Urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa 28 Kanama 2026 rwakatiye igifungo cya burundu Umunyarwanda Ntambara Eugėne, nyuma yo kumuhamya ibyaha Jenoside n’ibyaha by’intambara.
Ntambara w’imyaka 66 yahamijwe uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 3000 bari bahungiye kuri Stade ya Mbazi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, tariki ya 24 n’iya 25 Mata 1994.
Urukiko rwavuze ko Ntambara yakoze ibi bikorwa afite umugambi wa Jenoside, rwemeza ko ibyaha yakoze bikomeye ku buryo igihano cyonyine gihuye n’uburemere bw’ingaruka zabyo ari igifungo cya burundu.
Urukiko rwagaragaje ko mu gihe cya Jenoside, Ntambara yari afite umwanya ukomeye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, aho yari ashinzwe abantu bagera ku 1000 bo muri Komini Mbazi mu Majyepfo y’u Rwanda.
Rwagize ruti “Uyu mugabo yari umuntu wubahwaga mu baturage kandi yari azi neza uruhare n’ububasha yari afite nk’umuyobozi waho.”
Uru rukiko rwemeje ko yakoresheje uwo mwanya mu gukora ibyaha bikomeye.
Umucamanza yasobanuye ko mu Ntambara yasabye Abahutu bari kuri Stade ya Mbazi kutagira Umututsi n’umwe bemerera kuhava, abashishikariza kubica bose.
Yagaragaje ko abari bahungiye muri iyi stade batewe amabuye, bararaswa ndetse baterwamo za grenade, abari bagihumeka nyuma y’ibi bikorwa, bicwa hakoreshejwe imihoro n’ubuhiri.
Urukiko rwavuze ko mbere y’ubu bwicanyi, Ntambara yarebereye ibikorwa byo gusahura inzu z’Abatutsi no kuzitwika.
Rwagize ruti “Igifungo cya burundu ni cyo cyonyine gihuye n’ububabare bukomeye bwatewe abahohotewe n’imiryango yabo.”
Mu 2014, u Rwanda rwari rwasabye u Buholandi kurwoherereza Ntambara ariko nyuma y’uko yari amaze kubona ubwenegihugu, iki gihugu cyahisemo kumukoraho iperereza no kumuburanisha.
Iperereza ry’u Buholandi ryatangiye mu 2020, aho abatangabuhamya barenga 30 babajijwe. Ntambara yatawe muri yombi mu 2024.
Ntambara yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko na we ari umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko yatakaje bamwe mu bagize umuryango we.
Abunganira Ntambara batangaje ko bazajuririra iki cyemezo kuko ngo ntibemera imikirize y’urubanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!