IGIHE

BK yatangije gahunda ifasha abakozi bayo kugira ubuzima bwiza

0 30-07-2026 - saa 14:37, Utuje Cedric

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwatangije gahunda igamije gufasha abakozi bayo kugira ubuzima bwiza (BK Wellness Festival) binyuze mu kubashishikariza gukora imyitozo ngororamubiri, bita ku mirire iboneye ndetse n’ibindi bitandukanye.

Iyi gahunda yatangijwe ku wa 29 Nyakanga 2026 aho yatangijwe ihuriranye n’iserukiramuco ry’iminsi ine ryo kwita ku buzima bwiza bw’abakozi mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura zikomeje kwiyongera.

Muri iyi gahunda, hateguwe ahantu hihariye imbere y’icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali, ahazwi nko muri ‘Car Free Zone’, ahabereye iserukiramuco ririmo abacuruza ibinyobwa n’ibiribwa, ahapimirwa indwara zitandukanye ndetse n’ahatangirwa inama zifasha abantu kumenya ibyo bakwiriye gukora kugira ngo barusheho kugira ubuzima n’imibereho myiza.

Harimo kandi aho bashobora gukinira imikino itandukanye nka ‘Billiard Pool’ hamwe na Kikeri, aho abakozi bafataga umwanya bagasohoka mu kazi, ubundi bajya muri iyo mbuga ya Car Free Zone buri wese agakora ikimunyura bitewe n’amahitamo ye.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire yavuze ko batangije iyi gahunda yo gufasha abakozi bayo kwiyitaho mu buzima bwabo ari ukubera ko bafasha iyi banki kuba iya mbere mu Rwanda ndetse ikaza ku isonga mu bijyanye no gutanga serivisi nziza.

Ati “Abakozi bacu ni bo mutungo ukomeye dufite rero ni yo mpamvu twatangije iyi gahunda yo kubafasha kwita ku buzima bwabo. Gukora bijyana no uba ufite ubuzima bwiza kandi burya udafite ubuzima bwiza ntabwo wakora.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gukumira Indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Albert Tuyishime yashimiye Banki ya Kigali yateguye igikorwa cyo kwita ku buzima bw’abakozi bayo babakangurira gukora siporo ndetse no kwita ku mirire yabo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Yavuze ko muri iki gihe indwara zitandura zikomeje kuba nyinshi mu Banyarwanda ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka itanu cyangwa 10 ishize. Avuga ko iyo Leta y’u Rwanda ibonye umufatanyabikorwa nka BK mu guhangana n’iki kibazo bagira uruhare mu kubigabanya.

Yagiriye inama abakozi ba BK ibyo bakwiriye gukora kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza ndetse banatange umusaruro mu byo bakora.

Ati “Icya mbere dukwiriye kumenya ko tugomba kurya indyo nziza yubaka umubiri ariko bitawutera ibyago byo kuba warwara, icya kabiri ni ugukora siporo kubera ko iyo uzikora bifasha kugira ingingo zikomeye. Ikindi ni ukwisuzumisha mu buryo buhoraho kugira ngo umenye uko uhagaze.”

Ubushakashatsi ku bishobora gutera indwara bwakozwe na RBC mu 2022 bwagaragaje ko Abanyarwada 17% bafite indwara z’umuvuduko w’amaraso.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda afite ibilo birenze ibyo yagakwiriye kuba afite, bwanagaragaje ko 61% by’Abanyarwanda bakuru batajya bakora siporo.

Yves Ishimwe ukora mu Ishami rishinzwe gutanga inguzanyo z’ubuhinzi muri BK yavuze ko iyi gahunda yaziye igihe kuko batajyaga babona umwanya wo kuruhuka kubera kumara umwanya munini bicaye.

Abayobozi ba BK bitabiriye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwita ku buzima bw'abakozi
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BK, yavuze ko gukora bijyana no kuba ufite ubuzima bwiza
BK yatangije gahunda ifasha abakozi bayo kugira ubuzima bwiza
Muri iri murikabikorwa hari harimo ibikoresho bifasha abakozi ba BK kugorora ingingo zabo
Abakozi ba Banki ya Kigali bishimiye umwanya bashyiriweho wo kubafasha kwita ku buzima bwabo mu buryo bukwiriye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza