IGIHE

’AI’ igiye kujya yifashishwa mu kuvura ababyeyi batwite mu Rwanda

0 22-07-2026 - saa 10:57, Utuje Cedric

Minisiteri y’Ubuzima yatangije ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya ‘Telemedecine’ ryifashisha ubwenge buhangano ‘AI’ mu rwego rwo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka no kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026, ni bwo iri koranabuhanga ryatangijwe mu Bitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke ndetse bikaba biteganyijwe ko rizagezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Iri koranabuhanga rizajya ryifashishwa igihe umubyeyi utwite yagize ikibazo gishobora gutuma ajya kwivuriza mu bitaro byisumbuye ku byo yari yagiyemo.

Icyo gihe umuganga w’ababyeyi umuvura azajya yifashisha iri koranabuhanga rya ‘Telemedicine’ mu kuvugana n’umuganga w’inzobere amusobanurire ikibazo umurwayi afite noneho na we amubwire uko agomba kumwitaho bidasabye ko wa murwayi yoherezwa mu bindi bitaro.

Umuganga uvura mu Bitaro bya Nemba, Uwacu Mudusa Ghislain yasobanuye imikorere y’iri koranabuhanga ndetse n’icyo rigiye kubafasha.

Ati “Nzajya nambara ‘camera’ ku buryo nzajya nyibwira ibyo nshaka gukora ikabikora, iyi ‘camera’ izajya impuza n’umuganga w’inzobere uri kuri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo abe yamfasha mu kibazo naba nagize ndi kuvura umurwayi.” Bizadufasha kugabanya umubare w’aboherezwa mu bitaro by’i Kigali gushaka inzobere.”

Ingabire Josiane yabwiye RBA ko yagiye kwa muganga afite ikibazo cyo mu nda gusa bamuha ubuvuzi bw’ibanze ariko ntibyagira icyo bitanga akomeza kuribwa, nyuma hifashishijwe ubu buryo bushya arakira.

Ati “Bavuganye n’inzobere bakoresheje ikoranabuhanga baramvura ndakira mu nda. Turashimira Leta y’u Rwanda iri guteza imbere ikoranabuhanga kubera ko umuntu abona serivisi zihuse kandi kubera ko tuvurwa n’inzobere tuba twizeye ko ziri kudufasha.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko iri koranabuhanga rizagezwa mu bitaro bikunze kugaragaramo umubare munini w’imfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga ikurikizwa ku ku kigero cya 95%, impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi 100 ndetse n’abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 mu bana 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.

Ubwo Uwacu Mudusa Ghislain yari yambaye 'camera' yabugenewe yifashishwa mu kuvura ababyeyi batwite aho aba ari kuvugana n'inzobere ziri kuri Minisiteri y'Ubuzima imufasha gukemura ikibazo cyananiranye
Mu Bitaro bya Nemba hatangirijwe ubuvuzi butangwa hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka ‘telemedecine’
Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizagabanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza