Ishami rishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi muri Banki ya Kigali ryagaragaje ko mu rwego rwo kongera serivisi z’imari muri uru rwego, kuva mu myaka ibiri ishize ryatangije gahunda y’imyaka itanu, imaze gutangwamo inguzanyo zigera kuri miliyari 53 Frw.
Ibyo byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri yiga ku guteza imbere ibijyanye n’imbuto iteraniye i Kigali kuva ku wa 20 Nyakanga 2026.
Ni inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuhinzi zaturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu 20 bya Afurika.
Banki ya Kigali yitabiriye nka kimwe mu bigo by’imari bitanga inguzanyo mu buhinzi hagamijwe gufasha mu kongera ibiribwa no guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Banki ya Kigali, Bizimana Alexis yavuze ko uruhare rw’iyo banki mu iterambere ry’ubuhinzi rwibanda ku kwegereza abakoramo serivisi z’imari kandi zibanogeye.
By’umwihariko, Banki ya Kigali ikorana n’abahinzi barenga ibihumbi 120, muri bo abagera ku 4000 basaba serivisi z’inguzanyo, mu gihe abandi bahabwa serivisi zitandukanye zirimo ubwishingizi bw’ibihingwa n’izindi serivisi.
Ku bijyanye n’imbuto by’umwihariko, Banki ya Kigali yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’Abacuruza Imbuto mu Rwanda y’imyaka itanu kugira ngo ibafashe gutunganya imbuto zujuje ubuziranenge zishobora no gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga binyuze mu kubaha inguzanyo, ubwishingizi, amahugurwa n’ibindi.
Ati “Ibyo bituma izo gahunda bakora zose zishoboka bakabasha guhaza isoko ryo mu gihugu ariko no gutubura imbuto nziza zishobora gucuruzwa ku rwego rw’Akarere.”
Kuva mu 2024 ubwo gahunda ya Banki ya Kigali y’imyaka itanu y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangiraga kugeza muri Kamena 2026, iyi banki imaze gutangamo inguzanyo za miliyari hafi 53 Frw, harimo arenga miliyari 10 Frw yahawe abatubura imbuto n’andi arenga miliyari 40 Frw yahawe abahinzi.
Bizimana yavuze ko guteza imbere gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza kuko mu 2028 bazongera gushyiraho indi gahunda y’imyaka itanu.
Ati “Turi gushyiraho ikoranabuhanga mu buhinzi ryitwa ‘Supply Chain Finance’ rizajya rihuza umuhinzi, umutubuza n’ugura imbuto, tukajya duhita tubona icyo buri wese akeneye kugira ngo akibone byoroshye. Ikindi kigeze kure turi gukorana n’Ishyirahamwe ry’Abatubura Imbuto ni gahunda yo guha miliyoni eshatu z’abahinzi inguzanyo ku buhinzi bakora ariko bukoresha ikoranabuhanga. Twizera ko nitubikora nka 80% by’abakeneye serivisi z’imari mu bijyanye n’imbuto bazaba bazibona.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’Abacuruza Imbuto mu Rwanda, Namuhoranye Innocent yavuze ko Banki ya Kigali ari umufatanyabikorwa mwiza mu kubaha inguzanyo zihendutse.
Ati “Dukenera amafaranga mu gutubura imbuto kandi ni bo bayatanga, ariko twishimira ko bayaduha ku nyungu ntoya kugira ngo umuhinzi twese duhuriyeho na we abone imbuto idahenze. Ikindi ni uko dufatanya kubaka uruhererekane nyongeragaciro bakamenya neza aho abashoye amafaranga n’uko azagaruka.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!