Ubuyobozi bw’Ibitaro Bikuru bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bwatangaje ko kuva muri Nyakanga 2025 kugera muri Kamena 2026, byahaye serivisi yo gukuramo inda mu buryo butekanye abagore 350 barimo 40% bari munsi y’imyaka 18.
Mu Rwanda gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko, ariko amategeko yemerera umugore gusaba serivisi yo gukuramo inda bikozwe na muganga igihe yayitewe n’uwo bafitanye isano ya bugufi, igihe yasamye yafashwe ku ngufu, igihe iyo nda ishobora guhitana ubuzima bwe, n’igihe uwatewe inda ari umwana.
Nubwo biri mu itegeko, gukuramo inda ku bushake ibitaro by’amadini n’amatorero ari na byo byiganje mu Ntara y’Iburengerazuba ntabwo bitanga iyo serivisi.
Mu bitaro byo mu Ntara y’Iburengerazuba ibitaro bitanga iyo serivisi harimo ibya Bushenge, ibya Kibuye, ibya Gisenyi, ibya Kabaya n’ibya Muhororo.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette avuga ko kuba bazengurutswe n’ibitaro by’abihaye Imana bidatanga iyo serivisi bituma bagira umubare munini w’abagore bakeneye serivisi yo gukuramo inda ku bushake.
Ati "Ukeneye iyo serivisi aza iyo nda itararenza ibyumweru 22, agahabwa ibinini bimufasha inda ikavamo agataha ameze neza. Hano tugira abagore benshi bakenera iyo serivisi kuko duturanye n’Ibitaro bya Mugonero by’Abadiventisiti, ibya Murunda bya Kiliziya gatorika, n’ibya Kibogora bya EMLR bidatanga iyo serivisi. Kuva muri Nyakanga 2025 kugera muri Kamena 2026 twahaye iyo serivisi abagore 350 barimo 40 bari munsi y’imyaka 18".
Dr Ayingeneye agaragaza ko nubwo hari abatarabyumva, bikorwa mu nyungu zo gutabara ubuzima bw’umubyeyi kuko na mbere itegeko ritaremerera abafite ibibazo byihariye ubwo burenganzira, bazikuriragamo mu ngo bamwe zikabahitana abandi bakagezwa kwa muganga bameze nabi.
Mu Rwanda kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda bigenwa n’Iteka rya Minisitiri nimero 002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019.
Risobanura ko gukuramo inda byemewe n’amategeko igihe utwite ari umwana, ubisaba yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo, yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Iri teka rivuga ko umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.
Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abamuhagarariye bemewe n’amategeko batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ni cyo cyitabwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!