Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko kuba mu 2025 byagaragaye ko Abanyarwanda barwaye SIDA bagabanutseho 0.5% bitavuze ko ari ubwandu bushya bwagabanutse kuri icyo kigero, ahubwo ko bishingiye ku byiciro by’imyaka y’abakoreweho ubushakashatsi.
Yagaragaje ko ubwiyongere bwa Virusi Itera Sida butizwa umurindi n’ibirimo urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye, yibutsa ko iminota 10 ishobora gukururira uwabikoze uko akaga ubuzima bwe bwose.
Ku wa 30 Kamena 2026 ni bwo ubushakashatsi ku buzima n’imibereho bwakozwe (RDHS) na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwerekanye ko abarwaye SIDA mu Rwanda bafite imyaka 15-49 ari 2,2%.
Ni imibare yari yagabanutseho 0.5% kuko mu 2020 ubwo ubushakashatsi bwari bwakozwe bwerekanye ko abafite imyaka nk’iyo barwaye SIDA bari 2,7%, mu gihe muri rusange kuva ku myaka 15-64 bari 3% kandi ijanisha rya 3% ni ryo abarwaye SIDA bari baramazeho igihe kuva mu 2004-2015.
Mu kiganiro na Mama Urwagasabo Tv, Dr. Nsanzimana yavuze ko nubwo ubwandu bushya na bwo bwagabanyutse, bidasobanuye iryo gabanuka ryo kuva kuri 2,7% ukagera kuri 2,2% mu gihe cy’imyaka itanu.
Ati “Hari abandura bashya ariko ni bake cyane, ahubwo abayisanganywe ni bo benshi ni bo batuma uwo mubare uzamuka. Abenshi bayisanganywe baracyariho kuko n’imfu zikomoka kuri Virusi itera SIDA zaragabanyutse cyane ariko bamwe barengeje iriya myaka ubushakashatsi bwakoreweho.”
Bivuze ko iryo janisha rya 2,2% ry’abarwaye SIDA mu Rwanda ridakubiyemo abarengeje imyaka 49.
Dr. Nsanzimana yagaragaje ko ubundi mu Rwanda ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwiyongereye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Tukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo benshi banduye ndetse dupfusha abantu benshi no mu myaka nk’itanu yakurikiyeho. Ababashije kubona imiti rero babashije kubaho kandi ni bo benshi. Byatumye buri gihe uko tugiye kubara abarwaye SIDA dusanga ari bo benshi ari byo byagiye bituma umubare wa 3% udahinduka cyane.”
Uyu muyobozi yavuze ko uko imibare ihagaze ubu bigaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe kuko by’umwihariko mu bipimo byo ku rwego mpuzamahanga rwujuje igipimo cya 95-95-95.
Ni igipimo kivuga ko hejuru ya 95% by’abarwaye SIDA bapimwe bazi uko bahagaze, hejuru ya 95% by’abarwaye bafata imiti, kandi hejuru ya 95% by’abari ku miti bakaba nta virusi itembera mu maraso yabo kuko imiti iba yaragabanyije ubukana bwayo ku rugero runini.
Icyakora yagaragaje ko abandura benshi biganje mu rubyiruko ahanini bitewe n’impamvu zo gukora imibonano mpuzabitsina idateguwe neza bigatuma batikingira.
Dr. Nsanzimana ati “Usanga hari ubusinzi butuma bakora imibonano mpuzabitsina batateguye neza hamwe n’ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. (...). Kandi urwo rubyiruko si uko ari abantu batize batumva, ni urubyiruko rwize cyangwa rwiga ariko nibareke kwishora kuko ni ubuzima bwabo. Iminota itanu, 10 cyangwa 20 ishobora kugusigira uburwayi bw’igihe cyose ukazahora uri ku miti, kandi agakingirizo kagura make, turanadutanga.”
Mu 2025 byatangajwe ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234, aho buri mwaka yica abagera kuri 2500 ikanandurwa n’uwo mubare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!