IGIHE

Shema Fabrice yumvikanye n’Ubushinjacyaha

0 17-09-2026 - saa 10:36, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yagiranye n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Nzeri, Shema yari kuburana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ubujurire ku cyemezo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Umwe mu banyamategeko ba Shema, Me Niyomugabo Christophe, yabwiye urukiko ko umukiliya we yamaze kugirana amasezerano n’Ubushinjacyaha ndetse ko yanasinywe.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko koko aya masezerano yabayeho, igisigaye kikaba ari ukuyaregera mu rukiko.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa tariki ya 23 Nzeri 2026.

Shema yatawe muri yombi tariki ya 11 Kanama 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye z’ibihumbi 600 by’Amadolari (miliyoni 883,5 Frw) no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko dosiye ya Shema ishingiye ku masezerano afite agaciro k’asaga miliyoni 1 y’Amayero sosiyete ye yitwa Africa Medical Supplier Plc icuruza ibikoresho by’ubuvuzi yagiranye na ABZL International General Trading LLC.

Bwasobanuye ko aya masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama 2024 ashingiye ku isoko ryatanzwe na Banki y’Isi ryo kohereza ibikoresho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, sosiyete ya Shema ikaba yaragombaga kwishyura ABZL aya mafaranga bitarenze iminsi 60.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko sosiyete ya Shema itubahirije amasezerano, ahubwo ko yakomeje gusiragiza ABZL, yanga kwishyura, bigera aho yandikirwa ‘email’, abona gusezeranya ABZL ko azayishyura.

Nk’uko bwakomeje kubisobanura, tariki ya 5 Kanama 2025, Shema yahaye sosiyete bagiranye amasezerano sheki itazigamiye y’ibihumbi 400 by’Amadolari n’indi y’ibihumbi 200 by’Amadolari.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko banki yabwemereye ko sheki Shema yatanze zitazigamiye, kuko byagaragaye ko konti yanditseho itariho aya mafaranga tariki ya 1-10 Kanama 2025, aho yariho Amadolari 1183.

Shema yavuze ko atemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yagiranye amasezerano n’iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari, kandi ko atari ubwa mbere bari bayagiranye.

Uyu mushoramari yasobanuye ko andi masezerano Africa Medical Supplier Plc yagiranye na ABZL mu bihe byashize kuva impande zombi zatangira gukorana mu 2017 yagenze neza, buri ruhande rwubahiriza inshingano nk’uko rwabisabwaga.

Shema yavuze ko kuri aya masezerano, muri Gicurasi 2024 sosiyete ye yishyuye igice cya mbere cy’ibihumbi 400 by’Amadolari kuri konti ya ABZL, mu Ukuboza 2024 yishyura ibindi bihumbi 400 by’Amadolari.

Yasobanuye ko nubwo Africa Medical Supplier yishyuye aya mafaranga ya kabiri, ABZL itayakiriye kuko banki yavuze ko konti yagombaga kwakira ifite ikibazo ku buryo yakwakira amafaranga.

Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya gatandatu y’amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga.

Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti, buri wese akurura yishyira.

Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho tariki ya 5 Kanama 2025.

Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

Umunyamategeko wa Shema, Me Sangano Yves, yavuze ko kuba sheki zarateshejwe agaciro na banki abereye umukiliya tariki ya 16 Nyakanga 2025, bikitwa ko yakoze icyaha tariki ya 5 Kanama 2025, byumvikana ko harimo ikibazo.

Yasobanuye ko sheki yahinduriwe aho yagombaga kwishyurirwa (muri UAE), ishyirwa muri US Bank tariki ya 25 Kamena 2025, ari na bwo yageze muri banki.

Ati "Dusanga imwe mu mpamvu zatumye I&M izitesha agaciro harimo guhindura konti bitemewe n’amategeko."

Yasobanuye ko bashyize muri sisitemu y’urukiko icyemezo cy’ubwishyu bw’ibihumbi 600 by’Amadolari muri BK, n’inyandiko isaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti yoherejweho.

Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

Mu mwanzuro wo ku wa 2 Nzeri, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yari yavuze ko niba koko Shema yarabonaga ari ikibazo, yagombaga kurega kugira ngo uwakoze uburiganya akurikiranwe n’ubutabera.

Shema yajuririye icyemezo kimufunga by’agateganyo iminsi 30, ashimangira ko akwiye gukurikiranwa atari mu igororero.

Shema Fabrice yumvikanye n'Ubushinjacyaha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza