IGIHE

Imihango ituma abakobwa 15,2% basiba ishuri; 23,3% bagasiba akazi mu Rwanda

0 2-09-2026 - saa 08:30, Tuyishimire Umutesi Celine

Ubushakashatsi ku buzima bw’imyororokere bw’abagore n’abakobwa mu Rwanda, bwagaragaje ko 15,2% by’abakobwa basiba ishuri kubera imihango, mu gihe 23,3% basiba imirimo yabo.

Ibi ni ibikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa 31 Kanama 2026. Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango iharanira guteza imbere ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bw’abagore n’abakobwa, Rwanda Young Women’s SRHR Network.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hakiri abakobwa basiba ishuri, abandi bagasiba imirimo kubera kubabara mu gihe cy’imihango ndetse no kutagira ibikoresho by’isuku bihagije.

Bugaragaza ko hagati ya 30% na 40% by’abagore mu Rwanda ari bo babasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.

Umuyobozi wa Rwanda Young Women’s SRHR Network, Nkundimfura Rosette, yagaragaje ko basanze umubare munini w’abagore n’abakobwa cyane cyane mu byaro bakoresha ibitambaro by’imyenda ishaje mu gihe cy’imihango.

Ati “Twasanze ahenshi bakoresha ibitambaro by’amashuka ashaje, ibitenge bishaje, imyenda ishaje, n’ibindi babonye ku buryo bibagiraho ingaruka zo kurwara indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore, kubabuka, n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko “Ni ikibazo kandi kuko usanga n’ababasha kugura izi mpapuro z’isuku usanga bazambara igihe kirekire kirenze amasaha atandatu yagenwe nawe ugasanga akuyemo bwa burwayi.”

Nkundimfura agaragaza ko leta y’u Rwanda yagerageje kugabanya uburemere bw’ikibazo cy’ibikoresho bihenze by’isuku bikoreshwa mu gihe cy’imihango ikuraho umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ariko usanga ibyo ntacyo byahinduye cyane kuko ibiciro by’ibi bikoresho by’isuku bikiri hejuru.

Ati “Twasanze amafaranga y’ibikoresho by’isuku akiri hagati ya 1000 Frw na 2000 Frw, kandi umubare munini w’abakobwa ntabwo bakora n’ababyeyi babo usanga badashoboye kugura izo mpapuro z’isuku buri kwezi wenda usanga hari abakobwa bane, batanu mu rugo. Turasaba leta ko yashyiraho ingamba amafaranga y’izi mpapuro z’isuku akagabanuka.”

Diane Uwihirwe yagaragaje ko abagore badakwiye kuba basiba imirimo yabo kubera imihango ndetse no kubura ibikoresho by’isuku kuko bidindiza iterambere ryabo.

Yagize ati “Niba ari umugore ukorera umubyizi akamara iminsi itatu adakora urumva iyo minsi ntakizaba kimutunga, iterambere rye ridindire gutyo. Twabonye ko abantu benshi bagorwa no kubona amafaranga yo kugura izo mpapuro, hajyeho inganda zikora impapuro cyangwa hajyeho nkunganire mu kuzigura.”

Peace Kaneza agaragaza ko ikindi gitera abakobwa gusiba ari imyumvire ikiri hasi muri sosiyete ituma abakobwa baterwa ipfunwe no kuba bari mu mihango.

Ati “Ni ibintu bikwiye gucika kandi bihereye mu muryango ababyeyi bakigisha abana b’abahungu ko imihango ari ibintu bisanzwe, abana b’abakobwa badakwiye guterwa ipfunwe no kuba ari mu mihango kuko ni ibyerekana ko afite ubuzima buzima.”

Rwanda Young Women’s SRHR Network, yagaragaje ko no mu bigo by’amashuri ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi hadakwiye kubura impapuro z’isuku.

Abagore barenga 23% basiba imirimo yabo kubera imihango
Inzego zitandukanye zagaragaje ko kuba abagore n'abakobwa basiba ishuri cyangwa imirimo kubera imihango, ari ikibazo gihangayikishije
Abakobwa barenga 15% basiba ishuri kubera imihango
Diane Uwiduhaye yasabye ko hajyaho inganda zikora impapuro z'isuku kugira ngo bigabanye ikibazo cy'ubuke bwazo ku isoko
Peace Kaneza yasabye ababyeyi kwigisha abana b'abahungu ubuzima bw'imyororokere bw'abakobwa kugira ngo bareke gutera ipfunwe abari mu mihango
Rwanda Young Women's SRHR Network, yasabye ko ahantu hose hahurira abantu benshi hajya hashyirwa impapuro z'isuku zo gukoresha mu gihe cy'imihango
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza