Imishinga 30 y’ikoranabuhanga yifashishwa mu rwego rw’ubuzima yahujwe n’abashoramari mu gushaka amafaranga yayifasha gukomeza gukora, kwaguka no kubyara inyungu ku bayihanze, ine muri iyo ikaba yahise itsindira inkunga.
Iyi mishinga yamuritswe kuri uyu wa Kabiri mu nama yiga ku ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ikaba yahurije hamwe abashoramari bo mu gihugu, abo hanze, abikorera, imiryango itandukanye n’abandi bafata ibyemezo.
Ni igikorwa cyateguwe na Novartis Foundation ku bufatanye na Norrsken Foundation.
Abamuritse iyi mishinga bari bamaze igihe kirenga umwaka baherekezwa mu mahugurwa, kubaka ubushobozi mu gukora ubucuruzi kugira ngo babe bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kuyibyaza amafaranga no kugera kuri benshi. Hari kandi n’impuguke mu rwego rw’ubuzima zabayoboye mu bisubizo bifuza gutanga.
Iyi mishinga 30 iri mu byiciro bitatu; izafasha mu gutahura hakiri kare indwara z’umutima, kanseri y’ibere ndetse n’iyo gutanga serivisi z’ubuzima hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Uretse guhuzwa n’abashoramari, iyi mishinga yari ihataniye inkunga ya Novartis Foundation, aho umushinga Lifesten Health wakorewe mu Rwanda muri Norrsken Kigali House wahize iyindi yose wegukana ibihumbi 250 by’amadolari ni ukuvuga miliyoni zisaga 250Frw.
Lifesten Health, ni ikigo cyashinzwe hagamijwe gufasha mu guhangana n’indwara zitandura binyuze mu gutanga inama n’ubumenyi bw’ibanze mu kwiyitaho mu buzima bwa buri munsi.
Ibi bikorwa mu buryo busa n’ubutangaje binyuze gutegura igisa n’irushanwa abantu bakagenda basubiza ibibazo ku bumenyi rusange ku birebana n’ubuzima bagahabwa ibihembo.
Ni application yo muri telefoni ifasha abantu kumenya uburyo bwiza bwo kwirinda izi ndwara ndetse bagahemberwa ibyo bakoze mu rugendo rwo kuzirinda.
Wiyandikisha kuri application bisanzwe ugatanga imyirondoro nk’ibiro ufite n’ibindi usabwa ugahabwa inama z’ibyo wakora mu kwirinda, yaba gukora siporo, imirire n’ibindi. Uhabwa ibyo ukora ugahabwa amanota, bitewe n’ayo wabonye uhembwa kujya muri Gym, Massage, kwipimisha kwa muganga ku buntu n’ibindi.
Ndoli Iraguha Peace, umwe mu bakoze uyu mushinga wa Lifesten Health, yavuze ko aya ari amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora, gukurura abashoramari no kubona ubufasha bw’impuguke.
Ati “Tugamije kumenyekanisha izi ndwara abantu bakipima inshuro nyinshi”.
Lifesten Health mu mpera z’icyumweru gishize yegukanye asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda mu irushanwa rya Hanga PitchFest ry’umwaka wa 2022.
Iyi application imaze gukoreshwa n’abari hagati ya 300 na 400. Mu minsi mike Lifesten Health irateganya kumurika ikoranabuhanga abantu bashobora gukoresha bakipima umuvuduko w’amaraso bakoresheje telefoni.
Umushinga witwa YeneHealth FemTech PLC wo muri Ethiopie, wahawe ibihumbi 50 by’amadolari, GIC Space wo muri Cameroon wo kurwanya kanseri y’ibere wahembwe ibihumbi 30 by’amadolari naho Dochtus wo muri Algerie wahembwe ibihumbi 20 by’amadolari.
Umuyobozi wa Novartis Foundation, Dr. Ann Aerts, yasobanuye ko bahuje abafite imishinga y’ikoranabuhanga yifashishwa mu rwego rw’ubuzima n’abashoramari kugira ngo babamurikire iyo mishinga, babereke uko yabyara ubucuruzi, uko yatanga ibisubizo, bityo bashake inkunga yo kuyishyira mu bikorwa.
Yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu rwego rw’ubuzima kuko rishobora gufasha mu gutahura indwara no kuyivuza hakiri kare.
Ati “Tuzi ko indwara y’umutima ari ikibazo gikomeye ku banyafurika benshi kuko nta mavuriro menshi ahari. Abakiri bato bashobora kugira ibibazo by’umutima ntibabimenye kuko nta bimenyetso bafite, icyo dukeneye gukora ni ukuvumbura ibi bimenyetso hakiri kare kugira ngo umuntu avurwe, aha niho ikoranabuhanga rigirira umumaro ukomeye atari mu kuvumbura ibimenyetso gusa ahubwo no mu kugera ku buvuzi”.
Mu mwaka n’igice ushize hakusanyijwe arenga miliyoni y’amadolari yo gutera inkunga iyi mishinga.
Norrsken Kigali House ni ikigo gifite intego zo gufasha no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.
Iki kigo cyatangijwe i Kigali kubera icyizere uyu mujyi ufitiwe mu rugendo rwo kuba igicumbi kibarizwamo ikoranabuhanga rigezweho ku Mugabane wa Afurika.
Norrsken yubatswe hagamijwe guhuza ba rwiyemezamirimo bato mu ikoranabuhanga no kubafasha kuganira n’abandi hagamijwe kubagira inama no gushora imari mu mishinga yabo aho bibaye ngombwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!