Tekereza kujya kwa muganga wumva ubabaye, uribwa kandi ukeneye ko muganga agufasha, bakakubwira ngo uzagaruke kuvurwa nyuma y’amezi umunani cyangwa imyaka ibiri.
Hari ubwo bamwe bananirwa kubyakira, bikaba byabaviramo no kuremba, abandi bakumva ari ugutereranwa n’abo bagannye, ubwo abifite bakayoboka iyo mu bitaro byigenga. Iyo ukurikiranye neza ariko, usanga atari ukurangara cyangwa gutererana abarwayi, ahubwo bishingiye ku mubare muto w’abatanga serivisi n’abayisaba benshi.
Abaganga bavura babaze bagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku mubare muto, ibituma hari abahabwa ‘rendez-vous’ na muganga y’igihe kirekire gishobora kugera no ku myaka ibiri bitewe n’umubare munini w’abarwayi.
Kuri ubu mu Rwanda hari abaganga bavura babaze 226 mu gihe rwifuza nibura kugira abarenga 1.400 mu rwego rwo kugabanya icyuho gishingiye ku mubare w’abaganga bavura babaze n’uw’abagana izo serivisi.
Mu biganiro byihariye byahuje inzobere mu buvuzi bwo kubaga, zaba izikora mu bigo byigenga n’ibigo by’ubuvuzi bya Leta byateguwe n’ibitaro byigenga bya Ejo Heza Surgical Centre, hagaragajwe ko ubuke bw’abaganga babaga n’ibikorwaremezo biri mu bikidindiza ubwo buvuzi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abaganga bavura babaze, Prof Ntirenganya Faustin, yagaragaje ko ubu buvuzi bwo kubaga usanga ababukoramo ari bake cyane ugereranyije n’umubare w’abarwayi.
Yagaragaje ko kuri we mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali akorera, asuzuma rimwe mu cyumweru kandi buri suzuma nibura ahura n’abantu 30. Asobanura ko abo bantu 30 agiye kubabaga nibura bisaba ukwezi n’igice. Ibyo bisobanuye ko abo asuzuma mu kwezi kumwe, kubabaga byaba nibura mu mezi ane.
Prof Ntirenganya yagize ati “Uyu munsi dufite abaganga babaga 226 mu gihugu nk’u Rwanda gituwe na miliyoni 14, ni bake cyane. Byerekana ko nuza kwa muganga bakaguha gahunda yo kubagwa mu myaka ibiri iri mbere, ntabwo hakwiye kubaho kuvuga ngo bandangaranye. Uyu munsi ni ko tumeze, dufite abaganga bake, dukeneye nibura abagera kuri 1.400 niba dushaka ko buri wese avurwa abazwe, igihe aziye n’igihe abikenereye.”
Yerekanye ko abantu bahabwa rendez-vous z’igihe kinini usanga biterwa n’ibyo barwaye kuko hari ubwo umuntu aba arembye cyane bakaba bamufasha kuvurwa vuba.
Ati “Buriya kwa muganga ntabwo ari ugutanguranwa, ngo uwaje mbere abe ari we uvurwa mbere, hari igihe usanga umuntu aguciyeho kubera uburwayi bwe butihanganira gutegereza. Hari uza kukureba ukaba wamufasha ejo, ariko hari n’uza ku kureba ukaba wamubwira ngo uzagaruke nyuma y’imyaka ibiri.”
Yakomeje ati “Ufashe urugero rw’iwanjye ibyo mvura. Uyu munsi ugiye muri CHUK gusaba ko ubonana na muganga gusa, byagutwara nk’amezi umunani cyangwa 12, ubwo uje kugira ngo nkubage byagutwara arenze ayo ngayo. Urumva ko icyuho kiracyahari.”
Uyu muganga asobanura ko gutanga gahunda z’igihe kirekire biterwa n’ubuke bw’abaganga butajyanye n’abantu baba bakeneye ubuvuzi bwo kubaga.
Ati “Njyewe nashimishwa n’uko umurwayi uza kundeba mubona uyu munsi kandi nkanamuvura ejo ariko ikibazo gihari ni uko abaganga turi bake kuruta abatugana. Ni ukuvuga ngo ubundi utanga gahunda ni mugenzi wawe wagutanze ejo. Niba muje kundeba muri 500 ntabwo nabakorera mwese uwo munsi.”
Yagaragaje ko hari ubwo umuntu ahabwa igihe kirekire, bazamuhamagara bagasanga yaramaze kwitaba Imana.
Ati “Hari ubwo uhamagara umuntu ugasanga yarapfuye, abo mu muryango we nabo bakabona ko tubashinyagurira.”
Ibyo byose biba byatewe no kuba hari umubare muto w’abakozi, bituma na rendez-vous zitangwa ku kubonana n’abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye zifata igihe kinini.
Gahunda ya Leta yo gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuvuzi, yitezweho igisubizo n’abaganga bavura babaga, abatera ikinya kuko nabo bafatanya n’ababaga ndetse n’abaforomo.
Ku kijyanye n’ibikoresho, Prof Ntirenganya yagaragaje ko naho hari imbogamizi ku kubona inzu cyangwa ibyumba bihagije byo kubagiramo. Kuri ubu habarurwa ko inzu imwe ishobora gukoreshwa n’abantu ibihumbi 100.
Yagaragaje ko hakenewe nibura kubikuba gatanu mu rwego rwo gufasha abagana ibigo by’ubuvuzi ndetse agaragaza ko mu myaka ine iri imbere hakenewe kubakwa ibyumba bibagirwamo 340.
Prof Ntirenganya yasobanuye ko ayo ari amahirwe no kubikorera bashobora gushoramo imari, bagafatanya na Leta guteza imbere ubuvuzi, abasaba kuyoboka urwego rw’ubuvuzi.
Prof Ntirenganya yavuze ko nubwo nta mibare yakusanyijwe yerekana abarwayi bategereje guhabwa ubuvuzi bwo kubagwa mu gihugu, ariko usanga mu bitaro bitandukanye imibare iri hejuru.
Nk’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuri ubu bifite abarwayi barenga 3.000 bategereje guhabwa ubuvuzi bwo kubaga, ibya Gisenyi bifite abarenga 1.000, Ruhengeri bagera kuri 800 n’ibindi.
Ufashe abarwayi 3.000 gusa bo muri CHUK, ushobora gusanga mu gihe Prof Ntirenganya yaba abaga abantu batanu ku munsi (nubwo ari umubare munini) kandi akaba akora iminsi irindwi kuri irindwi byamusaba nibura umwaka n’amezi umunani.
Akoze iminsi itanu y’icyumweru byamusaba imyaka ibiri n’amezi ane nta wundi murwayi mushya asuzumye cyangwa yakiriye.
Ibi bigaragaza uburyo ari ikibazo gikomeye kuko mu cyumweru kimwe gusa yakira abantu 30 kandi atakora iminsi yose ataruhuka ngo bishoboke.
Mu cyerekezo cyo mu myaka ine iri imbere, Prof. Ntirenganya yagaragaje ko hari ibikenewe kugira ngo abarwayi bavurwe neza kandi n’abaganga babaga babe benshi.
Yashimangiye ko ubushake bwa Politiki igihugu gifite, bwerekana ko n’intego izagerwaho.
Umuyobozi w’Ibitaro byigenga bya Ejo Heza Surgical Center, bitanga ubuvuzi bubaga, Dr. Mugenzi Dominique Savio, aheruka gutanga ubwo buvuzi mu Karere ka Musanze, ahabazwe abantu 131 barimo ababazwe byoroheje n’abari bafite uburwayi bukomeye.
Dr. Mugenzi yagaragaje ko mu myaka 10 ibi bitaro bimaze bishinzwe, bigira uruhare mu gutanga serivisi zihuse kuko iyo ku bitaro bya Leta abarwayi babaye benshi hari abahitamo kujya mu bitaro byigenga.
Ati “Nk’abigenga bakora mu rwego rw’ubuvuzi, tuzi neza ko hari ruhare rukomeye tugomba kugira mu gufasha mu cyerekezo cy’igihugu binyuze mu kwagura uko abantu babona serivisi, guhanga udushya, guteza imbere urwego rw’ubuvuzi, kuzamura ireme rya serivisi no guteza imbere imikoranire n’ibigo by’ubuvuzi bya Leta.”
Dr Mugenzi wanateguye ibyo biganiro nka kimwe mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 10 ibitaro bimaze bitanga serivisi, yagaragaje ko abyitezeho umusaruro n’impinduka mu ruhererekane rw’abari mu buvuzi bubaga.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu buvuzi bubaga, ariko ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo abakozi bo kwa muganga biyongere.
Yasobanuye ko ubuvuzi bubaga butegenewe gusa abifite ari nayo mpamvu Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kubuteza imbere, asaba abikorera ubufatanye mu ngeri zinyuranye zirimo no kubaka ibikorwaremezo.
Amafoto: Mukayiranga Esther Yassip
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!