Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025 rwategetse ko Habiyambere Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bishop Gafaranga tariki ya 7 Gicurasi 2025, rumukekaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ubushinjacyaha bushinja Bishop Gafaranga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ibi byaha ashinjwa kubikorera umugore we, Annet Murava.
Ubwo yageraga mu rukiko ku wa 22 Gicurasi, Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igaragaza ko bombi bagiranaga amakimbirane, ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite agahinda gakabije katurutse ku ihohoterwa.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Murava yakubiswe na Bishop Gafaranga tariki ya 19 Mata, bishimangirwa n’igikomere afite ku ijosi ndetse no kuribwa mu nda.
Ku cyaha cyo guhoza ku nkeke, bwasobanuye ko Bishop Gafaranga yitaga umugore we “ikigoryi”, ndetse akamubuza uburenganzira afite ku mutungo w’urugo, biturutse ku kuba yaranze ko bagurisha inzu yabo iri i Nyamata.
Bishop Gafaranga yahakanye gukubita no gukomereza umugore we, asobanura ko icyakoze urugo rwabo rwatangiranye ibibazo byatumye habaho kutumvikana.
Uruhande rw’uregwa rwagaragaje ko adakwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ndetse ko iyo dosiye itari ikwiye no kujya mu rukiko, kuko aya makimbirane yashoboraga gukemurwa n’imiryango.
Urukiko rwasanze kuba Bishop Gafaranga yaravuze ko urugo rwe na Murava rwatangiranye amakimbirane, akemera ko atahaye agaciro amarangamutima y’umugore we, iyi mvugo yemera ibyaha mu buryo buziguye.
Rwagaragaje ko kuba Murava agaragaza ko yakubiswe na Bishop Gafaranga, akamwaka telefoni, akamukubitira ku gitanda bikagera aho ata ubwenge, ndetse no kuba uyu mugore afite igikomere, na byo bishimangira impamvu z’uko uregwa akwiye gufungwa by’agateganyo.
Uru rukiko kandi rwibukije ko Bishop Gafaranga yiyemerera ko yatse Murava telefoni kugira ngo ayigurishe, bityo ko na byo byiyongera ku bihamya bigaragaza ko umugore yahohotewe.
Bishop Gafaranga na Murava usanzwe ari umuhanzikazi, bashakanye muri Gashyantare 2023. Umugore yari yaramenyesheje Ubushinjacyaha ko yababariye umugabo we kugira ngo ataburanishwa, ariko bwo bwagaragaje ko ashobora kuba yarabitewe n’igitutu.
Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Murava afite ihungabana, bityo ko atakwifatira icyemezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!