Umuturage wo mu Murenge wa Mageragere watukiye mugenzi we mu ruhame ibitutsi nyandagazi birimo no kumwita umwana w’Interahamwe. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri, harimo umwaka umwe usubitswe.
Uru rubanza rwaburanishijwe mu mizi tariki 29 Kamena 2026, rwasomwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026 nkuko umwanzuro w’uru rubanza IGIHE ifitiye kopi ubigaragaza.
Ibi byaha uyu muturage yari akurikiranyweho byabereye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Kankuba, Umudugudu wa Nyarumanga mu Karere ka Nyarugenge.
Ku wa 17 Mata 2026, Hasingizwimana Gratien uzwi nka Seif, yatanze ikirego, arega umuturanyi we ko yamubwiye amagambo arimo ibikangisho ko azamuca umutwe afatanyije n’umugabo we hanyuma akawumanika nk’uko baciye uwa Gaddafi.
Yasobanuye kandi ko uwo muturanyi we amutuka amubwira amagambo mabi aho amwita mayibobo , akamwita ’umusangwisi’ ndetse no kumwita umwana w’Interahamwe.
Yavuze ko amuvangura kubera idini rye asengeramo aho amwita icyihebe cya Boko Haram na al Shabab kubera ko ari Umuyisilamu.
Hasingizwimana kandi yanavuze ko uregwa amutuka ibitutsi nyandagazi kuri nyina, aho amubwira ko azamurisha imyanya y’ibanga y’umubyeyi we.
Uyu muturanyi we kandi ngo ayobora amazi ava ku nzu ye akayayobora iwe akamusenyera urupangu ndetse ubuyobozi bukabimubuza ariko akabikora ubugira kabiri.
Ikindi ngo cyamubabaje ni ukuba ngo mu gitondo abyuka agasanga yajugunye amazirantoki mu rugo rwe.
Mukagahima yaburanye ahakana ibi byaha akavuga ko Hasingizwimana amubeshyera ko aho batuye ahamaze igihe kinini kandi nta wundi muturage bigeze bagirana ikibazo.
Raporo yakozwe n’inzego z’ibanze ndetse n’abatangabuhamya bose bahamije ko Mukagahima yatutse Hasingizwimana ndetse anamubwira amagambo mabi, bahamije ko atari ubwa mbere uyu muturage aregwa ibyaha nk’ibi.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeje ko Mukagahima Donatha ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Urukiko rwahanishije Mukagahima Donatha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri, agasubikirwa umwaka umwe mu gihe cy’umwaka umwe, undi mwaka umwe akawurangiriza mu Igororero no gutanga ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw.
Urukiko kandi rwategetse ko Mukagahima Donatha aha Hasingizwimana Gratien indishyi zose hamwe zingana na 1.210.000 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!