Amara ni kimwe mu bice by’umubiri bikora ubudahagarara, ariko abantu benshi ntibayitaho kugeza igihe batangiye kugira ibibazo birimo kwituma nabi, kwituma gacye, kugugara mu nda, kubyimba, kugira imyuka myinshi mu nda cyangwa kuribwa mu gifu.
Abaganga b’inzobere mu ndwara z’igifu n’amara bavuga ko kugira amara akora neza bishingira ku ngingo eshatu z’ingenzi: kurya indyo iboneye, kugira gahunda ihoraho y’ubuzima bwa buri munsi no kwitondera impinduka zose zidasanzwe zigaragara mu mikorere y’igifu n’amara.
Kimwe mu bibazo abantu benshi bibaza ni ese umuntu akwiriye kujya ku musarane kangahe? Abaganga bavuga ko nta mubare umwe ureba abantu bose.
Hari umuntu ushobora kwituma inshuro eshatu ku munsi kandi bikaba bisanzwe kuri we; undi akituma inshuro eshatu mu cyumweru na byo bikaba bisanzwe, igihe cyose nta buribwe, nta kwituma amaraso, nta guhinduka gutunguranye kw’imikorere ye isanzwe.
Inzobere zigaragaza ko icy’ingenzi ari ukumenya uko umubiri wawe usanzwe ukora, kuko impinduka zimara igihe zishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo.
Ikindi abaganga bagarukaho cyane ni akamaro k’ibyo kurya bikungahaye kuri fibre, ni ukuvuga intungamubiri ziboneka cyane mu mbuto, imboga, ibishyimbo, amashaza, ibinyampeke n’ibindi biribwa bidatunganijwe cyane.
Umuntu mukuru akwiye kugera nibura kuri garama 30 za fibre ku munsi, kuko zifasha igogora, zikagabanya ikibazo cyo kwituma nabi kandi zikagabanya ibyago by’indwara zimwe zikomeye zirimo kanseri y’amara.
Imyuka yo mu nda cyangwa gusohora umwuka kenshi, na cyo ni ikibazo abantu benshi bagira ariko bakagira isoni zo kukivugaho. Inzobere zivuga ko akenshi gishobora guterwa n’ibyo umuntu yariye, kurya vuba, ibiribwa bigora igogora cyangwa kuba amara atagenda neza.
Abantu bafite ikibazo cyo kubyimba, kuribwa mu nda no kugira imyuka myinshi bagirwa inama yo kugerageza kurya ibiribwa byoroshye kugogorwa, kugabanya ibiribwa bibatera ikibazo, kwirinda ibinyobwa bisembuye byinshi n’ibinyobwa birimo gaz.
Abaganga bavuga kandi ko kugira amara mazima bitareba ibyo kurya gusa. Kunywa amazi ahagije, gukora siporo, kugenda n’amaguru nyuma yo kurya, gusinzira bihagije no kugabanya umuhangayiko nabyo bifasha cyane igogora. Umuhangayiko ushobora gutuma igifu n’amara bikora nabi, bikihutisha cyangwa bigatinza igogora, bikanongera kubyimba no kuribwa mu nda.
Abaganga bavuga ko atari byiza kumara umwanya munini ku musarane, cyane cyane umuntu ari kuri telefone, kuko bishobora kongera ibyago byo kwiyongera k’umuvuduko ku gice cyo hasi cy’amara no guteza ubundi burwayi burimo no kubabara mu rura runini.
Bagira kandi inama yo kwita ku isuku yo mu kanwa, kuko igogora ritangirira mu kanwa, kandi bagashishikariza abantu kugabanya ibiribwa bitunganyijwe cyane mu nganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!