Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura rwakatiye umunyamakuru Ngoboka Sylvain igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu n’ihazabu ya 250.000Frw, ariko umwaka urasubikwa.
Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusakaza amakuru y’ibihuha yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha kubera ubutumwa yanditse kuri status ya Whatsapp.
Icyo gihe yanditse ko mu Kigo Ngororamuco cya Tongati hapfiriye abantu babiri mu byumweru bibiri kandi ko hakorerwa iyicarubozo.
Ngoboka yatawe muri yombi tariki 27 Werurwe 2026 bivuze ko agiye kurekurwa kuko amezi atandatu urukiko rwategetse ko agomba gufungwa ayamaze afunze.
Mu iburanisha ryo ku wa 16 Nzeri 2026, Ngoboka yemeye icyaha aregwa, anasaba urukiko kumugabanyiriza igihano rukamukatira igihano gito na cyo gisubitse kuko ari gukurikiranwa n’abaganga kubera uburwayi bw’amaso.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, bugaragaza ko ayo makuru yari agamije gutuma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi.
Ngoboka yarabihakanye avuga atari agamije gutuma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi ko ahubwo yari agamije gushaka amakuru ari yo mpamvu yashyize aya makuru kuri status aho kuyatangaza mu bitangazamakuru akorana na byo.
Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye kukuba yemera icyaha aregwa mu buryo budashidikanywaho, imvugo z’abatangabuhamya, na raporo y’Akarere imushinja icyaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!