IGIHE

Iburengerazuba: Abarokotse Jenoside 300 bavuwe ku buntu indwara z’amaso zibasira abakuze

0 24-12-2025 - saa 08:32, Nsanzimana Erneste

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barengeje imyaka 45 bo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi bari baratakaje ubushobozi bwo kubona kubera ahanini ‘presbyopia’ bishimiye ko bongeye kubona nyuma yo kuvurwa bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Presbyopia ni indwara ikunze kwibasira abakuze bagatakaza ubushobozi bwo kureba ibintu biri hafi yabo n’utuntu duto, aho usanga umusaza cyangwa umukecuru ajya gusoma ubutumwa kuri telephone akayishyira kure ye.

Abenshi mu bafite iki kibazo ntabwo bivuza kuko baba bibwira ko ari izabukuru, nyamara inzobere mu buvuzi bw’amaso zivuga ko ibyo ari ukutamenya.

Mukantabana Josephine wo mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke utari ukibasha gusoma ubutumwa yohererejwe kuri telefone yishimiye ko imiti n’indorerwamo yahawe na Nu-Vision Optical ifatanyije n’umuryango Survivors Fund wita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye yongera kubona.

Ati "Nshimiye Leta yatwitayeho ikadushakira imiti, ntabwo nari nkibasha gusoma Bibiliya, no gusoma ubutumwa kuri telefone ariko indorerwamo bampaye zatumye nongera kubona".

Nyirangendahayo Martha yavuze ko yari amaze igihe kinini ahanganye n’ibibazo by’amaso byabangamiraga ubuzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati “Amaso yanjye yarambabazaga cyane cyane mu gitondo kandi sinabonaga neza. Nyuma yo kuvurwa, ubu ndabona neza. Ndashimira abaganga kandi ndabasaba gukomeza kudukurikirana.”

Uhagarariye Nu-Vision Optical, Dr. Martin Rusanga, yavuze ko icyatumye bafata icyemezo cyo kwegereza ubuvuzi bw’amaso abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ari uko kuba bari kure y’Umujyi wa Kigali bituma bagorwa no kubona zimwe muri serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.

Dr Rusanga avuga ko mu busesenguzi bakoze basanze iyo abantu bakuze batakaje ubushobozi bwo kubona bibagiraho ingaruka bitewe n’uko aba atakibasha gusoma, kwicira inzara, gufuma, gutora umuceri n’ibindi.

Ati “Twahisemo kubaha serivisi y’ubuvuzi bw’amaso kubera ko twizera ko kubona neza atari impano y’abantu bamwe ko ahubwo ari ishingiro ry’ubwigenge. Mu bo twavuye harimo abari batakibasha kwisomera ubutumwa bohererejwe kuri telefone bakajya kubusomesha ku baturanyi ariko icyadushimishije ni uko nyuma yo guhabwa imiti n’indorerwamo bahavuye babasha kubwisomera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie yashimiye abafaranyabikorwa babafashije mu kuvura amaso abarokotse Jenoside bageze mu za bukuru, ko cyari ikibazo kigoye aba basaza n’abakecuru kubera igihe bamaze batarabona ubu buvuzi bw’amaso.

Ati "Kuba abanyamuryango ba AVEGA bavuwe amaso ni igikorwa kiza kizatuma bongera kwishimira ubuzima, bakongera bagasoma bakiyibutsa inkuru zitandukanye zibafasha kugira ubuzima bwiza".

Abakecuru n’abasaza bahawe ubu buvuzi bose hamwe ni 320, abahawe indorerwamo ni 142 naho izizahabwa 178 zagiye gukorwa zizabageraho nyuma.

Abenshi mu bavuwe batahaye indororerwamo zibafasha kongera kubona
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Rusizi n'i Nyamasheke bavuwe indwara z'amaso
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 320 bavuwe ku buntu indwara z'amaso zibasira abakuze
Itsinda ry'abaganga ryavuye ku buntu abakuze barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uburwayi bw'amaso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza