Umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira tariki ya 9 Nzeri 2024 nyuma y’ukwezi n’igice mu Rwanda hagaragaye abantu babiri ba mbere banduye icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende (Monkey Pox).
Mu bigo by’amashuri ni ahantu inzego z’uburezi n’iz’ubuzima zigaragaza ko hakwiye kwitabwaho cyane mu gukumira ikwirakwiza ry’iki cyorezo, cyane ko ari ahantu hahurira abantu benshi.
Impamvu hakwiye kwitabwaho ni uko umunyeshuri umwe aramutse yanduye iki cyorezo, gishobora gukwirakwira byihuse mu gihe bagenzi be baba batubahirije amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima. Ntabwo baba bagikurikiye amasomo nk’uko igihugu kibibitezeho.
Izi nzego zafashe ingamba zo gukurikirana abanyeshuri mu gihe binjira mu bigo by’amashuri ndetse no mu buzima bwa buri munsi, zinashyiraho uburyo bwihariye bwo kubasobanurira ibirebana n’Ubushita bw’Inkende.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Niyingabira Julien, yavuze ko iyi Minisiteri yahaye abayobozi b’ibigo by’amashuri inyandiko ikubiyemo amabwiriza n’ubumenyi bw’ibanze kuri iyi ndwara.
Ati "Twakoranye n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, tubaha inyandiko ikubiyemo ubumenyi bw’ibanze ku buryo ari ubuyobozi bw’ikigo cyangwa abarimu bashobora gusobanurira abana uburyo bakwirinda kandi iyo nyandiko yagejejwe ku mashuri yose ngo ibafashe.”
Nyuma y’uko ibigo bishyikirijwe inyandiko ikubiyemo iby’ingenzi mu kwirinda no gukumira iyi ndwara, haragezwa kandi n’ibindi bikoresho nk’impapuro zimanikwa ku bikuta by’amashuri, ku miryango cyangwa ahabugewe hamanikwa amatangazo y’ishuri, bifasha abanyeshuri gusobanukirwa birushijeho.
Niyingabira ati "Uyu munsi turageza impapuro nini mu bigo byose, zizaba zimanitswe ahatandukanye mu kigo kugira ngo bamenye ibintu bibiri by’ingenzi, ibimenyetso by’indwara ndetse n’uburyo bwo kwirinda indwara.”
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro, Abayizera Henriette, yemeje ko we na bagenzi be, kimwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, bahuguriwe uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Ati “Twahawe amahugurwa y’uburyo tuzabafashamo, nko kubapima umuriro n’ibindi mu gihe hari uwo duketse cyangwa agaragayeho ibimenyetso, agahita ajyanwa ku bitaro bimwegereye ariko bakinjira mu kigo banakarabye.”
Umuyobozi wa Collège de Bethel APARUDE, ishuri ryisumbuye riherereye mu karere ka Ruhango, Ingaboyayesu Jacques, na we yashimangiye ko biteguye gufashanya mu kwirinda iki cyorezo, bakurikije amabwiriza bahawe na Minisiteri y’Ubuzima.
Yagize ati "Ni byo koko icyorezo kiriho, twarabyumvishe ariko hari n’amabwiriza tugomba gukurikiza cyane ko baba bavuye mu bice bitandukanye. Twebwe nk’abayobozi b’amashuri dusabwa kubyubahiriza nk’uko twabihuguriwe. Kimwe mu byo twabwiwe ni uko abana bagomba gukaraba bacyinjira ndetse tukanagenzura ibimenyetso tubifashijwemo n’abarimu babihuguriwe ku buryo haramutse hari ugaragaye abifite afashwa.”
Umuyobozi wa Ecole des Sciences de Gisenyi, Hakuzimana Esri, na we yasobanuye uko bahuguriwe gukumira iyi ndwara, ati “Ikintu cya mbere ni isuku rusange, kwirinda ibintu byo kwikubanaho cyane, kwirinda kuryamana n’undi, kudatizanya imyambaro, ama essuie-main n’ibindi.”
Minisiteri y’ubuzima yemeza ko mu gihe abana basubira ku bigo byabo, na yo izohereza abakozi aho bafatira imodoka zibasubiza ku mashuri mu rwego rwo kubibutsa ko bagomba kuzirikana gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ndetse n’ugaragaje ibimenyetso akitabwaho.
Muri rusange, abantu bane ni bo bagaragayeho Ubushita bw’Inkende mu Rwanda. Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, barakize, basubira mu ngo zabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!