Ibitaro byigenga (MBC Hospital) byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi zigezweho mu Karere ka Nyarugenge muri uku kwezi.
Ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Nyarugenge ahahoze Grace Hotel, haruguru y’isoko ryo mu Biryogo, bikaba byaratangiye gukora ku itariki 16 Mutarama 2018.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa MBC Hospital, Dr. Basabose Jean Paul, yavuze ko bitanga serivisi zirimo kwakira abarwayi b’indembe, ubuvuzi bw’abana, ubw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw’indwara z’ababyeyi n’abakeneye kubagwa.
Dr Basabose kandi yanavuze ko bakira abafite indwara zo mu kanwa n’amenyo, abakeneye ubugororangingo, gupima ibizamini, gucisha abarwayi mu cyuma, kwakira abarwayi bashyirwa mu bitaro, kureba mu gifu n’indwara z’amara n’izindi.
Yavuze ko intego y’ibitaro ari ugutanga serivisi nziza ndetse zigezweho kandi ko bazabigeraho bitewe n’uko bafite inzobere z’abaganga kuri buri serivisi batanga.
Dr Basabose yakomeje agira ati “Umwihariko wacu ni ukwakira neza abatugana, bakabona serivisi bifuza zifite ireme kandi bakazibonera ku gihe. Icya mbere tuzirinda ni uko hari umurwayi wamara igihe kirekire ategereje guhabwa serivisi. Azabona abamwakira akihagera kandi ahabwe serivisi nziza inoze kuko tubfitiye inzobere.”
Ku bijyanye n’ubushobozi bw’ibitaro, Dr Basabose yavuze ko bifite ubushobozi bwo kwakira umubare uwo ari wo wose w’abarwayi babigana bivuza bataha, ibyumba byo kubagiramo birenga bine, ibitanda bisaga 70 byo kwakiriraho abivuza badataha.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!