IGIHE

Gatsibo: Imiryango idafite ubwiherero igiye kujya ibihanirwa

0 31-05-2026 - saa 09:00, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko imiryango irenga 1.200 irimo idafite ubwiherero ndetse n’indi ifite ubwiherero butujuje ibisabwa igiye gutangira kujya ibihanirwa kuko ituma hakwirakwira indwara ziterwa n’umwanda.

Ibi byagarutsweko ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026 ubwo hasozwaga umushinga wo kwigisha abanyeshuri bo muri aka karere mu buryo mbarankuru, uko barwanya indwara ya Bilharziose.

Uyu mushinga wari umaze umwaka urenga ushyirwa mu bikorwa, aho wigishije abanyeshuri barenga 3.000 bo mu Karere ka Gatsibo uko bakwirinda iyi ndwara ya Bilhariziose, ushyirwa mu bikorwa na Bilharzia Storytelling Initiative ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Akarere ka Gatsibo kagaragaje ko muri uyu mwaka kabaruye abaturage 311 badafite ubwiherero ndetse n’abandi 963 bafite ubwiherero butujuje ubuziranenge. Bwagaragaje ko kuba iyi miryango idafite ubwiherero bwujuje ibisabwa bigira uruhare mu gukwirakwiza indwara zitandukanye zirimo na Bilharziose.

Umukozi ushinzwe isuku n’isukura, Ntukanyagwe Jean Bosco, yavuze ko bibabaje kuba hakiri imiryango usanga idafite ubwiherero nyamara ikenera kujya kwiherera. Yavuze ko akenshi babikorera ku gasozi bikaba byateza indwara zitandukanye zirimo na Bilhariziose.

Ati “Abantu nk’abo turashaka kujya tubafatira ibihano, bazajya bubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa bitakunda tukabashakira ibihano, tuzajya dufata iyo miryango tuyishyire mu Nteko imbere badusobanurire icyatumye batubaka ubwiherero, udashaka kubwubaka tumushakire ibihano kuko birababaje kuba umuntu atarwaye, yewe ari n’umuryango w’abantu benshi bakaba nta bwiherero bafite tuzabahana.’’

Bamwe mu banyeshuri bigishijwe ibibi by’indwara ya Bilhariziose n’izindi ndwara zititaweho, bavuze ko kuri ubu bashyize imbere kwigisha imiryango yabo kugira isuku mu kwirinda iyi ndwara.

Ishimwe Oliver yagize ati “Njye natangiye kwigisha abo mu muryango wanjye ndetse n’abaturanyi, batubwiye ko iyo wiherereye ku gasozi uba ukwirakwije iriya ndwara, mu rugo twahise twubaka ubwiherero kandi n’abandi turabibabwira.’’

Nsabimana Augustin utuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Manishya mu Murenge wa Gatsibo, yavuze ko imwe mu mpamvu zituma hakiri imiryango itubaka ubwiherero ari imyumvire ipfuye yo kumva ko kwiherera ku gasozi nta kibazo bibateza. Yasabye Leta kongera inyigisho mu baturage.

Nsabyumukiza Merci usanzwe ari umuhuzabikorwa wa Bilharizia Story Telling Initiative, yavuze ko batangira kwigisha aba banyeshuri basanze ubumenyi bari bafite ari buke cyane, bifashisha amakaye ariho inyigisho mu kubigisha ku buryo kuri ubu aribo basigaye bigisha ababyeyi babo.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’isuku n’isukura no kwirinda indwara zititaweho muri RBC, Hitiyaremye Nathan, yagaragaje ko iyo umuntu yiherereye ku gasozi ku bwo kubura ubwiherero, iyo imvura iguye amagi aba ari muri wa mwanda hari ubwo aba arimo Bilhariziose ku buryo bigira uruhare mu kuyikwirakwiza mu bandi baturage.

Ati “Abanyarwanda barasabwa kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa bakabukoresha uko bikwiye, bakirinda kwiherera ku gasozi. Ikindi turabasaba kwirinda kujya mu mazi y’ibishanga bambaye ibirenge kuko ariho bandurira.’’

Kuri ubu indwara zititaweho uko bikwiye zikigaragara mu Rwanda harimo shishikara, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, Bilhariziose, imidido ndetse n’izindi.

Umukozi ushinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Gatsibo, Ntukanyagwe Jean Bosco, yavuze ko imiryango itubaka ubwiherero igiye kujya ibihanirwa
Nsabyumukiza Merci yavuze ko bishimira ko abana barenga 3.000 bo muri Gatsibo bigishijwe kurwanya Bilharziose
Hitiyaremye Nathan ukora muri RBC yasabye abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa no kubugirira isuku
Abana bitwaye neza bahawe ibihembo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza