Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abaturage 251 bo mu Ntara y’Iburasirazuba, asaba abayituye kutirara muri iyi minsi mikuru ngo bareke kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuko kigihari kandi kuri ubu ari bwo kiri gukwirakwira cyane.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, cyibanze cyane ku bimaze gukorwa mu kwirinda Covid-19.
Kuva muri Werurwe 2020 COVID-19 igera mu Rwanda, Intara y’Iburasirazuba imaze kugira abaturage ibihumbi 38.234 banduye, abishwe na yo ni 251 mu gihe kuri ubu abarwayi 159 ari bo bari mu turere twose.
Ashingiye kuri iyi mibare, Guverineri Gasana yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byatuma banduriramo COVID-19, abasaba gukurikiza amabwiriza yashyizweho.
Yagize ati “Iki ntabwo ari igihe cyo gukora ibyo ushaka byose; tumaze kubibona ko abantu bafatirwa mu bitaramo bidasobanutse banyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Ibyo ntabwo ari byo, birakomeye cyane.”
Haracyari abafite imyumvire ibabuza kwikingiza
Mu Ntara y’Iburasirazuba kimwe no mu bindi bice by’igihugu hagenda hagaragara bamwe mu baturage bafite imyumvire ishingiye ku myemerere bakanga gufata urukingo.
Urugero ni umwarimu wo mu Karere ka Kayonza aho we n’umugore we baherutse kwandikira ubuyobozi bw’Umurenge babumenyesha ko Imana yababujije kwikingiza.
Guverineri Gasana yavuze ko iki kibazo cy’imyumvire kiri mu bituma bamwe mu baturage batikingiza, abandi ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ariko ko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batangiye kubaganiriza kandi ngo hari icyizere.
Ati “Abatikingiza barahari kubera ibyo bita imyemerere yabo ariko tuvugana na bo tukabasobanurira bihagije akamaro ko kwikingiza.”
Yavuze ko bari kwifashisha abandi banyamadini babereka ko na bo bikingije bakabereka ko kutikingiza byatuma bandura bakanduza n’abandi.
Kugeza ku wa 22 Ukuboza 2021, abaturage basaga 1.989.978 bo mu Ntara y’Iburasirazuba ni bo bari bamaze gufata urukingo rwa mbere bangana na 89% by’abayituye, abafashe zombi ni 1. 174.798 bangana na 53% mu gihe abafashe urwa gatatu bari 7.784 bangana na 0,3%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!