IGIHE

Rwamagana: Uwajugunye umurambo w’umugore we muri Muhazi yakatiwe gufungwa imyaka 20

0 30-09-2026 - saa 13:11, Hakizimana Jean Paul

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igihano cy’imyaka 20 umugabo w’imyaka 27 wo Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we, umurambo akawujugunya mu Kiyaga cya Muhazi.

Uyu mwanzuro wasomewe mu ruhame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana. Wasomwe nyuma y’uko tariki ya 15 Nzeri 2026 uru rubanza ruburanishirijwe mu ruhame muri aka kagari.

Ubushinjacyaha burega uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi yakoze tariki ya 25 Nyakanga 2026 aho ahagana saa Sita z’amanywa yatonganye n’umugore we bimuviramo gukubita umugore we isuka mu mutwe, arenzaho kumuniga umurambo we awushyira mu mufuka awujugunya mu Kiyaga cya Muhazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma yo kwica umugore we, yakomeje guhisha ubu bwicanyi kugeza tariki ya 30 Nyakanga ubwo abaturage batangiraga kumushyiraho igitutu bamubaza aho umugore we yagiye, bamwe akababeshya ko yagiye mu kazi, abandi akababeshya ko hari ahantu yazindukiye.

Kuri iyo tariki nibwo yahise ajya gutanga ikirego muri RIB avuga ko yabuze umugore we.

Umurambo w’uyu mugore waje kuboneka mu Kiyaga cya Muhazi kuri iyo tariki ya 30 Nyakanga 2026 mu ijoro uri mu mufuka, bituma umugabo we ari we uhita akekwa. Mu ibazwa ubushinjacyaha buvuga ko yabanje kubihakana nyuma aza kubyemera ko ariwe wamwishe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bushingiye kuri raporo ya muganga igaragaza ko uwo mugore yishwe ndetse yasanganywe ikibyimba mu mutwe, bwavuze ko bushingiye ku kuba uyu mugabo yarabanje guhakana icyaha, bumusabira igifungo cya burundu.

Uyu mugabo yaburanye yemera icyaha avuga ko nta mugambi wo kwica umugore we yari afite ahubwo ko yamwishe bimugwiririye nyuma yo kugirana amakimbirane.

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwafashe umwanzuro w’uko uyu mugabo akatirwa igifungo cy’imyaka 20 bitewe n’uko yaburanye yemera icyaha kandi yicuza icyaha yakoze. Rwavuze ko kandi ari ubwa mbere yari akurikiranwe n’urukiko ari nayo mpamvu yagabanyirijwe icyaha.

Umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko imyaka 20 bakatiye uyu mugabo ari mike cyane bitewe n’uburyo yishemo umwana we urupfu rubi.

Ati “Nka mama wa nyakwigendera, iriya myaka 20 irambabaje cyane. Yanyiciye umwana ku bushake, umwana wanjye yajyaga yahukana nk’undi wese yahukana, rero uriya mugabo yaraduhemukiye cyane kutwicira umwana, akamushyira mu mufuka yari akwiye gukatirwa icyaha cya burundu.’’

Undi muturage yavuze ko imyaka 20 yakatiwe ari mike cyane ku muntu wishe umugore we urubozo akanarenzaho kujya kujugunya umurambo we mu Kiyaga cya Muhazi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza