IGIHE

Amateka y’inyeshyamba zazengereje ingoma y’umwami Ruganzu Ndoli

0 18-06-2023 - saa 12:34, Nsanzabera Jean de Dieu

Nubwo Ruganzu Ndoli yabaye umutabazi w’Umucunguzi wakuye u Rwanda mu menyo ya rubamba, akagira ibigwi n’ibirindiro mu Rwanda no mu mahanga, agahaza umunezero n’ibyishimo Abanyarwanda bari baravukijwe n’ibikomangoma byo kwa Gahima byarwaniye ingoma, ntabwo twavuga ko byabaye shyashya ngo ategeke mu mudendezo utagira igitotsi.

Yagiye ahura na za kidobya zidakanganye zazanaga intambamyi, zigatuma atatanya ngo ajye mbere mu mugambi we w’igihe kirekire mu kwagura igihugu, no kwihimura ku bapfakaje u Rwanda.

Nyuma y’aho bene Yuhi Gahima barwaniye ingoma Ndahiro Cyamatare akahagwa, ibihugu byari byarigaruriwe n’u Rwanda (ku ngoma ya Rugwe, Mukobanya na Sekarongoro) bibonye ko nta Mugabe n’Umugabekazi rufite, byatangiye kwinyara mu isunzu ngo byongere byiyubake buhugu, ntibikomeze kuba muri tumwe mu Turere tw’u Rwanda rwa Cyamatare.

Nk’uko tubikesha igitabo Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, n’umurage w’u Rwanda, hari zimwe mu nyeshyamba zajengereje Ruganzu Ndoli, zabaye intambamyi mu mizo y’ingoma ye.

Nkoma ya Nkondogoro

Ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, yahuye n’inkirirahato zo mu Karere ka Nduga zari ziyobowe na Nkoma ya Nkondogoro wari umupfumu w’icyatwa mu Babanda, ziramurwanya cyane ngo zongere zisubize ingoma ya Nduga yari yarigaruriwe na Mibambwe Sekarongoro ahasaga mu wa 1411, ubwo yayamburaga Nkuba ubwa mbere, n’umuhungu we Mashira ubugirakabiri.

Ese uwo Nkoma ya Nkondogoro yari afite ayahe mateka i Rwanda?

Nkoma uwo ni mwene Maduna na Nkondogoro, bari abarozi ba Ndahiro, bikaba umwuga wabo barogesha uburozi bwo gucuragura.

Kavukire kabo ntihari mu Rwanda, hari i Bunyabungo habarizwa muri Congo y’ubu. Ni ukuvuga ko bari abo mu bwoko bw’Abashi bagengaga ingoma y’u Bunyabungo.

Maduna yavanyeyo Nkoma akiri muto, aje gukeza Ndahiro, avuga ko azi kuroga azajya amurogera abanzi bamuhiga. Ndahiro rero abyumvise arishima kuko abonye umunyamahangakazi uzamurogera abanzi.

Nkoma na we aza gutora uwo muco wo kuroga, aba n’umurozi w’ikirangirire anafata izina ry’ibigwi bye mu kuroga, aho yagiraga ati "Ndi Sekirasanyi ikirozi cyo mu Marangara".

Aho Ndahiro atangiye, Nkoma yabaye umwe mu bafashe kamwe mu turere twa Nduga kitwaga Amarangara arakigarurira, aragategeka. Noneho aho Ndoli abundukiye aje kuyobora u Rwanda, Nkoma aragoma, ibyo kuyoboka abitera umugongo.

Aho akaba ri na ho Nkoma yiyambuye umuryango mugari w’iwabo mu Bashi, atora umuryango mugari w’Ababanda, ari naho yaremeyemo inzu imukomokamo y’Abakoma b’Ababanda, kugira ngo ashobore kwigarurira imitima y’Ababanda nk’umucunguzi wabo usahaka kubasubiza igihugu,

Kugira ngo uwo mwuka wo kumwigaranzura udakomeza gututumba mu Babanda bari barangajwe imbere na Nkoma ya Nkondogoro, Ndoli yahise ashinga ingoro ye i Mata ya Muhanga ho mu Marangara, ahateganye no kwa Nkoma ya Nkondogoro wamurwanyaga, dore ko nawe yari atuye i Mushubati ya Marangara, kugira ngo arusheho guhangana na we.

Igitekerezo cya Nkoma ya Nkondogoro cyo kongera kwisubiza ingoma ya Nduga y’Ababanda, cyaturutse mu kubona intege nke z’ibikomangoma by’i Rwanda byarwaniye ingoma mu bihe by’ingoma ya Ndahiro Cyamatare.

Ibihugu byari byarigaruriwe n’u Rwanda birimo na Nduga yagengwaga n’Ababanda, byatangiye kubona ko igihugu cy’u Rwanda kizimye, bitangira kuzura akaboze!

Aho niho n’Abanyanduga buririye nabo batangira kubaka bushya igihugu cyabo, bitegura kuziyomora ku Rwanda kugeza mu iyima rya Ndoli. Ruganzu Ndoli arabahashya ashirwa ahatsinze, imigambi ya Nkoma ya Nkondogoro yo kwigaranzura Ruganzu izima ityo.

Umuhinza Rubingo

Umuhinza Rubingo yashatse kwigarurira u Buliza ngo bwongere bube igihugu cyigenga, nuko Rubingo aba umwe mu bashakaga kugitwara, Ruganzu Ndoli arakimwambura.

Benshi mu bafashe ibyemezo byo kwigaranzura ingoma y’u Rwanda, harimo n’Umuhinza Rubingo washakaga kongera kugarura ingoma y’u Buliza yari yarigaruriwe na Rugwe ahasaga mu wa 1345 ngo yongere yigenge ibe igihugu.

Ruganzu Ndoli aza kubundura u Rwanda yaje Rubingo amutsinda iwe kuri Jali hakurijeho kwitwa mu nzoga za Rubingo, zibira ntizisese, zikanyobwa n’abatabazi. N’ubu ziracyahari; ni amazi apfupfunuka mu binogo by’urutare; ahora afininuka ifuro rimeze nk’impiza. Abatabazi ba bucengeri bayanywaga bajya guhaguruka batabaye.

Umuhinza Bitibibisi

Umuhinza Bitibibisi yari umutoni wa se Ndahiro Cyamatare yaramugabiye akarere ka Musaho ya Rubengera ngo abe ariwe uhagenga. Aho Cyamatare atangiye i Rubi rw’ i Nyundo, Bitibibisi yigarurira ako gace agategeka ntawe umugenzura.

Ruganzu Ndoli yimye ingoma ahita yihimura ku ngoma y’u Budaha n’u Bwishaza ko bwahaye inzira Abanyabungo bakaza gufatanya na Bamara guhangura ingoma ya Ndahiro Cyamatare.

Ruganzu Ndoli aho yimiye ingoma, ntiyigeze yemera Bitibibisi, ngo bakomeze bakorane, yamunyaze atamukuyeho, ibyo bibika inzigo kuri Bitibibisi, byatumye arwara inzika Ruganzu Ndoli wigaruriye u Budaha n’u Bwishaza, ntiyite kuri Bitibibisi wari umutoni wa se ngo amukomereze ubwo butware yari yaramugabiye.

Karemera ka Sinzi rya Nyamuhanzi

Mu barwanyije Ruganzu Ndoli ubwo yari aje kwima ingoma y’u Rwanda akazungura se Ndahiro Cyamatare, harimo n’Abanyiginya bene wabo basangiye ako mu nda y’ingoma.

Muri bo uwitwa Karemera ka Sinzi rya Nyamuhanzi wa Ndoba, ukomoka mu nzu y’Abenenyamuhanzi bo kwa Nyamuhanzi wa Ndoba umwami w’i Rwanda, na we yazuye umugara yanga kuyoboka Ndoli.

Nta kindi cyari kibimuteye, ni uko yahamyaga ko Ndoli atari Umunyarwanda uje kuzungura ingoma ya se, ahubwo ari umunyamahanga w’Umunyakaragwe k’Abahinda, waje kwiba ingoma y’i Rwanda ngo ayigenge.

Karemera wari utuye ku Gatare ka Saruheshyi (Ubu ni mu Kagali ka Saruheshyi ko mu Murenge wa Mwendo wo mu Karere ka Ruhango), ari na ho hari Gakondo nkuru y’Abatare kugeza magingo aya, n’abandi bari bamushyigikiye cyane cyane abo mu muryango w’Abanyiginya b’abaragwabwami n’Ababanda bari bamaze kuzengerezwa na Ndoli, babonye ko badashobora kwigerereza Ruganzu Ndoli.

Mu kubona ko imigambi yabo yamenyekanye ibwami kwa Ndoli kandi ko ishobora kubakoraho, bahitamo gufata iy’ubuhungiro mu Majyepfo y’u Rwanda. Mu guhunga, bava i Rwanda, nta bwo bagiye ubusa, bafashe imwe mu ngoma z’Ibigamba (Ibyegera by’ingabe) bya Ruganzu Ndoli, iyitwa Kalihejuru, barayimwiba barayijyana.

Bamaze kwambuka Akanyaru, Karemera ahita akoza agati muri urwo ruzi, bambuka bagana hakurya ya rwo bagera kuri ubwo butaka, niko kuvuga yiyamirira ati "Twijaburiye Urundi Rwanda", ntitukiri mu Rwanda rwa Ndoli. Kalihejuru yambukije Akanyaru akayijyana k’ubundi butaka, yahise ayihindurira izina ayita "Kalijyenda".

Mu rwego rwo kuyobya ibirari ngo Abanyarwanda batazayimenya. Izina ry’icyo gihugu ryakurijeho kwitwa "URUNDI RWANDA", ari naryo ryaje kuvamo igihugu cy’u Burundi mu bihe bya Repubulika.

Karemera ka Sinzi rya Nyamuhanzi wa Ndoba, yageze mu Burundi asanga hari indagu zimaze igihe, aho abapfumu baho bereje ko ubutaka bwabo bugiye kuzagengwa n’umwami uzica Intare yari mu buvumo bw’iwabo yari yarigize ingunge itinywa na benshi.

Nuko Karemera ka Sinzi arabibarirwa, aragenda arayica yicara mu isenga yayo. Bahamusanze babona ko ari Umwami wishe ya Ntare, babonye ubutwari bwa Karemera n’ubuhangange bwe bwahenentuye Intare, baherako bamwimika bamugira umwami wa bo.

Nuko akurizaho guhabwa izina ry’ubwami rya Ntare Karemera, waje kuzungurwa n’abamukurikiye barimo Ntare Rusatsi ari na we wabaye ibimburiro ry’abami b’i Burundi bazwi mu mateka y’u Burundi.

Benshi batekereza ko ari ibyo Abanyarwanda bahimba, ariko benshi mu Barundi bakomoka mu nzu z’Abami cyane cyane abakomoka kuri Mutaga Semwiza; ni bo babihamirije Abanyamateka b’i Rwanda barimo Padiri Kagame Alexis mu wa 1943, ko Abami b’i Burundi ari Abanyiginya, ko
Ikirangamuryango cyabo ari umusambi nk’ab’i Rwanda; bazi ko bakomoka kuri Gihanga.

Ngo ariko banga kubyigaragazaho mu maso y’igihugu cyabo, kuko ingoma bimye batayirazwe na Gihanga. Ni ingoma bagaruje ubuhangange bashirwa bayigabanye baba abagenga bayo.

Kuva ubwo ahasaga mu wa 1510, abami b’icyo gihugu cy’u Burundi bagira inkomoko mu nzu y’Abatare bo mu muryango mugari w’Abanyiginya bo kwa Ndoba umwami w’u Rwanda, warutwaye ahasaga mu wa 1213-1246, bahabwa izina ry’ubwami rya Ntare byo kurengurira ku buhangange bwa Karemera wivuganye Intare.

Uko kwigomeka ku ngoma ya Ndoli kw’Abenenyamuhanzi bari barangajwe imbere na Karemera, ni ko kwabaye inkomoko y’ibitero byinshi byagiye biva i Burundi bije kwibasira u Rwanda, cyane cyane ibyo ku ngoma ya Semugeshi na Rujugira.

Za kidobya zabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ntizamubujije kuremya ibigwi no guhanagura igisuzuguriro ku Rwanda, mu myaka 11 rwamaze rwisagagurwamo n’Abagara n’Abanyabungo.

Ibigwi bye, byatumye yishyuka ku mugambi we wo kwihimura ku bihugu byapfakaje u Rwanda. Yongera guhuza ibihugu byari byarigaruriwe na ba Sekuruza, yongeraho n’ibindi bigera ku icyenda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza