IGIHE

Uko Abanyarwanda bo hambere bivuraga indwara zirimo agahinda gakabije (Video)

0 19-06-2024 - saa 20:08, ⁠Ishimwe Hervine

Mbere y’Ubukoloni, umugabane wa Afurika wari usanzwe wifitemo ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo birimo n’ubuvuzi bushoboye. Nko mu Rwanda indwara zitandukanye zaravurwaga zigakira hakoreshejwe imiti bitabaye ngombwa ko ikurwa mu mahanga.

Indwara nk’umutima, agahinda gakabije n’izindi zitandukanye zo muri ibi bihe, abanyarwanda babashaga kuzirinda ahanini bakoresheje ibitaramo, byatumaga abantu bahorana akanyamuneza.

Igitaramo cyabaga kigizwe n’ibice bitanu birimo igitaramo cy’Umuryango, icy’Uburere mboneragihugu, icy’Ibwami, icy’Umuganura n’icy’Imihigo.

Ibi byose byatumaga Abanyarwanda baharanira guhorana ubutwari,ibigwi n’imihigo by’ibyo bazageraho mu muryango,ku gihugu no ku Isi.

Kurikira amashusho usobanukirwe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza