IGIHE

Umunyamategeko wa Ingabire Victoire yongeye kwihanangirizwa

0 6-10-2026 - saa 19:34, Jean de Dieu Tuyizere

Me Gatera Gashabana uri mu banyamategeko batatu bunganira Ingabire Umuhoza Victoire ushinjwa ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi, yongeye kwihanangirizwa kubera kurenga ku mabwiriza yahawe.

Tariki ya 21 Nzeri 2026, ubwo urubanza rwa Ingabire ruri kubera mu Rukiko Rukuru rwa Kigali rwari rugeze ku munsi wa kabiri, Me Gatera yasabye Inteko y’Abacamanza kubuza Ubushinjacyaha kwerekanira mu ruhame ikimenyetso cy’ibanga rye n’umukiliya.

Uyu munyamategeko yasabye abacamanza ko mu gihe iki kimenyetso cyaba kigiye kwerekanwa, urubanza rwashyirwa mu muhezo.

Ingabire yazamuye ukuboko kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, asobanura ko Me Gatera adashaka ko ‘factures’ ze n’abo yunganira zigaragarizwa mu ruhame.

Me Gatera yahise yungamo, avuga ko uretse n’izo factures z’ubwishyu, atanashaka ko ibyo yaganiriye n’abakiliya be na byo bigaragarizwa mu ruhame.

Umushinjacyaha yasubije ati “Ni ikimenyetso cy’Ubushinjacyaha gifitanye isano n’uru rubanza. Ntacyo tubona cyabuza urukiko ko kigirwaho impaka mu rubanza mu ruhame.”

Perezida w’Iburanisha yibukije Me Gatera ko impaka ku bimenyetso bikwiye kwerekanwa zikemurirwa mu iburanisha ry’ibanze bityo ko yagombaga kugaragaza iyo nzitizi ubwo ryabaga tariki ya 17 Kamena 2026.

Me Gatera yakomeje kugaragaza ko atumva ibisobanuro Umucamanza yamuhaga, abyita akarengane, Umucamanza amubwira ati “Me Gatera Gashabana, urukiko, nyuma yo kubacyaha, rurabacecekesheje.”

Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2026, Me Gatera yihariye umunsi w’urubanza agaragariza urukiko impamvu rwashingiraho mu gutesha agaciro ibyaha Ingabire ashinjwa, zirimo ibimenyetso n’ubuhamya avuga ko bishidikanywaho.

Me Gatera yabwiye urukiko ko nubwo rwafashe icyemezo ku kimenyetso cyatumye acecekeshwa ku wa 21 Nzeri, atigeze acyemera, agaragaza ko kutemera ubusabe bwe byica uburenganzira bwo kwiregura.

Ati “Icyemezo cyarafashwe, igisigaye ni ukukijuririra.”

Umucamanza yamubajije icyemezo avuga ko cyafashwe, agira ati “Icyemezo cyo kumena ibanga ry’umwuga.”

Uyu munyamategeko yagize ati “Icyo gihe nasabye ijambo murarinyima, mwihutira gufata icyemezo.”

Perezida w’Iburanisha yibukije Me Gatera ko nk’umunyamategeko, akwiye gukora kinyamwuga, amwibutsa ko kugarura mu rukiko ikibazo cyafashweho umwanzuro ari ugutandukira.

Ati “Murimo gutandukira. Turabagaruye”, ahita abwira Umwanditsi w’Urukiko ati “Andika ko Me Gatera Gashabana agaruwe ku murongo.”

Perezida w’Iburanisha yabwiye Me Gatera ko niba atarishimiye icyemezo cyafashwe tariki ya 21 Nzeri, yari kukijuririra, aho kukigarura mu rubanza ruri kuburanishwa mu mizi.

Umucamanza yasubiriyemo uyu munyamategeko ko ari gutandukira, asubiza ati “Nta kibazo. Ntabwo nongera kubivugaho Perezida. Mumbabarire.”

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birindwi bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi. Abandi bamwunganira ni Me Bruce Bikotwa na Me Gashema Félicien.

Me Gatera Gashabana yagaragaje ko atishimiye icyemezo urukiko rwafashe cyo kwemera ko ikimenyetso cy'ibanga ry'akazi ke cyerekanwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza