Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko urwego rwa Kenya rushinzwe ubuziranenge (KEBS) rudashobora kuvuga nabi inzoga z’i Nairobi zahagaritswe by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda kubera kutuzuza ubuziranenge.
Ku wa 5 Kanama 2026, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyahagaritse inzoga 52 zitujuje ubuziranenge zitumizwa mu mahanga, zirimo Kenya King, Gilbey’s Gin, Avalon Premium Vodka, Safari Gin na Sweet Berry Vodka zikorerwa muri Kenya.
KEBS yatangaje ko nyuma y’iki cyemezo, hakozwe igenzura ndetse n’ibizamini byakorewe muri laboratwari, bigaragaza ko izi nzoga eshanu zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda zujuje amabwiriza y’ubuziranenge yo muri Kenya n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Yagize iti “KEBS ishaka guhumuriza abaguzi, abafatanyabikorwa mu bucuruzi n’abaturage muri rusange ko inzoga eshanu ziherutse guhagarikwa na Rwanda FDA zakorewe igenzura rikomeye kandi ryagaragaje ko zujuje ubuziranenge bwa Kenya n’ubwa Afurika y’Iburasirazuba.”
Uru rwego rwasobanuye ko ruri mu biganiro na Rwanda FDA n’izindi nzego zo mu karere kugira ngo rumenye ishingiro ry’ihagarikwa ry’agateganyo ry’izi nzoga, kandi haboneke igisubizo binyuze mu buryo bwashyizweho na EAC.
Mu kiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku rubuga rwa TikTok ku wa 12 Kanama 2026, Minisitiri Nsanzimana yatangaje ko kuba zimwe muri izi nzoga zaragenewe abo mu bindi bihugu bigaragaza ko ziteye amakenga.
Yagize ati “Iby’abaturanyi bavuze twabibonye kandi buriya nta wivuga amabi ameza ahari. Niba biriya byuma hari ibyo mwasuzumye hari n’ibyanditseho ko iwabo bitemewe ahubwo bikwiye kujyanwa mu bindi bihugu. Icyo ni ikimenyetso cy’uko na bo bashobora kuba bashaka inyungu ahandi, bakirengera.”
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko buri wese yimenya, akamenya uburyo arengera urugo rwe, bityo ko KEBS idakwiye kumva ko Abanyarwanda banywa ibyo babona ko bifite ikibazo.
Ati “Ariko buriya buri wese ni we wimenya, akamenya n’uburyo arengera urugo rwe. Naho ak’imuhana nyine kaza imvura ihise. Abanyarwanda rero tumenyereye kumenya ibyacu ariko tukanabana neza n’abatubanira neza.”
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko atabona ko guhagarika by’agateganyo inzoga zikorerwa muri Kenya byahungabanya umubano wayo n’u Rwanda, ahamya ko inzego zishinzwe ububanyi n’amahanga zizakorana kugira ngo zikemure iki kibazo.
Rwanda FDA yahagaritse inzoga zitujuje ubuziranenge zituruka mu mahanga nyuma y’iminsi ica n’izikorerwa imbere mu gihugu. Yanafunze inganda 148 zikora izi nzoga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!