IGIHE

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ihuza abiga ibijyanye n’imiti

0 1-06-2026 - saa 16:58, Utuje Cedric

Nyuma y’imyaka 11, u Rwanda rugiye kongera kwakira inama ihuriza hamwe abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti ndetse n’abandi bakora muri uwo mwuga baturuka mu bihugu 30 byo ku mugabane wa Afurika.

Ni inama itegurwa n’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti muri Afurika ku bufatanye n’abagize ihuriro ry’abiga ibijyanye n’imiti mu Rwanda.

Iyi nama izahuriza hamwe abarenga 400 bazaturuka mu bihugu 30 byo muri Afurika, izaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2026.

Izaba ifite insanganyamatsiko igaruka ku guteza imbere ubuvuzi bw’ahazaza, urubyiruko rubigizemo uruhare hibandwa ku guhanga ibishya ndetse no kwibanda ku bisubizo by’imbere mu bihugu.

Ni ku nshuro ya kabiri, u Rwanda ruzaba rwakiriye iyi nama kubera ko rwaherukaga kuyakira mu 2015.

Zimwe mu ngingo zizaganirwaho muri iyi nama harimo guteza imbere inganda zikora imiti n’inkingo muri Afurika, iboneka ry’imiti ku buryo bworoshye, kongera ikoranabuhanga muri serivisi z’ubuzima, gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Guteza imbere ubushakashatsi mu gutahura indwara, ubushakashatsi mu buvuzi bwa kanseri, guhangana n’ibyorezo.

Muri iyi nama hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha urubyiruko ruzayitabira ibijyanye n’imiyoborere, guhanahana amakuru ashingiye ku bushakashatsi bwa siyansi, amarushanwa ndetse urubyiruko ruzahabwa ibitekerezo bishya n’ibindi bitandukanye.

Abategura iyi nama bagaragaza ko izaba ari urubuga rwiza ku rubyiruko rw’Abanyafurika ruzabasha kuyitabira kugira ngo batange ibitekerezo byo guteza imbere urwego rw’ubuvuzi kuri uyu mugabane ndetse no kubakangurira gukorera hamwe.

Iyi nama izahuriza hamwe abarenga 400 bazaturuka mu bihugu 30 byo muri Afurika, izaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2026. Izaba ifite insanganyamatsiko igaruka ku guteza imbere ubuvuzi bw’ahazaza, urubyiruko rubigizemo uruhare hibandwa ku guhanga ibishya ndetse no kwibanda ku bisubizo by’imbere mu gihugu.

Ni ku nshuro ya kabiri, u Rwanda ruzaba rwakiriye iyi nama kubera ko rwaherukaga kuyakira mu 2015.

Abategura iyi nama bagaragaza ko bahisemo ko u Rwanda kubera ko rumaze kuba igicumbi cy’ubuvuzi bushingiye ku dushya muri Afurika kubera ko ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika gifite uruganda rukora imiti n’inkingo.

Mu 2023, i Kigali hafunguwe uruganda rwa BioNTech rukora imiti n’inkingo. Ni umushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ugamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti n’inkingo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Mu Ukwakira 2025, uru ruganda rwahawe agera kuri miliyari 160 Frw (miliyoni 95€) azifashishwa mu gukora inkingo mu Rwanda cyane cyane izikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, kuzikoraho ubushakashatsi, kuzisuzuma no kongera ingano yazo muri Afurika.

Impamvu u Rwanda rwatoranyijwe mu kwakira iyi nama mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’imiti

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ihuza abiga ibijyanye n’imiti
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza