Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwanze ubusabe bwa Claude Muhayimana bwo gusubirishamo urubanza rwe rwarangiye ahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anakatirwa igifungo cy’imyaka 14.
Umwe mu banyamategeko bahagarariye abaregera indishyi mu rubanza rwa Muhayimana, Me Richard Gisagara, yagaragaje ko gutesha agaciro ubu busabe k’uru rukiko gusobanuye ko igihano uyu Munyarwanda yakatiwe kidashobora kujuririrwa.
Me Gisagara yagize ati "Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwemeje ko Claude Muhayimana yatakaje uburenganzira bwo kujurira igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 yari yarakatiwe kubera icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside."
Muhayimana yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu burengerazuba bw’u Rwanda mu 1961. Mu gihe cya Jenoside, yari umushoferi w’imodoka ya Guest House. Yahungiye mu Bufaransa, ahabwa ubwenegihugu mu 2010, atura mu mujyi wa Rouen.
Tariki ya 9 Mata 2014, Muhayimana yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa hashingiwe ku kirego cyatanzwe n’umuryango CPCR uharanira kugeza ubutabera abakoze ibyaha bya Jenoside bacyihishe.
Tariki ya 10 Mata 2015, Muhayimana yarafunguwe, afungishwa ijisho n’Ubushinjacyaha mu gihe yari agikurikiranywe. Urubanza rwe rwari gutangira muri Nzeri 2020 ariko rwarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.
Mu rubanza rwatangiye tariki ya 22 Ugushyingo 2021, Muhayimana yashinjwe gutwara Interahamwe ubwo zabaga zigiye kwica Abatutsi muri Kibuye, hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Muhayimana yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kiliziya, Paruwasi ya Kibuye tariki ya 17 Mata 1994, kuri sitade ya Gatwaro no kuri ‘Home St Jean’ ku munsi wakurikiyeho.
Muhayimana wari wunganiwe na Me Philippe Meilhac na Françoise Marthe, yahakanye ibyaha ashinjwa, asobanura ko azira kuba ari umunyamuryango w’ihuriro RNC rirwanya Leta y’u Rwanda.
Tariki ya 16 Ukuboza 2021, urugereko rubanza rw’iremezo rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Muyahimana ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo kwemeza ko yatwaraga Interahamwe.
Muri Gashyantare 2026, Muhayimana yatangiye kuburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, aho yasabaga kugirwa umwere, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa na bwo bumusabira igihano cyisumbuyeho gihwanye n’ibyo bwamushinjaga.
Mu bujurire, Muhayimana yemereye urukiko ko yatwaye abagiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye ariko ko yari yabitegetswe, abyubahiriza kugira ngo arengere ubuzima bwe.
Tariki ya 27 Gashyantare, Urugereko rw’Ubujurire na rwo rwashimangiye ko Muhayimana ahamywa ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside, rugumishaho igifungo cy’imyaka 14.
Icyemezo cy’Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa cyatumye Muhayimana aba Umunyarwanda wa gatanu wahamijwe ibyaha bya Jenoside udashobora kongera kujuririra igihano yakatiwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!