IGIHE

U Bushinwa bwahaye Ibitaro bya Masaka ibikoresho byifashishwa mu kubaga

0 10-04-2026 - saa 18:44, Mukundwa Angelique

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yahaye Ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro ibikoresho bizifashishwa mu kubaga indwara zitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 30 Frw.

Ibitaro bya Masaka byashyikirijwe ibi bikoresho ku wa 10 Mata 2026. Ni ibikoresho birimo igitanda kigezweho, amatara yigashishwa mu kubaga n’ibindi byumwa bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Oreste Tuganeyezu, yavuze ko ibi kikoresho bifite agaciro ka miliyoni 30 Frw, bishimangira imikoranire myiza n’u Bushinwa kuko bwagiye butanga inkunga mu bindi bikorwa by’ubuvuzi.

Ati “Bije bisanga ibindi bikorwa by’ubufatanye birimo kudufasha kubaka Ibitaro bya CHUK, no kuduha abaganga, aho kuri ubu dufite abagera kuri 18 bamwe bakaba bakorera hano abandi bakaba bari mu Bitaro bya Kibungo.”

Yakomeje avuga ko ibi bikoresho birimo ibizifashishwa mu kubaga, bije byongera ubushobozi bw’ibyumba byo kubagiramo kugira ngo bakomeze gutanga nziza serivisi umunsi ku munsi.

Yagaragaje ko itsinda ry’abaganga bahawe n’u Bushinwa ribafasha mu buryo burimo gutanga serivisi z’ubuvuzi kuko harimo ababaga, hakabamo abavura ababyeyi n’abavura mu buryo bwa gakondo y’iwabo. Ibi bijyana no gutanga ubumenyi ku baganga bo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka, Dr. Hanyurwimfura Jean Damascene, yavuze ko ubu bufatanye bushimangira imyaka 14 bamaze bakorana n’u Bushinwa, bikajyana n’uburyo bwohereza abaganga buri mwaka mu gutanga umusanzu muri ibi bitaro.

Ati “Uyu munsi rero twahawe inkunga y’ibikoresho birimo igitanda, itara n’ibindi. Ibikoresho bije bisanga ibindi dusanganywe, mpamya ko bizatwunganira kurushaho gutanga serivizi nziza ku baturage no korohereza abaganga badufasha baba Abashinwa cyangwa Abanyarwanda.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa bimaze igihe bifitanye umubano mwiza bikaba bigaragarira mu bufatanye mu bikorwa bigiye bitandukanye birimo n’ubuvuzi.

Ati “Iyi nkunga y’ibikoresho byatanzwe uyu munsi, ni ugukomeza gushimangira umubano u Bushinwa bufitanye n’u Rwanda. Ni ugukomeza gutanga umusanzu wacu muri serivisi z’ubuzima, no gutezimbere ubuzima bw’abaturage.”

Kugeza ubu u Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka igera kuri 40 bifitanye umubano, buri mwaka bohereza abaganga b’Abashinwa, ndetse kuri ubu itsinda ryoherejwe uyu mu mwaka ni irya 26, bakaba bamaze kuvura abarwayi barenga 5000.

Buri mwaka abaganga b'Abashinwa boherezwa mu Bitaro bya Masaka bagatanga umusanzu mu buvuzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza