Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko mu 2027 ababyaza barangiza kaminuza bazaba ari 1000 bavuye kuri 80 bayirangizaga ku mwaka kubera gahunda yo gukuba umubare w’abakora mu nzego z’ubuvuzi yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2024.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo, aho yavuze ko gahunda yo gukuba umubare w’abakora mu nzego z’ubuvuzi kane mu myaka ine yatangiye kuzamura umusaruro.
Urwego rw’ubuvuzi ni rumwe mu zimaze igihe zifite ikibazo cy’abakozi badahagije, ibyatumaga umuganga umwe agenerwa kuvura abarwayi 1000.
Dr. Nsanzimana yasobanuye ko mu gushakira umuti iki kibazo ari bwo hashyizweho gahunda yo gukuba kane umubare w’abakora mu nzego z’ubuvuzi mu myaka ine, agaragaza ko biri gutanga umusaruro.
Yavuze ko mbere y’uko iyi gahunda itangira abanyeshuri basoza amasomo y’ububyaza muri kaminuza batarengaga 80 buri mwaka.
Yavuze ko ibi byatumaga umubare w’ababyaza uba muke cyane kuko ababyeyi bakeneye guhabwa serivisi ari benshi cyane.
Ati “Ubukenerwe bwabo buri hejuru cyane, aho usanga nk’umubyaza umwe akurikirana ababyeyi bane ku munsi.”
Gusa avuga ko ababyaza barangiza kaminuza baziyongera cyane mu 2027 kubera iyi gahunda.
Ati “Umwaka utaha tuzagira ababyaza 1000 bavuye kuri 80 mu mwaka umwe, ibi bizatuma ikibazo cy’ababyaza bake kigabanyuka cyane umwaka utaha.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko mu 2027 inzobere mu bijyanye no kuvura indwara z’abagore ziziyongera cyane kubera gahunda yo gukuba umubare w’abakora mu nzego z’ubuvuzi.
Yavuze ko mbere y’uko iyi gahunda itangira, abasoza kaminuza muri aya masomo babaga ari mbarwa kuko babaga ari hagati ya 20 na 22 gusa buri mwaka.
Ati “Aba ‘gynecologist’ basozaga kaminuza buri mwaka babaga bari hagati ya 20 na 22 mbere y’uko iyi gahunda itangira gusa ubu twiteze ko bazagera ku 121.”
Mu 2024 ni bwo u Rwanda rwatangiye iyi gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga, aho izarangira byibuze abaturage 1000 bitabwaho n’abaganga bane bavuye kuri umwe.
Imibare yo mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yagaragazaga igihugu gifite abaganga barenga ibihumbi 25 bigateganywa ko gahunda ya 4x4 izabageza kuri 58.582 mu 2028.
Ni gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$ yo gukora ibikorwa bitandukanye bikubiye muri iyi gahunda birimo guha abanyeshuri buruse zo kujya kwiga, guteza imbere imfashanyigisho, kugura ibikoresho, kubaka ibikorwaremezo no kubisana n’ibindi biri mu murongo w’iyo gahunda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!