IGIHE

Impamvu Ingabire Victoire ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi hakoreshejwe intwaro

0 18-09-2026 - saa 13:22, Jean de Dieu Tuyizere

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha Ingabire Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda na bagenzi be 10 bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho.

Ibi byaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Urukiko rwari ruhagarariwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko, Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri. Ingabire na bagenzi be bunganiwe n’abanyamategeko batatu: Me Bruce Bikotwa, Me Gatera Gashabana na Me Gashema Félicien.

Saa tatu n’iminota 14 z’igitondo, Umucamanza yahamagaye Ingabire n’abanyamategeko be kugira ngo begere imbere, bagaragaza ibyifuzo byabo birimo kuba bajya batanga imyanzuro y’ubwiregure mu byiciro.

Umucamanza yabwiye Ingabire n’abanyamategeko be ko bakoze amakosa yo kudategura imyanzuro ku gihe, abamenyesha ko ku bw’inyungu z’ubutabera, urubanza rukwiye gukomeza kugira ngo n’abandi bakurikiranwe muri iyi dosiye bahabwe umwanya.

Tariki ya 8 Nzeri, Ingabire n’abanyamategeko be bihannye Inteko y’Abacamanza ibaburanisha mu Rukiko Rukuru, ihita ibahanisha gutanga ihazabu mbonezamubano y’ibihumbi 500 Frw kuko yagaragaje ko bari gutinza urubanza.

Tariki ya 16 Nzeri, abanyamategeko ba Ingabire batanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire, basaba ko Inteko y’Abacamanza imuburanisha mu Rukiko Rukuru ariko rwanze kwakira iki kirego.

Banajuririye kandi ihazabu mbonezamubano y’ibihumbi 500 Frw baciwe n’urukiko rukuru, ariko na bwo Urukiko rw’Ubujurire rwasanze nta shingiro bufite, rwanzura ko iyi hazabu igumaho.

Mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa 18 Nzeri, Umucamanza yabajije abanyamategeko ba Ingabire niba baramaze kwishyura ihazabu, bagaragaza ko babikoze ku wa 17 Nzeri.

Saa tatu n’iminota 48, Umushinjacyaha yahawe umwanya kugira ngo asobanure ibyo ashinja Ingabire n’abo bareganwa, abanza gusobanura amateka ya Ingabire kuva akivuka, uko yatuye mu Buholandi, uko yayoboye FDU Inkingi, ifungwa rye rya mbere n’uko yayoboye DALFA Umurinzi.

Umushinjacyaha yavuze ko nubwo Ingabire yavuze ko ashaka gukuraho ubutegetsi akoresheje inzira zitarimo urugomo, iperereza ryagaragaje ko yanakoresheje imbaraga cyangwa intwaro.

Yabwiye urukiko ko Ingabire akimara guhabwa imbabazi na Perezida tariki ya 15 Nzeri 2018, akimara gufungurwa yongeye gukorana na FDU Inkingi n’indi mitwe y’abantu baba hanze kugira ngo bakureho ubutegetsi.

Ati “Yapfuye guhabwa imbabazi, atangira gufatanya n’indi mitwe yari ifite umugambi wo guhirika ubutegetsi, by’umwihariko bamwe mu bayoboke b’ishyaka FDU Inkingi n’indi mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikorera hanze y’igihugu, maze biyemeza gukoresha uburyo bwose bushoboka bwaba ubushingiye ku bitero by’intambara, hakoreshejwe iterabwoba cyangwa se izindi nzira zabashobokera kugira ngo bagere ku ntego yo guhirika ubutegetsi buriho.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ingabire yagize uruhare mu bikorwa by’ihuriro P5 rigizwe n’imitwe nka RNC washinzwe na Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi, Amahoro People’s Congress, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri (igice cya Ntaganda Bernard), bategura uwo mugambi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko P5 yagize uruhare mu bitero by’iterabwoba byagabwe mu Rwanda, birimo icyagabwe mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, kigatwara ubuzima bw’abasivili, abandi benshi bagakomereka.

Umunyamategeko wa Ingabire, Me Bikotwa Bruce, yasabye ko Ubushinjacyaha bugaragaza uruhare rwa Ingabire muri FDU Inkingi mu gihe uyu mutwe wari muri P5.

Umushinjacyaha yasubije ko FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire kandi ko mu gihe yari muri iri huriro, yari akiyiyobora ndetse ko ibyo bifitiwe ibimenyetso bizagaragazwa, ati “Ntabwo watandukanya Ingabire na FDU Inkingi.”

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hakozwe iperereza rya bucece, rigenda ritagura uwo mugambi, aho bamwe mu bakoranaga na Ingabire barimo Ntamuhanga Cassien na Kizito Mihigo bafashwe, bakurikiranwa n’ubutabera.

Umushinjacyaha yavuze ko Ingabire na Ntahumahanga bafashwe amajwi bategura umugambi wo gukuraho ubutegetsi, asobanura ko azumvishwa urukiko.

Yasobanuriye urukiko ko ubwo Ingabire yari amaze kubona ko guhirika ubutegetsi hifashishijwe intwaro bitashoboka, yahinduye umuvuno, ategura amahugurwa yiswe ayo kwigisha abiganjemo abanyamuryango ba DALFA Umurinzi Icyongereza, nyamara ngo yari agamije kurwanya ubutegetsi.

Nk’uko Umushinjacyaha yabisobanuye, ibi bishingirwa ku buhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya Munyabugingo Gaston.

Ati "Ingabire Umuhoza Victoire, amaze kubona ko umugambi wo guhirika ubutegetsi wagiye utahurwa, yiyemeje gukoresha ubwo buryo, ari bwo bwagiye busobanurwa n’umutangabuhamya witwa Munyabugingo Gaston, wasobanuye neza uburyo Ingabire Victoire yamubwiye ko agiye gutegura igikorwa cy’imyigaragambyo y’abaturage, ngo kubera ko ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bagiye bategura byagiye bipfa."

Umushinjacyaha yavuze ko abayoboke ba DALFA Umurinzi bitabiriye aya mahugurwa, bahawe amazina mahimbano, basabwa gukoresha urubuga Signal na Telegram kugira ngo amabanga yabo atazatahurwa, aho gukoresha WhatsApp.

Ingabire yagaragaye nk’umuhuza w’abari mu gihugu no mu mahanga bagize uruhare muri aya mahugurwa kugira ngo agende neza, nk’uko Umushinjacyaha yakomeje abisobanura.

Umushinjacyaha yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa beretswe n’abanyamahanga barimo uwiyise Anna na Sandro ko ibyo bashaka babigeraho, bahabwa urugero rw’uburyo imyigaragambyo yakuyeho ubutegetsi bwa Hosni Mubarak mu Misiri mu 2011.

Yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bigishijwe uburyo bwa ‘protest and persuasion’ bwo kwereka ubutegetsi ko hari ikitagenda neza mu gihugu kandi ko abaturage biteguye guharanira impinduka.

Umushinjacyaha yavuze ko aba bantu bigishijwe gahunda yitwa ‘non-cooperation’ yo kutitabira gahunda za Leta, kudatanga imisanzu nka mutuelle no kutabitsa amafaranga muri banki kugira ngo bigaragareko hari ibitagenda neza.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bigishijwe ubundi buryo bwitwa ‘boycott’ na ‘mobilisation’ hagamijwe kwivumbura kuri Leta hifashishijwe inzira zirimo itangazamakuru, aho hakaba ari ho umunyamakuru Nsengimana Theoneste wa Umubavu TV yinjira muri uyu mugambi.

Nk’uko Umushinjacyaha yabivuze, abitabiriye aya mahugurwa bemeranyije ko bazatangirira ku tuntu duto tutagize icyo dutwaye, hanyuma bakagera ku bikorwa binini, bakanitabaza Nsengimana na Niyonsenga Dieudonné uzwi nka ‘Cyuma Hassan’ kugira ngo bamamaze ibikorwa bya DALFA Umurinzi.

Umushinjacyaha yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa batangije ubukangurambaga bise ‘Shira Ubwoba Udahungeta, Ugahungetwa’, bavuga ko abaturage bakwiye guhindura ingamba, bagatera ubwoba abashinze umutekano.

Yavuze ko hari icyo bise ‘Opération Serwakira’ yo kuvuganira abababaye abo bavuga ko bababaye, bagakwirakwiza inyandiko zirimo amagambo agira ati “Turambiwe kwicwa, turambiwe gushimutwa’, agaragaza ko aya magambo ari yo yavuzwe na Ingabire ku munsi wiswe ‘Ingabire Day’.

Umushinjacyaha yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Ingabire yakomeje gukurikira ibyavugiwe mu mahugurwa y’abayoboke ba DALFA Umurinzi, anategura imyigaragambyo kuri Ingabire Day y’abambaye iby’icyatsi.

Yavuze ko aho ari ho abitabiriye amahugurwa bamenyeshejwe ko ‘Mukecuru’ yatanze amabwiriza yo gushyiraho insanganyamatsiko igira iti “Abanyarwanda nibubahwe”, igaragaza ko Abanyarwanda bafatwa nabi, bityo ko bakwiye kubahwa.

Urukiko rwahaye Ubushinjacyaha iminsi ine yo kugaragaza ibyo bushinja Ingabire n’abo bareganwa, hanyuma hakazakurikiraho ukwiregura kw’abaregwa.

Umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urubanza saa saba n’iminota 9, agaragaza ko ruzasubukurwa tariki ya 21 Nzeri 2026, saa tatu za mu gitondo, humvwa ibisobanuro by’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ingabire Victoire yagize uruhare mu bikorwa bya P5 nk'uwari uyoboye FDU Inkingi akanayishinga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza