IGIHE

Bill Gates yashimye umusanzu wa UGHE mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda

0 22-07-2026 - saa 15:50, Ntabareshya Jean de Dieu

Umunyemari Bill Gates washinze akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation, uri mu Rwanda, yashimye umusanzu Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, UGHE (University of Global Health Equity), ikomeje gutanga mu kubungabunga amagara y’abantu.

Bill Gates yashimye imirimo ya UGHE ubwo yayisuraga i Butaro kuri uyu wa 22 Nyakanga 2026. Ubwo yahageraga yakiriwe n’Ubuyobozi bukuru bwa UGHE burangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wayo, Prof. Philip Cotton.

Yashimye uruhare rwa Paul Farmer washinze iyi kaminuza, witabye Imana mu 2022, yemeza ko umusanzu we mu guteza imbere ubuvuzi ari inkingi ikomeye.

Yakomeje ati “Ndifuza kuzirikana umurage w’umugabo wagize uruhare mu kubaka aha hantu, inshuti yanjye magara, Paul Farmer. Mu kanya gashize, nagize amahirwe yo gusura imva ya Paul hano muri UGHE…nagize kandi amahirwe yo gutera igiti ku rwibutso rwe, kimwe mu biti binini bya California redwood Paul yinjije i Butaro. Mu gihe nahagararaga aho, nibutse urugendo rwanjye rwa mbere rutangaje nagiriye mu Rwanda.”

Yagaragaje ko nubwo Paul Farmer yitabye Imana ariko ibikorwa bye bizakomeza guhabwa agaciro no kuzirikanwa.

Mu kiganiro yatanze, Bill Gates yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu buvuzi rusange n’uburyo rwitaye cyane ku kugabanya imibare y’ababyeyi bapfa babyara, n’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu.

UGHE ni imwe muri kaminuza zifite intego yo guhindura imibereho ya sosiyete zakorewe ubu bushakashatsi.

Iyi kaminuza yatangije ibiganiro byibanda ku byafasha mu kuziba icyuho kikigaragara mu mu buvuzi bw’ababyeyi n’abana byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’.

Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amashuri Makuru yigisha Ubuvuzi muri Afurika, COMS-A [Consortium of Medical Schools-Africa], byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’.

Ibiganiro bya ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’ byitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri guverinoma, abarimu n’abashakashatsi, abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza, imiryango nterankunga, abaganga, imiryango itari iya Leta, abanyeshuri ndetse n’urubyiruko rufite udushya.

Ni ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko igaruka ku kuziba icyuho kiri hagati y’ibishya byamaze kugaragaza umusaruro n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu rwego rw’ubuzima bw’ababyeyi, impinja n’abana.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima berekana ko ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa batarageza imyaka itanu kidaterwa no kubura ubumenyi gusa ahubwo ari n’icyo kugeza ibisubizo byamaze kwemezwa aho bikenewe, kubishakira inkunga no kubikomeza.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga ikurikizwa ku ku kigero cya 95%, impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi 100 ndetse n’abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 mu bana 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.

Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Philip Cotton yahamagariye umuryango Mpuzamahanga kongera gushishoza mu bishorwa mu buzima.

Ati “Uyu munsi, turahamagarira umuryango mpuzamahanga ukorera mu rwego rw’ubuzima gupima intera iri hagati y’ibyo tuvuga ko duha agaciro n’ibyo dutanga mu by’ukuri, hanyuma tugafatanya kuyikuramo."

UGHE ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ikaba ifite ishami ry’i Kigali n’irya Butaro. By’umwihariko i Kigali hatangirwa amasomo y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye y’ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

Ishami rya Butaro ryatashywe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame muri Mutarama 2019.

Iyi kaminuza itanga ubumenyi bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza.

Bill Gates yashimye u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwita ku baturage barwo
Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Philip Cotton yahamagariye umuryango Mpuzamahanga kongera gushishoza mu bishorwa mu buzima
UGHE yatangije ibiganiro byibanda ku byafasha mu kuziba icyuho kikigaragara mu buvuzi bw’ababyeyi n’abana byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’
Bill Gates yita ku giti yateye muri UGHE

>

Bill Gates avomerera igiti yateye muri UGHE
Bill Gates nyuma yo gutera igiti muri UGHE
Bill Gates ari kumwe na Prof. Philip Cotton
Igiti Bill Gates yateye ni icya California Redwood
Bill Gates yunamiye Paul Farmer witabye Imana mu 2022
Bill Gates yasuye Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi i Burera
Bill Gates yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof. Philip Cotton
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza