Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ubuzima bw’abageze mu za bukuru bugiye kwitabwaho byihariye binyuze muri gahunda iteganyijwe yo kubavura mu buryo bwihariye no kubagira inama y’imyifatire bakwiye kugira.
Dr. Nsanzimana yabibwiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa 9 Nyakanga 2026 avuga ko abari mu zabukuru bagiye guhabwa serivisi yitwa ‘gériatrie’, igiye guhabwa abari mu za bukuru bafite imyaka iri hejuru ya 60.
Mu kuyisobanura, Dr. Nsanzimana yayigereranije na ‘pédiatrie’ serivisi ihabwa abana, arakomeza ati “Pédiatrie’ benshi bayimenyereye nk’aho bavurira abana kwa muganga. ‘Gériatrie’ na yo ni aho bavurira abakuze. Ishobora kuba ari na yo izagira abakiliya benshi.”
Mu Rwanda hari abaganga bamaze guhugurirwa ubu buryo, bakaba bari no kwigisha abandi kugira ngo byihute ndetse serivisi itangwe neza.
Abasheshe akanguhe kandi bateganyirijwe inyigisho zo kwita ku buzima bwabo bitandukanye n’imyumvire ivuga ko kugira imyaka myinshi bijyana n’intege nke z’umubiri.
Bazahugurirwa gukora imyitozo ngororamubiri buri wese akora iyo ashoboye, kurya neza, kuruhuka n’indi mibereho ituma imyaka ihinduka imibare.
Ibi bizatuma abageze mu zabukuru barushaho kuramba kandi bagire ubuzima buzima.
Dr. Nsanzimana ati “Ujya ubona nk’umuntu ufite imyaka 70 akomeye ajya muri siporo agaragara nk’ufite imyaka 30, ni ibyo twifuza.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abageze mu zabukuru bakwiye kugira intego yo kugeza imyaka 80 bakibasha kwiruka no gukina agapira n’abuzukuru babo.
Izi gahunda zishyizweho nyuma y’uko hateganyijwe kuzamura ikizere cyo kubaho ku Banyarwanda kizagera ku myaka 80 muri 2030 kivuye ku gikabakaba imyaka 70 u Rwanda ruriho ubu.
Ibarura Rusange rya 2022 ryerekanye ko abantu bafite imyaka 60 gusubiza hejuru kuri ubu mu Rwanda ari 862.929, ni ukuvuga ko bagize 6,5% by’abaturage bose.
Abagabo ni bo bake (356.467) ugereranyije n’abagore (506.462). Mu bantu bakuze cyane, abenshi ni abatuye mu bice by’icyaro (708,967) aho bagize 7,4% by’abaturage bose b’u Rwanda mu gihe 153.962 bangana na 4,2%, batuye mu bice by’imijyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!