IGIHE

Abanya-Kigali bahuriye muri siporo rusange yakusanyirijwemo inkunga yo kugura imashini isuzuma kanseri

0 9-08-2026 - saa 21:57, Utuje Cedric

Abatuye Umujyi wa Kigali bahuriye muri siporo rusange ya ‘Car Free Day’ kuri iki Cyumweru, tariki 9 Kanama 2026 mu gikorwa cyateguwe na Rotary Clubs zo mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Ni igikorwa cyahujwe no gukangurira abantu kurushaho kumenya no kwirinda kanseri, imwe mu ndwara zihangayikishije Isi.

Imibare y’Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, GLOBOCAN igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%.

Kuva mu 2019 kugera mu 2023 hagaragaye abarwayi bashya ba kanseri 26.092 iyi ndwara yica abantu 8.578 bangana na 32,9%.

Iyi ni yo mpamvu abanyamuryango ba Rotary Clubs zose zo mu Rwanda biyemeje guhagurukira iyi ndwara, batangiza gahunda yo kugura imashini yo kwa muganga igura miliyoni 5$ (arenga miliyari 7 Frw). Isuzuma kanseri n’izindi ndwara zikomeye zo mu mubiri nk’izibasira ubwonko, amagufa n’ibindi, izwi nka ‘SPECT Scanner’.

Ni muri urwo rwego Rotary Clubs zose zo mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bifatanyije n’Abanya-Kigali muri siporo rusange muri iyi gahunda igamije kubakangurira kumenya no kwirinda indwara ya kanseri.

Iyi gahunda yari igamije no gukusanya inkunga yo kugura iyi mashini ya ‘SPECT Scanner’ izajya ifasha mu gusuzuma no gukurikirana indwara ya kanseri.

Umuyobozi wa Rotary Club of Kigali Virunga, Alex Ndibwami, yavuze ko impamvu batangije iyi gahunda yo kugura imashini ya ‘SPECT’ ari ukubera ko abantu benshi bakunze kwicwa na kanseri bitewe n’uburyo igenda ikura mu mubiri ndetse n’abafite ubushobozi bashora amafaranga menshi yo kujya kwivuriza hanze.

Ati “Imibare igaragaza ko abantu benshi mu Rwanda bicwa na kanseri kubera ko batigeze babona amahirwe yo kuyisuzumisha hakiri kare kandi wenda iyo bayisuzumisha mbere bari gukira. Ikindi n’abisuzumisha bagasanga bayirwaye, biba bigoye kumenya ko iri gukwirakwira mu mubiri.”

Ndibwami yagaragaje ko n’abantu bafite ubushobozi bibatwara byibura amafaranga arenga 3000$ kugira ngo bajye kuyivuriza mu bihugu bifite iyi mashini birimo Kenya, Uganda, Tanzania ndetse n’ibindi bitandukanye.

Yavuze ko bateganya gukuba inshuro zirenga 10 aya mafaranga mu mpera za 2026 binyuze mu mikoranire bazagirana n’ibigo bitandukanye byiganjemo iby’imari.

Ati “Turi kureba uburyo twakongera aya mafaranga inshuro zirenga 10 ku buryo nibura mu mpera za 2026 tuzaba tumaze gukusanya ibihumbi 500$ binyuze mu mikoranire itandukanye tuzagirana n’ibigo by’imari birimo banki n’ibindi.”

Ndibwami yavuze ko bafite gahunda yo kwandikira Rotary International kugira ngo izagire uruhare mu bijyanye no kugura iyi mashini ya ‘SPCET Scanner’.

Muri siporo rusange yahuje Abanya-Kigali hasuzumwe n'indwara zitandura
Siporo rusange yitabiriwe n'abandi banyamuryango bagize Rotary Clubs mu Rwanda
Umunyamabanga muri Minisante Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yashimye Rotary Clubs zo mu Rwanda ku ruhare zigira mu kurwanya indwara
Umuyobozi wa Rotary Club of Kigali Virunga, Alex Ndibwami, yavuze ko impamvu batangije gahunda yo kugura imashini ya ‘SPECT’ ari ukugira ngo batange umusanzu mu kurwanya indwara ya kanseri
Abato ntabwo bigeze batangwa kwitabira siporo rusange
Abanya-Kigali bakoze imyitozo ngororamubiri
Abanyamuryango ba Rotary Club of Kigali Virunga bakoze urugendo rureshya na kilometero 3,3 rwo kuva kuri BK Arena bajya kuri Kigali Convention Centre
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza