Indwara y’amabara ku ruhu izwi nka Vitiligo ni imwe mu zibasira uruhu mu buryo bukunze gutera ipfunwe mbere na mbere, ndetse abenshi ugasanga bari kugerageza gushaka uko bayihisha bikaba byateza ibindi bibazo, nyamara ishobora kuvurwa igakira.
Inzobere mu kuvura indwara zifata uruhu mu Bitaro bya CHUK, Dr. Aline Amani Uwajeni, yasobanuye ko Vitiligo ishobora kwibasira uruhu, ku munwa hamwe n’umusatsi aho usanga nk’umuntu afite imvi agace gato kandi atari igihe cyazo.
Yasobanuye ko kuyirwara bishingiye ku turemangingo tw’umubiri twitwa ‘melanocyte’ dukora ‘melanin’ igena ibara r ugena ibara ry’uruhu.
Umuntu arwara Vitiligo iyo habaye impamvu ituma ya ‘melanocyte’ idakora uko bikwiye, noneho wa ‘melanin’ ntiboneke uko bikwiye ariko bikaba ari ibintu umuntu atagizemo uruhare.
Dr. Uwajeni ati “Nta kintu umuntu aba yakoze ngo bimubeho, bishobora kuba kuri buri wese igihe cyose. Icyakora bishobora guhererekanywa mu miryango. Byagaragaye ko umwana uvutse mu muryango urimo umuntu warwaye Vitiligo, na we ashobora kuyirwara kuko ashobora kuvukana uturemangingo turwanya ‘melanocyte’ ntibashe kuvuvura neza ‘melanin’.”
Ikindi gishobora kugira uruhare mu kurwara Vitiligo ni ibyitwa ‘autoimmune’ bituma abasirikare b’umubiri barwanya uturemangingo harimo na ‘melanocyte’ kandi baba bagomba kurwanya igice ari icyago gusa cyangwa ibindi bibazo mu bwirinzi bw’umubiri.
Dr. Uwajeni yagaragaje ko ikibazo cya mbere iki kibazo gitera ari ipfunwe rishingiye ku bintu bitari na byo bivugwa ku bayirwaye.
Ati “Usanga abantu bayirwaye biha akato cyangwa bakagahabwa n’abandi. Usanga batangira no kuvuga ngo uriya urwaye Vitiligo buriya anywa inzoga zisindisha cyane nka Kanyanga cyangwa bakavuga ko arwaye SIDA.”
Nubwo bimeze bityo ariko Vitiligo si indwara ishobora kwica uyirwaye uretse kuba iryo pfunwe ryatera umuntu ibindi bibazo byo kwiheba cyangwa kutajya mu kazi. Gusa, Vitiligo ishobora kugira uruhare mu kwandura kanseri y’uruhu.
Ati “Ubusanzwe ‘melanin’ ushinzwe kuduha ubwirinzi ku bukana bw’izuba. Iyo umuntu afite Vitiligo ku bice binini by’umubiri ashobora kugira ibyago bya kanseri y’uruhu nubwo bitari byinshi. Impamvu ni uko ubundi ‘melanin’ ifasha umubiri kugira ubudahangarwa ku mirasire y’izuba, rero iyo idakora neza ubukana bw’izuba bugera ku mubiri bikaba byatera imyivumbagatanyo mu turemangingo tw’uruhu.”
Icyakora, uwo muganga yasobanuye ko amabara yose aje ku ruhu aba atari Vitiligo kuko hari izindi ndwara zirimo na kanseri y’uruhu zitangira gutyo ku buryo igikuru gikwiye gukorwa ukibona ibara ku ruhu ari ukwihutira kwivuza.
Vitiligo iri mu ngeri esheshatu harimo ifata igice kimwe nko ku ntoki, ifata ku bice bitandukanye by’umubiri ndetse n’ifata umubiri wose.
Icyo kwa muganga bafasha uyirwaye ni ukumuha imiti ishobora gukangura utwo turemangingo bikaba byatuma ibara ry’uruhu risanzwe rigaruka, cyangwa kumubaga bakamukuraho uruhu rwarwaye bagashyiraho urundi bakuye ku kindi gice kizima.
Ibyo iyo bidashoboka umuntu agirwa inama yo gukoresha amavuta cyangwa ibindi byisigwa bimufasha guhindura uko asa mu gihe runaka, cyangwa agahabwa inama zo kwiyakira n’imiti ihangana n’imirasire y’izuba kuko iyo ibyo byakozwe nta zindi ngaruka zibaho.
Dr. Uwajeni yavuze ko gukira burundu Vitiligo bishoboka nko mu gihe umuntu yaje kwivuza mu mezi atatu ya mbere agifatwa, ariko mu gihe bitakunze agahabwa inama zijyanye n’imitekerereze zituma ashobora kubana na yo.
Abantu bagiriwe inama yo kwirinda gukoresha imiti y’ibyatsi basiga ahabonetse ibara ku ruhu ndetse n’ibindi bashobora kubwirwa ko bikuraho amabara kuko bishobora gutera ibindi bibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!