Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda (Rwanda Medical Supply Ltd) cyatangaje ko nibura buri mwaka gikoresha miliyari 5 Frw mu kugura imashini zifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zitandukanye.
Ni imibare RMS yatangaje ku wa 12 Kamena 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku bikorwa byayo mu guteza imbere ubuvuzi no gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyabwo muri Afurika.
Umuyobozi ushinzwe amasoko n’ibikoresho muri RMS, Ignace Ndekezi, yavuze ko mu myaka itanu ishize iki kigo kimaze gutumiza hanze ubwoko butandukanye bw’imashini zifashishwa mu kuvura.
Ati “Umubare w’amafaranga dukoresha buri mwaka mu kugura imashini ntabwo twavuga ngo ni uyu kuko bigenda bihinduka gusa nko mu myaka itanu ishize, nibura buri mwaka dushora agera kuri miliyari 5 Frw.”
Ndekezi yongeyeho ko mu mashini bamaze kugura harimo ubwoko butatu buri ku rwego rwo hejuru harimo bubiri bwamaze kugera mu Rwanda ndetse bwanatangiye gukoreshwa ndetse n’indi ikiri mu nzira bategereje.
Muri izo harimo izwi nka ZEISS KINEVO 900S u Rwanda ruherutse kwakira yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga ibice by’umubiri w’umuntu nk’ubwonko no kubaga hagamijwe gukosora inenge.
Ni yo ya mbere mu Karere ikora ibikorwa bihambaye byo kubaga.
Ndekezi yavuze mu mashini bamaze kugura kandi harimo iyifashishwa mu kureba imbere mu mubiri hifashishijwe imyenge isanzwe yo hanze yawo nko mu kanwa, mu kibuno, mu gitsina n’ahandi izwi nka ‘Endoscope Machine’.
Ni imashini wasanga muri CHUK, mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe no mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
RMS yatangaje kandi ko ifite ububiko bw’imiti bukuru ku cyicaro cyayo giherereye Kacyiru, ndetse ikagira n’amashami 26 mu gihugu hose, ni ukuvuga ububiko bumwe muri buri Karere.
Gusa ubw’ishami rya Kigali riherereye i Masoro rifite umwihariko wo kuba bushobora guha serivisi uturere tune turimo Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge na Bugesera.
Ndekezi yavuze bafite intego yo kuyagabanya ububiko bafite akava kuri 26 akagera kuri butanu hakisungwa ku ikorabuhanga rigezweho mu kuyigeza ku bayikeneye.
Yavuze ko buri ntara izagira ububiko bumwe. Ubw’Intara y’Iburasirazuba buzashyirwa i Kayonza, ubwo mu Majyaruguru bushyirwe mu Karere ka Musanze, ubwo mu Majyepfo bushyirwe i Huye mu gihe ubwo mu Burengereazuba buzashyirwa i Karongi, ubwo mu Mujyi wa Kigali bubarizwe mu Karere ka Gasabo.
RMS kandi yateye imbere mu gutanga imiti kuko nka raporo yakozwe mu 2019/2020 yagaragaje ko ku rwego rw’igihugu yahazaga mu byo gutanga imiti ku kigero cya 29% by’ibikenewe, mu gihe kugeza muri Ukuboza 2024, imibare yagaragaje ko icyo kigero cyazamutse kigera ku 75% by’ibikoresho n’imiti byifashishwa kwa muganga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!