imigongo n’Umuganura ku rutonde rw’Umurage Ndangamuco w’Isi udafatika wa UNESCO.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Umurage Ndangamuco.

Yasobanuye ko ibi bikorwa bigamije kurengera uyu murage, kuwubungabunga no kuwumenyekanisha kurushaho mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko u Rwanda rugiye kwandikisha Imigongo mu Murage w’Isi.

Yakomeje ati “Kuva muri Mutarama 2023 kugera mu Ugushyingo 2025, hakozwe ibarura rusange ry’umurage ndangamuco w’u Rwanda udafatika, ubu inyigo ikaba imaze kurangira, hasigaye kuyisuzuma, kuyisesengura no kugira ngo turebe imishinga twakoramo.”

“Turateganya kandi gutanga muri UNESCO muri uku kwezi twatangiye, dosiye ijyanye no kwandikisha imigongo. Uwo ni umurage udafatika nyarwanda, dosiye yararangiye rwose, bitarenze uku kwezi birashyikirizwa UNESCO hanyuma nayo izasuzume.”

Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko impamvu u Rwanda rwifuza kwandikisha imigongo mu murage w’Isi ari ukugira ngo bimenyekane ko bifite inkomoko mu Rwanda.

Ati “Impamvu tunabijyana muri UNESCO ni uko ubu kubera ko Isi yabaye ntoya, abantu barabyigana. Hari ibikoresho bikoze mu migongo kandi ukabona ni byiza bifite umwihariko nyarwanda.”

Yavuze ko nubwo bimeze uko ushobora gusanga hari abo mu bindi bihugu babyiganye bakaba babigurisha mu izina ryabo kandi ari umwihariko w’u Rwanda.

Yongereyeho ati “Ni yo mpamvu turi kwihutira gushyira imbaraga mu kurinda uyu mwihariko w’umurage ndangamuco udafatika kugira ngo tuwurinde kwiganwa.”

U Rwanda rugiye kwandikisha imigongo n’umuganura mu murage w’Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza