Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ikirego cy’abagabo babiri bashyiraga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube wa Dawa Rwanda TV, ari bo Rubangisa Antoine na Imanzi Fahd-Al Sud basabye gufungurwa by’agateganyo kubera uburwayi bw’umugongo.
Bakurikiranyweho ibyaha birimo gukurura amacakubiri, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Urukiko Rukuru rwaburanishije urwo rubanza ku wa 23 Kamena 2026, abaregwa baburana basaba ko bafungurwa by’agateganyo kugira ngo babashe kwivuza uko bikwiriye.
Kuri ubu dosiye yaregewe Urukiko Rukuru mu mizi bakaba bazaburana ku wa 27 Nyakanga 2026.
Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Ryerekeye imiburanishe n’imanza z’inshinjabyaha cyane cyane ingingo ya 96 na 97, Rubangisa na Imanzi batanze ikirego gisaba kurekurwa by’agatenyo mu Rukiko Rukuru kugira ngo rutegeke ko barekurwa by’agateganyo, mbere y’urubanza mu mizi wenda rube rwanategeka ibyo bagomba kubahiriza.
Rubangisa yeretse Urukiko ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo kandi agorwa no kuvurwa ari muri gereza.
Yagaragaje ko yagiye agorwa no kubasha kwivuza ikibazo cy’umugongo aho byamutwaye amezi arenga arindwi kugira ngo abonane n’Umuganga mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Mugenzi we Imanzi yavuze ko kutabona ubuvuzi uko bikwiye na we byamugizeho ingaruka kuko uburwayi bwe bugenda burushaho gukomera.
Yasobanuye ko afite uburwayi bw’amagufwa by’umwihariko mu ngasire y’ivi ndetse n’umugongo.
Yavuze ko umwaka ugiye gushira akorewe isuzuma ariko atarabona imiti yandikiwe kandi igororero rikaba ritakwemera ko umuryango we umufasha kwivuza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo bavuga nta shingiro bifite, kuko bigaragara ko nta nshingano igororero ritakoze ijyanye no kubavuza kuko na bo bemera ko bagiye bavurizwa mu bitaro bitandukanye birimo no hanze y’igororero.
Yanavuze ko impamvu y’uburwayi atari ihame ngo ishingirweho cyane ko nta kigaragaza ko ubuzima bw’abarega buri mu kaga.
Yemeye ko barwaye koko ari ko ubuzima bwabo butari mu kaga, bityo ko busanga bakomeza gufungwa kuko impamvu z’uburwayi batanga zitatuma bafungurwa by’agateganyo na cyane ko bahawe ubuvuzi.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku wa 30 Kamena 2026. Urukiko rwemeje ko ikirego cyabo nta shingiro gifite.
Rwemeje ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bagitegereje ko iburanisha ry’urubanza mu mizi ribe.
Rubangisa na Imanzi batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’ usanzwe unyuzwaho inyigisho zitandukanye z’Idini ya Islam, batawe muri yombi ku wa 17 Kamena 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!