IGIHE

Ingoma i Rwanda (Igice cya XXI)

0 19-02-2012 - saa 18:19, IGIHE

Nk’uko twabibateguje mu gice cya makumyabiri, tugiye kwinjira mu gice cy’amateka maremare y’Iremwa ry’Ingoma. Amateka n’imiterere y’ingoma tukaba tugiye kuyava i muzi tukazayagera i muzingo.
Tugiye gukomereza ku ngingo nkuru twise “Ingoma z’Imivugo” izagira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n’umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere.
Ingoma z’imivugo
Mu Rwanda rwo ha mbere, habagaho ingeri enye z’ingoma, arizo: Ingoma–Ngabe, Ibigamba (Ingabekazi), Ingoma z’imivugo (…)

Nk’uko twabibateguje mu gice cya makumyabiri, tugiye kwinjira mu gice cy’amateka maremare y’Iremwa ry’Ingoma. Amateka n’imiterere y’ingoma tukaba tugiye kuyava i muzi tukazayagera i muzingo.

Tugiye gukomereza ku ngingo nkuru twise “Ingoma z’Imivugo” izagira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n’umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere.

Ingoma z’imivugo

Mu Rwanda rwo ha mbere, habagaho ingeri enye z’ingoma, arizo: Ingoma–Ngabe, Ibigamba (Ingabekazi), Ingoma z’imivugo n’Ingoma z’amakondera. Aha tukaba tugiye kurebera hamwe Ingoma z’imivugo kuko izindi zo twazibonye mu bice bibanza.

Ingoma z’imivugo ni izi tuzi ubu,zikoreshwa ahantu hatandukanye, Ingoma z’imivugo nizo zibamo Ingoma z’imihango n’Ingoma z’imisango zivugira mu ruhame. Ingoma z’imivugo izi tuzi zivuzwa muri ibi bihe byacu,zadutse ku ngoma ya Cyilima I Rugwe, ahasaga mu mwaka W’1345, zadukanywe n’umunyamahanga Rwamuhama w’Umutoro. Muri icyo kibariro, Cyilima yari amaze kwigarurira Nduga Bunyagitunda mu gihe yategekwaga n’umwami Mulinda w’Umunyungu. Kumutsimbura ku butegetsi, Cyilima yamushukishije kumushyingira, ingabo zimutera zitwa ngo ni abakwe bahetse umugeni. Ubwo muri icyo gihe niho Rwamuhama yambukiranyije u Bufumbira n’u Bukamba h’i Ndorwa, Ubusigi n’Ubuliza aje aturutse muri Toro ari naho yakuye ingoma yadukanye ziba iz’u Rwanda, zihindura “Imirimba “ iba “Imirishyo“.

Umutagara w’Ingoma z’imivugo, ugirwa n’amoko ane y’ingoma: Ishakwe, Inyahura, Inumvu, Ibihumurizo, arizo Numvu z’inumbiri.

Ishakwe

Ni ingoma nto ishaka nyine igaterera izindi imirishyo zigomba kwikiriza ku buryo bugenwa n’Inyahura. Ishakwe zivuga mu ijwi rirongoroye kandi umujyo waryo ntutezuka, ntuhwema kuva mu musuko w’ingoma, kugera mu itunga ryazo. Muri uwo muriri wose, Ishakwe igomba kugaragira Inyahura igatera umurishyo uw’Inyahura iyibwirije.

Inyahura

Ni ingoma y’umubyimba uringaniye,niyo iyobora imirishyo y’izindi ngoma, iyo zisutse. Ijwi ryayo rirenga riyobora umutagara w’ingoma:

 Mu mukirigito w’Inumvu ku Mutimbo

 Mu mpirita yo mu Milindi

 Mu bitego by’Agasiga bisatira ingoma zose

 Mu mudidibuzo w’Ikirushya

 Mu maringushya yo mu kimanura, no

 Mu mukarago utungisha mu Nyanja.

Inumvu

Ni ingoma zigira amajwi avumera n’Umubyimba w’Ibihumurizo. Nizo bikokora by’Inyahura. Inyahura iyo ijya gutanga inkuru Iranumvura, mbega igashoza urugamba ikirigita Inumvu ziyiri mu bikokora. Umutimbo ukagusha mu Musuko, zigasuka:Umunyenyahura akura ijwi ku Nyahura ,Inumvu igahumuriza Umutimbo, agatanga inkuru avugutira n’amaboko yombi ahuza n’ishakwe…. Bikitwa “Kunumvura“.

Ibihumurizo

Ibihumutizo ni ingoma z’umubyimba uhagaze zivuga zinihira zivumera, zigahuza amashagaga n’Inumvu n’umurego w’Inyahura, Umutagara ukagira ireme. Itorero rishobora kugira ingoma 5, 8, ndetse n’icumi rirenga,biterwa n’Abiru.Itorero ryiza rigira Umutagara ( Ingoma zigize umukino )w’Ingoma 10:

• Ishakwe 1

• Inyahura 3

• Inumvu 2

• Ibihumurizo 4

Iyo Inyahura ari 3, haba hari: Inyahura inumvura itanga inkuru ku mukondo; Indamutsa n’Impuruza, ku gikokora; zinogereza umuriri zikagwiza ishyaka. Ingoma z’Imivugo zibamo Ingoma z ‘Imihango n’iz’Imisango zivugira mu ruhame.

Amazina y’Ingoma n’imikorere yazo

Ingoma zivuzwa n’ itorero rimwe ubusanzwe zigomba kuba 10; maze zikabamo:
1. Ishakwe 1: Niyo itanga imirishyo bagiye kuvuza; bayita Indangamirishyo.

2. Inyahura 2: Iya mbere, itanga igihe cyo kwikiriza, Ishakwe, ikanakurikiranya imirishyo, bayita Imbuzi.

3. Ibihumurizo 4: Izo ngoma uko ari enye zikiriza Ishakwe ubutitsa ariko zicishije make bazita Inyikirizi.

4. Inumvu 3: Inumvu zigira ijwi rirenga,ariko zumvikana cyane iyo zihoze nibwo zinumvura, banazita Impuma.

Mu nkuru itaha tuzatangira ingingo nkuru yitwa“Ingoma-z’Imihango”
Inganzo z’Abanditsi twisunze

 Ingoma I Rwanda: (Padiri SIMPENZWE Gaspard, 1992)

Umusizi NSANZABERA Jean de Dieu

Twandikire kuri: [email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza