IGIHE

Hari kugeragezwa umuti ushobora guhangana na kanseri esheshatu

0 2-06-2026 - saa 14:38, Tuyishimire Umutesi Celine

Ikigo cya Greywolf Therapeutics cyo mu Bwongereza, cyifashisha ikoranabuhanga mu gukora ubushakashatsi ku miti cyakoze umuti ushobora guhangana na kanseri esheshatu.

Ni umuti wageragerejwe ku bantu 83, 31% byabo kanseri yabo yagabanyutse ndetse irekera gukura. Hari abo kanseri yabo yagabanyutse ku rugero rwa 95%.

Uyu muti wiswe ‘GRWD5769’ ni ibinini bifatwa mu gitondo na ni mugoroba aho bihangana na kanseri y’uruhago, inkondo y’umura, ibihaha, amara, umuhogo na kanseri zifata mu ku gice cy’umutwe.

Uyu muti urwanya ibituma utunyangingo twa kanseri tutabonwa n’ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma umubiri uyirwanya.

Iyi miti ituma umubiri ubasha kubona izo kanseri ndetse ikongerera umubiri imbaraga zo kuyirwanya kuko ifatanywa n’indi itera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri.

Stefan Symeonides wari uyoboye igeragezwa ry’iyi miti yavuze ko icyiza cyayo ari uko ituma umubiri ubona izo kanseri zihishe ukazirwanyiriza aho kugira ngo iyo miti abe ari yo ibikora.

Ati “Biranejeje kubasha kuzana ubundi buryo ku bitaro bwo gufasha abarwayi bacu.”

Uyu muti ugiye gukomereza mu bindi byiciro by’igeragezwa kugira ngo wemererwe kuba wabasha gukoreshwa kwa muganga.

Ni umuti uzafasha kuko buri mwaka abarenga miliyoni 20 basangwamo kanseri zo mu bwoko butandukanye.

Hari kugeragezwa umuti ushobora guhangana na kanseri esheshatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza