Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine nyuma y’uko umwunganizi wa Ishimwe atashyize muri ‘système’ inyandiko y’ivuka y’umwana.
Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2026 ubwo iburanisha ryari riteganyijwe ryari rigiye gutangira.
Urubanza rw’aba bombi rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano tuzwi nka DNA by’umwana wabo ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.
Kuburana kuri iyo ngingo ngo byararangiye ariko ku itariki 7 Ukwakira ubwo uru rubanza rwari rugiye gusomwa, na bwo rwarasubitswe ku mpamvu z’uko mu gitondo cy’uwo munsi umunyamategeko wa Ishimwe hari inyandiko yashyize muri ‘système’ ya EICMS yo gutangiramo no gukurikirana ibirego mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni inyandiko yari ikubiyemo ibaruwa umunyamategeko wa Ishimwe yandikiye Perezida w’Inteko Iburanisha, agaragaza ko we n’umukiliya we bemeye ko umwana wa Ishimwe na Idrissa yapimwa DNA nyuma y’uko bari babanje kuburana babihakana.
Iyo baruwa ni yo yatumye isomwa ry’urubanza risubikwa kugira ngo ibiyikubiyemo bizabanze biburanweho.
Iburanisha ry’uyu munsi ryari riteganyijwe saa Yine za mugitondo, ariko ayo masaha yageze umwunganizi wa Ishimwe ataragera ku rukiko. Abanyamakuru bari bitabiriye uru rubanza baje kubwirwa ko rwimuriwe saa Tanu n’igice, ariko ayo masaha na yo ageze babwirwa ko iburanisha ryimuriwe saa Cyenda.
Saa Cyenda na zo zigeze, amaso y’abanyamakuru yaheze mu kirere kuko umunyamategeko wa Ishimwe yahageze mu masaha ya saa Kumi.
Yahise yinjira mu cyumba cy’iburanisha ngo urubanza rutangire, ariko nyuma y’uko urukiko rusomye ibijyanye n’imyirondoro no kugaragaza aho urubanza rugeze, havuka imbogamizi y’uko muri IECMS nta nyandiko y’ivuka izwi nka ‘Acte de naissance’ irimo.
Urukiko rwagaragaje ko iburanisha ridashobora gukomeza iyo nyandiko itabonetse, ndetse rugaragariza umwavoka wa Ishimwe ko byumvikana neza ko hatabaho kwemeza gukorwa kwa DNA y’umwana batazi niba ahari, aho yavukiye n’andi makuru y’ingenzi ku ivuka rye, dore ko nyina yamubyaye ari muri Canada.
Umwavoka wa Ishimwe yagerageje kwisobanura ku kijyanye no kuba iyo nyandiko idahari, ariko abwirwa ko yari azi neza ko ikenewe ndetse ko ibyo yakoze uyu munsi ari ugutinza urubanza, urukiko rubaca amande ya 200.000 Frw.
Urukiko rwahise rutegeka ko uru rubanza rwimuriwe ku itariki 21 Ukwakira 2026 saa Tanu za mu gitondo kugira ngo iyo nyandiko izabe yabonetse, bityo mbere yo gufata umwanzuro ku mwana bizabe bizwi neza ko ahari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!