Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima Ibitaro bya Masaka bivuguruye, bizimukiramo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Byabaye ku wa 28 Kanama 2026. Byarongerewe cyane kuko umubare w’ibitanda wavuye ku 127 bigera ku 837. Ni ukuvuga ibiryamamo abarwayi bacumbikiwe mu bitaro mu gihe hazajya hivuriza abarwayi 2000 bataha buri munsi.
Uyu mushinga umaze imyaka ine ushyirwa mu bikorwa, ni yo nkunga nini u Bushinwa buhaye u Rwanda. Byubatswe na Shanghai Construction Group Co., Ltd bitwaye Ama-Yuan miliyoni 580 (arenga miliyari 126 Frw).
Imirimo yo kubaka uyu mushinga yatangiye ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kuwubaka ukaba warabaye ku wa 30 Werurwe 2023.
Umushinga wo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka mu Rwanda watewe inkunga na Leta y’u Bushinwa. Ni umushinga w’ingenzi ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bikorwa bya gahunda y’u Bushinwa ya “Belt and Road Initiative”.
Icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro bya Masaka cyubatswe na Guverinoma y’u Bushinwa kikaba cyaratangiye gutanga serivisi mu mwaka wa 2011. Byari bifite ubuso bwa metero kare 6.398, bigatanga serivisi z’ibanze z’ubuvuzi ku bantu bagera ku 380.000 batuye mu bice bibikikije.
Mu mwaka wa 2018, ubwo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, we na Perezida Paul Kagame bahuriye ku muhango wo guhererekanya inyandiko zijyanye n’Umushinga wo kwagura no kuvugurura Ibitaro bya Masaka.
Nyuma yo kuvugururwa no kwagurwa, ibi bitaro byavuye ku buso bwa metero kare 6.398 bugera kuri metero kare 56.957.
Umubare w’ibitanda wariyongereye cyane uva kuri 127 ugera kuri 837. Ubushobozi bwo kwakira abarwayi bivuza bataha buri munsi bwageze ku barwayi 2.000. Ibyumba byo kubagiramo byageze kuri 22 n’ibindi.
Bizaba kandi bifite ibikoresho bigezweho mu buvuzi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda nk’imashini za X-Rays enye, Anti-Rays ebyiri, MRI, Radiology, n’ibindi bitandukanye.
Mu gihe cyo kubaka uyu mushinga, Abanyarwanda barenga 1.000 n’abakozi b’Abashinwa barenga 200 bahawe akazi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko ubu bagiye gutangira gutegura uburyo abarwayi batangira kwivuriza muri ibi bitaro.
Ati “Hari ibyo twatangiye gutegura gusa hari n’ibindi tugiye kunoza neza. Murabizi ko ariho ibitaro bya CHUK bizimukira. Aho byari biri mu mujyi biri gukora neza. Ntabwo kwimura ibitaro ari nk’uko wategura igikarito ukagitereka ahandi hantu. Bikorwa mu buryo serivisi zidakomwa mu nkokora. Tuzajya twimuka mu byiciro… turizera ko uyu mwaka turimo uzatangira byimuwe.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ibi bitaro ari byo binini mu Rwanda. Yavuze ko inyubako nshya zifite ibitanda birenga 700 mu gihe ibisanzwe byari bifite ibirenga 120. Yavuze ko ibi bitaro bigiye gukuba hafi kabiri ibyari bisanzwe bya CHUK na CHUB byari bifite ibitanda biri hagati ya 400 na 500.
Ati “Bije gukemura ibibazo by’ibitanda twari dufite mu gihugu…. Ahenshi ntabwo ari ahantu dutereka ibitanda gusa hari ahazatangirwa izindi serivisi tutari dufite cyane cyane iziri ku cyiciro zirenzeho…. Hari ingingo ushobora gusimbuza, umwijima, ubushobozi bwo kubaga butashoboraga gukorerwa aha gusimbura umusokoro w’amagufa n’ibindi.”
Dr Nsanzimana yavuze ko bijyanye n’uko ibi bitaro biri ku rwego mpuzamahanga, ari umwanya mwiza Abanyafurika babonye wo kutajya ku yindi migabane bajya gushaka ubuvuzi ahubwo ko bazajya bajya i Masaka bakahasanga abaganga n’ibikoresho mpuzamahanga.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko ibitaro bishya atari ikigo cy’ubuvuzi kigezweho gusa. Ati “Ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubufatanye, ubusabane n’uko u Bushinwa n’u Rwanda bihagaze hamwe mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza hahuriweho.”
Amb. Wenqi yavuze ko bigaragaza mu buryo bufatika ihame ry’u Bushinwa ryo gukorana na Afurika hashingiwe ku kuba inyangamugayo, kwimakaza umusaruro ugaragara, ubucuti no kwizerana.
Ati “Ni umushinga kandi ujyanye neza n’Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda, kigamije gukomeza imbaraga z’urwego rw’ubuzima, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubuzima kuri bose.”
Yakomej ati “Uyu munsi ntewe ishema rikomeye ryo gushyikiriza ku mugaragaro iyi mpano y’abakuru b’ibihugu, y’ubucuti bwimbitse bw’Abashinwa igenewe Abanyarwanda…. Ni intangiriro nshya y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”
Amb. Wenqi yavuze ko igihugu cyabo kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye bwifashisha Ibitaro bishya bya Masaka nk’urubuga rw’ingenzi rwo guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi.
Bizakorwa hagamijwe kubigira ikigo kubigira ikigo cy’indashyikirwa mu buvuzi mu karere; guteza imbere ubushobozi bw’abakozi binyuze mu mahugurwa, ubufasha burambye no kubungabunga ubumenyi mu bikorwa byo kuvura.
Harimo kongera ubufatanye bushingiye ku ikoranabuhanga buzafasha kunoza ubushakashatsi mu buvuzi, serivisi z’ubuzima, gukumira indwara no guteza imbere gahunda y’ubuzima rusange mu Rwanda.
U Bushinwa n’u Rwanda bifitanye ubufatanye burambye kandi bwa hafi mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima. Bwohereje amatsinda 26 y’abaganga mu Rwanda, agizwe n’abakozi 343, batanga serivisi zo gusuzuma no kuvura abarwayi buri munsi ku Bitaro bya Masaka ndetse no ku Bitaro bya Kibungo.
Aya matsinda y’abaganga b’Abashinwa amaze kuvura abarwayi barenga 720.000 ndetse babaze abarwayi barenga 40.000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!