IGIHE

RDC igiye kwakira inkingo za mbere za Mpox

0 5-09-2024 - saa 10:54, Mugisha Christian

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakira icyiciro cya mbere cy’inkunga z’inkingo za Mpox zigera hafi ku bihumbi 100.

Iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 100 ni cyo cyazahajwe cyane n’iki cyorezo cyamaze gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS], nk’ikibazo gihangayikishije Isi.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom, yemeje ko inkingo zakozwe na Bavarian Nordic zigatangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, zigomba kugera muri RDC kuri uyu wa Kane.

Imibare ya OMS igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira, muri RDC hamaze kugaragara abantu barenga 17 500 banduye icyorezo cya Mpox mu gihe abandi 629 bahitanywe na cyo. Abana ni bo bibasirwa cyane.

RDC igiye kwakira doze za mbere z’inkingo za Mpox
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza