Umubare w’abarwayi bategereje kubagwa indwara zitandukanye ugenda wiyongera uko bwije n’uko bucyeye mu gihe abaganga b’inzobere muri uru rwego bakiri mbarwa, ibi bikaba ari imwe mu mpamvu ituma abarwayi bashobora kumara igihe kirekire bategereje iyi serivisi.
Dr Faustin Ntirenganya ,umuganga uhagarariye ishami rishinzwe kubaga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, avuga ko kuri ubu bafite abarwayi bagera ku 1000 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bategereje kuzavurwa babazwe mu byiciro bitandukanye. Uyu mubare ngo ni munini ugereranyije n’abaganga b’inzobere mu kubaga ibi bitaro bifite.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 6 Werurwe 2017 ubwo itsinda ry’abaganga baturutse mu Bwongereza no mu Budage batangiraga igikorwa cyo kubaga abarwaye indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero ‘Ear ,Nose and Throat’ (ENT) hamwe n’indwara yitwa imisipa ‘Hernie’, ku buntu.
Dr Ntirenganya yagize ati “Abategereje kubagwa ni benshi kuko ubu dufite abagera ku 1000 ariko ni mu byiciro bitandukanye. Muri iki cyiciro cy’abarwaye indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero hamwe n’imisipa, dufitemo abarwayi bagera kuri 300 ariko ubu bazadufasha kubaga abarwayi bari hagati ya 80 na100.Urumva rero tuzaba tugabanyijeho.”
Akomeza avuga ko umubare w’abarwayi barwaye indwara zikira ari uko babazwe ukomeje kwiyongera mu Rwanda. Ati “Ikibazo gihari ni uko abarwayi bagenda biyongera uko bwije n’uko bucyeye kuruta abaganga babavura. Iyo abaganga nkaba b’inzobere mu kubaga baje rero badutera ingabo mu bitugu tukagabanya umubare w’abari bategereje kubagwa.”
Mu gihe cy’iminsi irindwi izi nzobere zizamara mu Rwanda, abaganga bari basanzwe babaga mu bitaro bya CHUK boherejwe kubaga mu bitaro bya Ruhengeri hamwe n’ibitaro bya Kibungo.
Hari abarwayi bari bamaze imyaka ibiri bategereje kubagwa
Ntancungu Alexis wo mu Karere ka Rwamagana, amaze imyaka ibiri afite ikibazo cyo guhumeka kubera uburwayi bwamufashe mu myanya y’ubuhumekero.
Yagize ati “Mpumekera mu kanwa birambangamira cyane. Nari narihebye mvuga ngo mu gihe cyo kumvura nibatemera ko nkoresha mituweli nzabigenza gute, ubu rero nishimye cyane kuko bagiye kumvura ku buntu; mfite icyizere ko ngiye kongera guhumeka nk’abandi bantu bazima.”
Umunyarwanda uba mu Bwongereza, Pasiteri Ntavuka washinze umuryango witwa ‘Rwanda Legacy of Hope’ akaba ari na we uzana aba baganga guhera mu mwaka wa 2012, avuga ko yasanze nta kindi yamarira igihugu cye uretse gutera inkunga urwego rw’ubuzima.
Yagize ati “Twazanye abaganga b’inzobere hamwe n’abaforomo bagera kuri 30, tuzana kandi n’ibikoresho tuzasiga mu Bitaro bitandatu turimo gukoreramo. Dufite gahunda y’uko mu kwezi kwa munani uyu mwaka tuzagarukana n’izindi nzobere zibaga amagufwa n’ubundi burwayi butandukanye.”
Pasiteri Ntavuka akomeza avuga ko igikorwa cyo kubaga ‘Hernie’ na ‘ENT’ kiri kubera mu bitaro bya Gahini, Rwamagana, Nyamata, CHUK, Kigeme na Kilinda, mu gihe cy’iminsi irindwi bikaba biteganyijwe ko bazabaga abarwayi bagera kuri 200.
Hernie ni indwara itandura , nta mpamvu ihari izwi iyitera ndetse ibyiciro byose by’abantu bishobora kuyirwara. Iyi ndwara kandi ngo ushobora kubagwa ikagaruka nyuma y’igihe runaka bitewe n’uburyo yabazwe, ariko kuri ubu mu Rwanda hari uburyo bushya ibagwamo igakira burundu.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!