IGIHE

Ibitaro bya Nyanza: Abapfushije bahatirwa gushyingura vuba kubera ubuto bw’uburuhukiro

0 11-09-2026 - saa 09:57, Nshimiyimana Théogène

Ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko buhangayikishijwe no kuba bifite uburuhukiro buto, ku buryo hari igihe bahatira abapfushije gushyingura ababo vuba.

Ibi byagarutsweho ku wa 10 Nzeri 2026 ubwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yasuraga ibi bitaro biherereye mu Mujyi wa Nyanza.

Umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jerôme yabwiye Minisitiri w’Ubuzima ko bahangayikishijwe n’uburuhukiro bw’ibitaro buto kuko akenshi iyo hari umuntu upfuye, uburuhukiro bw’ibitaro asanga bwuzuye.

Yagize ati "Hari n’uwitaba Imana mu bitaro tukamusaba gushyingura uwe byihuse kuko uburuhukiro buba bwuzuye".

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yijeje ibitaro by’Akarere ka Nyanza ko ikibazo kigiye gukemuka.

Yagize ati "Kuba mudafite uburuhukiro ni ikibazo gusa kiroroshye ntikigoye kigomba gukemuka".

Ibitaro by’Akarere ka Nyanza byagaragaje ko mu gihe uburuhukiro bwuzuye hari igihe biba ngombwa ko imibire y’abapfuye yoherezwa mu bitaro bya Kaminuza biherereye mu Karere ka Huye bya CHUB.

Ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko buhangayikishijwe no kuba bifite uburuhukiro buto
Minisitiri w'Ubuzima yijeje ibitaro by'Akarere ka Nyanza ko ikibazo cy'uburuhukiro bafite kigiye gukemuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza