IGIHE

Shema wa FERWAFA yasabye ko urubanza rwe ruhindurirwa umunsi

0 26-08-2026 - saa 12:09, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umushoramari akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhindura umunsi wo kumuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki ya 11 Kanama 2026, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

We n’umunyamategeko we bageze mu rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama ariko ntibari biteguye kuburana n’Ubushinjacyaha uyu munsi.

Ubwo urukiko rwari rumaze gusoma imyirondoro ya Shema, we n’umunyamategeko we bagaragaje ko batabonye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso bashingiraho mu gusaba ko afungurwa by’agateganyo.

Umucamanza yabwiye umunyamategeko wa Shema ko bakabaye barakusanyije ibimenyetso mu gihe cyose amaze akurikiranwa.

Shema n’umunyamategeko we basabye urukiko ko uru rubanza rwimurirwa tariki ya 28 Kanama, ariko umucamanza abasubiza ko ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo riburanwa ku wa Gatatu gusa.

Umunyamategeko wa Shema yasobanuye ko impamvu bakeneye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso ari uko byabatwara igihe kuko hari ibyo bakeneye gusaba abantu barimo abari muri Amerika.

Ubwo umucamanza yagaragazaga ko uru rubanza rwimurirwa mu masaha y’ikigoroba, Ubushinjacyaha bwasabye guhabwa isaha yo gusuzuma ibimenyetso bishya Shema araba yahaye urukiko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasabye Shema n’umunyamategeko we gutanga ibimenyetso bishya bagiye gukusanya saa munani z’amanywa, Ubushinjacyaha bukabisuzuma mu isaha imwe.

Rwanzuye ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Shema rutangira saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2026.

Urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rwa Shema Fabrice rwimuriwe ku gicamunsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza