IGIHE

Abashakashatsi bavumbuye umuti wifashishwa mu kuvura kanseri yo mu mutwe n’ijosi

0 31-05-2025 - saa 14:43, Umwali Zhuri

Abashakashatsi bavumbuye umuti ushobora kwifashishwa mu kuvura kanseri yo mu mutwe n’iyo mu ijosi, ku buryo uyirwaye ashobora kubaho igihe kinini itongeye kugaruka.

Abahanga bakoze ubu bushakashatsi bavuze ko ari ubwa mbere hatewe intambwe ikomeye mu kuvura ubu bwoko bwa kanseri bumaze imyaka 20 bugoye kuvura.

Umwe mu barwayi wakoreweho ubushakashatsi, yahawe uwo muti mbere y’uko abagwa, ufasha umubiri we kubaka ubudahangarwa bwo kurwanya iyo kanseri mu gihe yagaruka.

Kanseri zo mu mutwe no mu ijosi zizwiho kugorana kuvurwa, kandi mu myaka 20 ishize, uburyo abarwayi bavurwamo ntibwigeze buhinduka cyane.

Abarenga kimwe cya kabiri bamenya ko bafite kanseri yo mu mutwe no mu ijosi bapfa nyuma y’imyaka itanu.

Laura Marston w’imyaka 45 wo mu gace ka Derbyshire mu Bwongereza, yavuze ko "bitangaje kuba akiriho" nyuma yo kubwirwa ko amahirwe yo kurokoka ari make ubwo yamenyaga ko afite kanseri y’ururimi mu myaka itandatu ishize.

Yahawe umuti witwa “immunotherapy” mbere na nyuma y’ibikorwa byo kubagwa.

Inzobere zo mu Ishuri ry’Ubushakashatsi kuri Kanseri i Londres (Institute of Cancer Research), zakoze ubushakashatsi ku bantu barwaye iyi kanseri. Laura yari umwe mu barwayi barenga 350 bahawe umuti wa immunotherapy witwa pembrolizumab mbere na nyuma yo kubagwa, hagamijwe gutegura ubwirinzi bw’umubiri.

Prof Kevin Harrington wari uyoboye ubu bushakashatsi mu Bwongereza ati “Duhereza ubudahangarwa bw’umubiri amahirwe yo kureba neza ikibyimba kugira ngo bukore ubwirinzi buburwanya, hanyuma nyuma yo kukibaga, tugakomeza guteza imbere ubwo bwirinzi tubuha uwo muti mu buryo buhoraho kugeza ku mwaka.”

Nyuma y’imyaka itatu, abarwayi bahawe pembrolizumab bari bafite amahirwe ya 10% y’uko kanseri yakongera kugaruka mu mubiri wabo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza