IGIHE

Made in Rwanda yimakajwe: Udupfukamunwa two kwa muganga twatangiye gukorerwa i Kigali (Video)

0 10-06-2020 - saa 12:34, Israel Ishimwe

Kuva icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyagaragara mu Bushinwa, kigakwira Isi yose, abaganga bari mu bitangiye kugica intege no kwita ku bacyanduye. Aba barara amajoro bita ku barwayi kubera ubwinshi bwabo ndetse hari n’abahitanwe nacyo mu bihugu bitandukanye.

Mu kazi bakenera ubwirinzi bwizewe kugira ngo bakomeze guhangana na Coronavirus n’ikwirakwira ryayo. Ibikoresho bifashisha birimo udupfukamunwa, uturindantoki n’ibindi byiganjemo ibiva mu mahanga.

U Rwanda rwateye intambwe yo gutangira gukorera ibyo bikoresho ku butaka bwarwo. Ku ikubitiro inzobere mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi (biomedical engineers) zo muri IPRC Kigali zakoze imashini yifashishwa mu kongerera umwuka abarwayi b’indembe (ventilator).

Muri urwo rugamba, Uruganda Nyarwanda rwa Pharmalab, rwatangiye gukora udupfukamunwa two kwa muganga.

Pharmalab ikora ibikoresho byo kwa muganga nirwo ruganda rwa mbere rwinjiye muri uyu mushinga kuko igihugu cyadutumizaga hanze. Nubwo twitwa utwo kwa muganga n’abantu ku giti cyabo bashobora kudukoresha.

Uru ruganda rukorera muri Kigali Special Economic Zone mu Murenge wa Ndera wo mu Karere ka Gasabo, rukora udupfukamunwa ibihumbi 140 ku munsi.

Umuyobozi wa Pharmalab, Rugwizangoga Cyriaque, yabwiye IGIHE ko biyemeje gushora imari mu gukora udupfukamunwa two kwa muganga mu gutanga umusanzu wabo mu guhangana na Coronavirus binyuze mu bisubizo byahangiwe mu Rwanda.

Yagize ati “Ntibyari muri gahunda zacu ariko Coronavirus ije,twahisemo gukora udupfukamunwa two kwa muganga kuko bijyanye n’umurongo twiyemeje wo gukora ibikoresho byo kwa muganga. Twabonye umushinga turawiga, dusanga birashoboka, dutangira gukora.’’

Yakomeje avuga ko byabasabye gutumiza izindi mashini kugira ngo batangira gukora udupfukamunwa.

Ati “Twahise tuzana imashini nshya n’abantu bazi kuzikoresha bahuguwe na ba nyiri mashini hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.’’

Udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda hifashishijwe ibikoresho bitumizwa hanze mu Bushinwa.

Tuba dukoze muri tissu ikoze muri fibres ‘Nonwoven fabric & melt blown fabric’.

Utwo dutambaro dukorwamo udupfukamunwa twinjizwa mu mashini imwe ari dutatu, ikaduhuza, ikagenda idukata ku buryo dusohoka dufite isura ya twa tundi twambarwa n’abaganga.

Iki gikorwa kimara amasegonda make iyo kirangiye, udupfukamunwa dukusanyirizwa hamwe mbere yo koherezwa ku zindi mashini zifashishwa mu gushyiraho utugozi dutuma umuntu ashobora kukambara.

Pharmalab ifite imashini imwe tubanza kunyuzwamo mu gihe izindi eshanu zifashishwa mu gushyiraho utwo tugozi, iyo birangiye duhita dushyirwa mu gakarito kabugenewe kajyamo udupfukamunwa 50.

Mu gukora udupfukamunwa, muri uru ruganda hitwararikwa isuku kuko uwinjiramo abanza kwambara inkweto n’imyambaro byabugenewe, agakaraba intoki ndetse akananyura mu cyuma kimukuraho udukoko twose ashobora kuba afite.

Imbere mu cyumba dutunganyirizwamo naho isuku yaho iritwararikwa cyane kugeza no ku mwuka bahumeka kuko ugenzurwa kuko ubanza kuyungururwa hifashishijwe imashini yabugenewe.

Pharmalab ifite ubushobozi bwo gukora udupfukamunwa two kwa muganga 101 ku munota umwe. Mu isaha dushobora kugera ku 6000 mu gihe ku munsi tugera ku 140 000.

Rugwizangoga avuga ko “Dufite ubushobozi bwo gukora nibura udupfukamunwa nka miliyoni ebyiri ku kwezi mu gihe isoko ryaba ryabonetse.’’

Mu Rwanda hakoreshwa udupfukamunwa tw’ubwoko butatu burimo udukorerwa mu gihugu tw’imyenda, utwa N95 n’uturi gukorwa na Pharmalab.

Mu gukora udupfukamunwa hari ibipimo Pharmalab igenderaho bitangwa n’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) ndetse ni nayo izadupima mbere y’uko dushyirwa ku isoko.

  Igiciro kizaba kiri hasi

Kuva muri Mata 2020, Abanyarwanda bose bategetswe kwambara agapfukamunwa nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda Coronavirus. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritanga inama yo kwambara agapfukamunwa ahantu hose kuko zifite ubushobozi bwo gukumira virusi ku kigero cya 68%.

Ibi byatumye hatangwa uburenganzira ku bantu n’inganda 81 zemerewe kudukora ngo benshi batubone.

Udupfukamunwa dukorwa na Pharmalab nubwo twagenewe abaganga n’abantu bashobora kudukoresha birinda. Iteganya ko igiciro cyatwo nacyo kizaba kiri hasi.

Rugwizangoga avuga ko “Igiciro kizaba kiri hasi kijya kungana n’icy’udukorerwa mu Rwanda. Twizeye kandi ko kizagenda kigabanuka.’’

“Leta hari ibyo yemeye ku dupfukamunwa twinjizwa mu gihugu. Hari imisoro baduciye, turasaba Leta ko yayikuraho kugira ngo igiciro kizabe kiri hasi, kibashe guhangana n’iziva hanze.’’

Raporo nshya ya Reports and Data iheruka yagaragaje ko isoko ry’udupfukamunwa two kwa muganga rizagera kuri miliyari $87.67 mu 2027, ni izamuka rifitanye isano na Coronavirus.

Utu dutambaro uko ari dutatu nitwo duhuzwa hakoreshejwe imashini tukavamo agapfukamunwa
Udupfukamunwa two kwa muganga dukorwa na Pharmalab tuva mu bikoresho biva mu Bushinwa
Imashini ya mbere inyuzwamo udupfukamunwa ikorwaho n'abantu babiri. Ifite ubushobozi bwo gusohora nibura 101 mu munota. Iyo tugeze hanze duhita dukusanyirizwa hamwe mbere yo guhabwa abadushyiraho utugozi
Udupfukamunwa dusohotse mu mashini duhita dukusanyirizwa hamwe mu gikoresho cyabugenewe
Uruganda Nyarwanda rwa Pharmalab rwatangiye gukora udupfukamunwa two kwa muganga dushobora no gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo muri Kamena 2020. Hari mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo
Abakozi bashyira utugozi dufata ku matwi mu gihe umuntu yambaye agapfukamunwa natwo dushyirwaho hifashishijwe imashini. Isuku iritwararikwa ku buryo buri wese aba yambaye uturindantoki twabugenewe
Umuyobozi wa Pharmalab, Rugwizangoga Cyriaque, yashimye Leta yabafashije kubona indege igeza ibikoresho mu Rwanda ibivana hanze ariko anasaba koroherezwa ku misoro ku buryo udupfukamunwa ikora tuzaboneka ku giciro kiri hasi
Umuyobozi wa Pharmalab, Rugwizangoga Cyriaque, yavuze ko ubu bafasha ibigo bya Leta n'ibitaro bitandukanye kubona udupfukamunwa
Uruganda rukora ibikoresho byo kwa muganga, Pharmalab rwatangiye mu 2004. Nyuma y’imyaka 10 rutumiza hanze ibikoresho byo kwa muganga, mu 2015 rwatangiye kubikorera mu gihugu

Amafoto na Video: Mushimiyimana Azeem Timothée

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza