IGIHE

Urukiko rwategetse Dr. Bajinya ukekwaho uruhare muri Jenoside gutanga ingwate y’Amapawundi 100.000

0 28-09-2026 - saa 20:35, IGIHE

Urukiko rwategetse ko Dr Bajinya Vince wiyise Dr. Bajinya Brown ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 azakomeza gufungwa mu gihe atabashije gutanga ingwate y’ibihumbi 100 by’Amapawundi.

Dr Vincent Brown, wahoze yitwa Dr Vincent Bajinya, ufite imyaka 65, akekwaho kuyobora cyangwa gutegeka abantu kwica Abatitsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse, ni we wa mbere u Bwongereza buburanishije ashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku wa Mbere, mu rukiko rwa Old Bailey, Umucamanza Mark Lucraft KC yemeye ko ashobora kurekurwa by’agateganyo ariko hashyirwaho amabwiriza akomeye, arimo kongera umutekano ndetse no gukurikiranwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Brown akurikiranyweho “kwica, gutegeka cyangwa gushishikariza” iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda akaburana ahakana ibyo ashinjwa.

Ashinjwa uruhare mu rupfu rw’abantu batatu bo mu rugo rumwe, hamwe n’umushoferi wa taxi, umugore n’umuhungu we wari ukiri muto, hagati y’itariki ya 6 na 13 Mata.

Abo aregwa bishwe ni Dominique Mukurarinda, Immaculee Mukankusi, Gerasi Rurangirwa, Leandre Mbogoye, Charlotte Kamagaju na Olivier Tuyishime.

Brown, wari utuye i Islington mu majyaruguru ya Londres, yajyanywe mu nkiko nyuma y’iperereza ryakozwe n’abapolisi b’u Bwongereza rimaze imyaka irindwi.

Ku wa Gatatu, umucamanza yanzuye ko Brown agomba gutanga ingwate y’ibihumbi 100 by’Amapawundi kugira ngo arekurwe. Iyi ngwate yiyongera ku mafaranga ya £25000 yari yarashyizweho mbere n’abacamanza b’ibanze.

Brown kandi yategetswe gutanga pasiporo ye n’ibindi byangombwa bimuranga byose bishobora kumufasha gukora ingendo mpuzamahanga. Yabujijwe gusaba izindi nyandiko zo kujya hanze y’igihugu kandi asabwa kubahiriza amasaha yo kuba mu rugo rwe i Londres.

Yategetswe kandi gukurikiranwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no kujya yitaba buri munsi kuri polisi.

Umucamanza Lucraft yavuze ko igihe ingwate ya £100.000 izaba itaratangwa, Bajinya azakomeza gufungwa.

Brown ni umuganga wize akanarangiza amasomo ye mu Rwanda mu myaka ya za 1980. Dr. Bajinya yabaye umuganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Yakoze no mu Kigo cyari gishinzwe Abaturage no kuringaniza imbyaro (ONAPO), aho yabaga muri Komini Rugenge.

Mu 2006, yakoze muri Praxis, umuryango w’abagiraneza ukorera i Londres ufasha impunzi zituruka mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Yanabaye umwe mu bagize Refugee Nurses Task Force, yashinzwe mu 2003 kugira ngo igire inama Guverinoma y’u Bwongereza ku bibazo by’impunzi.

Biteganyijwe ko Bajinya azongera kugaragara mu rukiko rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira.

Iperereza ku bandi bantu bakekwaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda riracyakomeje.

Urukiko rwategetse ko Dr Bajinya afungwa mu gihe azaba atarishyura ingwate ya 100.000 £
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza