IGIHE

NCHR yagenzuye ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’abagororwa mu Rwanda

0 10-07-2026 - saa 21:34, Tuyishimire Umutesi Celine

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), yagenzuye ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku ruhare rwayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abari mu magororero n’ahandi hafungirwa abantu, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’inama yagiye itanga mu rwego rwo gukomeza kwimakaza uburenganzira bw’abantu bafunzwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, aho NCHR yahurije hamwe inzego zitandukanye za Leta, zirimo Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Ubushinjacyaha (NPPA), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororero (RCS), imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abana yaba iya Leta n’itari iya Leta, sosiyete sivile, n’ibindi.

Ubushakashatsi bwagenzuwe bwakorewe ku magororero 13 yo mu Rwanda, kasho za RIB 26, inzu z’ubutabera zitandukanye, ndetse n’abantu bafunzwe 156.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), aho ryagenzuraga uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu magororero n’ahandi hantu hafungirwa abantu, imyumvire y’abayobozi bakora muri izo nzego, abakozi n’abacungagereza ku mibereho y’abari mu magororero, iyubahirizwa ry’inama z’ubugenzuzi bwakozwe mu igenzura ryakozwe na NCHR n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa NCHR, Umurungi Providence, yagaragaje ko hari hakenewe amakuru afatika y’urahare iyi komisiyo yagize kuva yahabwa inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero, ahantu hafungirwa abantu no kurwanya iyicarubozo mu 2018, ariko noneho ayo makuru akabafasha no kumenya ahakiri ibibazo no gushaka uko byakemuka.

Ati “Kuva Komisiyo yatangira inshingano zo kurwanya iyicarubozo nk’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Gukumira Iyicarubozo (NPM) mu 2018, yakoze ibikorwa byo gukurikirana ahafungirwa abantu hirya no hino mu gihugu, ndetse itanga inama nyinshi ku nzego bireba bigamije kunoza imibereho y’abafunzwe, kurengera uburenganzira bwabo no gukomeza kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu ashyirwaho n’amategeko y’igihugu ndetse n’amahame mpuzamahanga.”

Akomeza agira ati “Ibi bikorwa byo gukurikirana byagize uruhare rukomeye mu gukomeza kunoza imicungire n’imiyoborere y’ahafungirwa abantu ariko Komisiyo yabonye ko ari ngombwa gusuzuma niba izo nama zarakurikijwe mu buryo burambye.”

Yagaragaje ko ubu bushakashatsi buzafasha inzego zitandukanye mu gufata ibyemezo, kuvugurura imikorere, no gushyiraho ingamba zigamije kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu magororero n’ahandi hantu hafungirwa abantu.

Mu rwego rwo kwirinda kubogama ni bwo iyi Komisiyo yagiranye ubufatanye na ILPD aba ari yo ikora ubwo bushakashatsi aho yagiye isura mu magororero, ahafungirwa abantu, abakora mu butabera, ndetse iganiriza na bamwe mu bagororwa hagamijwe kureba uko imibereho yabo yagiye ihinduka mu myaka igera ku munani ishize.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo y’Ubushakashatsi muri ILPD, Sezirahiga Yves, yagaragaje ko NCHR yari isanzwe isura amagororero n’ahafungirwa abantu igakora igenzura ryayo ariko hari hakenewe abandi bantu na bo barikora kugira ngo amakuru avuyemo harebwe ko ahuzwa n’ayo NCHR isanzwe ihabwa.

“Mu bushakashatsi twakoze twarebye no ku nama (recommendation) zigera kuri 84 iyi Komisiyo yagiye itanga, tureba uko zagiye zishyirwa mu bikorwa, ndetse twabonye ko aho bitagenze neza akenshi byatewe n’ikibazo cy’ubushobozi ariko ubushake bwari buhari.”

Ubu bushakashatsi bugamije kureba muri rusange ahakiri imbaraga nke mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku bari mu magororero ndetse n’ahafungirwa abantu.

NCHR kandi ikomeje ingamba zo kurengera, kwigisha no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ndetse no gukumira iyicarubozo nk’uko itegeko ribigena.

Inzego zitandukanye zasobanuriwe uko ubushakashatsi bwakozwe ndetse n'ibyo bwabonye
Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), yagenzuye ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku ruhare rwayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abari mu magororero n’ahandi hafungirwa abantu
Umuyobozi Mukuru wa NCHR, Murungi Providence, yagaragaje ko hari hakenewe ubushakashatsi bureba ahakenewe gushyirwa imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu magororero n'ahafungirwa abantu
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo y’ubushakashatsi muri ILPD, Sezirahiga Yves, yagaragaje ko byinshi mu byo NCHR yasabye byakozwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza