Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina Paul kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20, ahanishwa 15.
Ni umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Mata 2022. Rusesabagina Paul na bagenzi be 20 baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Ni umwanzuro ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butanyuzwe n’ibihano Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwahaye bamwe mu baregwa.
Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Mu isomwa ry’urubanza rwo ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, Nsabimana Callixte Sankara ahabwa icy’imyaka 20.
Ni umwanzuro Ubushinjacyaha bwahise bwerekana ko butishimiye ndetse burawujuririra. Uretse Ubushinjacyaha, abaregera indishyi bagera kuri 98, na bamwe mu baregwa na bo barajuriye. Ku wa 17 Mutarama 2022, ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire muri uru rubanza.
Umwanzuro kuri ubu bujurire wagombaga gusomwa ku wa 21 Werurwe 2022 ariko urasubikwa nyuma yo gusanga iminsi 30 Urukiko rw’Ubujurire rwihaye idahagije ngo rube rwasoje kwandika urubanza.
UKO ISOMWA RY’URUBANZA RYAMAZE AMASAHA 12 RYAGENZE:
– Amafoto y’abaregwa ubwo bari bamaze gusomerwa imyanzuro y’Urukiko rw’Ubujurire
09:48: Isomwa ry’urubanza rw’ubujurire rirasojwe. Ni iburanisha ryayobowe n’abacamanza batatu n’umwanditsi. Rwatangiye kuburanishwa ku wa 17 Mutarama 2022.
21:34: Abaturage barindwi bo mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru bagaragaje ibyabo byangijwe birimo inka yaramburuye, inkuta z’inzu zaguye. Ku bo raporo yagaragarije amazina, urukiko rwasanze iterekana ibyabo byangijwe byashingirwaho ngo bagenerwe indishyi.
Urukiko rw’Ubujurire rusanga n’abatavugwa muri raporo ntacyo bagomba guhabwa nk’indishyi. Rusanga nk’uko byasobanuwe ku bandi ku bijyanye n’indishyi z’akababaro na bo bazikwiye, bityo bahabwa ibihumbi 300 Frw.
21:30: Abatarahawe indishyi bo mu Murenge wa Kivu, Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko bagomba guhabwa n’abaregwa bahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba zingana n’ibihumbi 300 Frw kuri buri wese.
21:25: Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko Gakwaya Gerard agomba guhabwa indishyi z’akababaro z’ibihumbi 300 Frw kubera ibitero byagabwe mu Karangiro ho mu Karere ka Rusizi.
– Umwanzuro ku bajuririye kubera ibitero byagabwe mu Ishyamba rya Nyungwe
21:14: Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko hari abajuriye kuko nta ndishyi bahawe kandi baragabweho igitero muri Nyungwe mu Murenge wa Kitabi muri Nyamagabe. Barimo Nyaminani Daniel, Mugisha Gashumba Yves, Bwimba Vianney na Ntibaziyaremye Samuel.
Urukiko rubanza rwavuze ko ntaho rwahera rubagenera indishyi zo kuba barakomerekeye mu rubanza kandi bakaba nta bimenyetso bagaragarije ibintu byabo byibwe.
Urukiko rw’Ubujurire rwasabwe ko rwabagenera indishyi hashingiwe ku bimenyetso bishya byerekanwa na raporo za muganga.
Nyuma y’ubushishozi bwarwo rwagennye indishyi mu buryo bukurikira:
– Nyaminani Daniel yahawe indishyi za miliyoni 2 Frw.
– Mugisha Gashumba Yves yahawe indishyi za miliyoni 2 Frw.
– Bwimba Vianney yahawe indishyi za miliyoni 1,5 Frw.
– Ntibaziyaremye Samuel yahawe indishyi za miliyoni 1 Frw.
21:06: Urukiko rw’Ubujurire rusanga nubwo abajuriye batabashije gutanga ibimenyetso byerekana ibyaha bakorewe ariko bidakuraho ko ari abaturage ba Nyabimata kandi bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN. Rwanzuye ko indishyi z’akababaro bagomba guhabwa ari ibihumbi 300 Frw.
Karerangabo Antoine uri mu bakomeretse, akajyanwa kwa muganga yagenewe indishyi z’akababaro za miliyoni 1 Frw na miliyoni 1 Frw y’igihembo cya avoka n’ikurikiranarubanza.
20:59: Ku batarahawe indishyi na nke mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Kivu, Kitabi muri Nyungwe, Urukiko rubanza rwashingiye ku kuba abarega bakubiswe, bashimuswe kandi hari abataragaruka bikwiye kumvikana ko ibyo bimenyetso byari bifite ishingiro, bavuga koi zo ndishyi zigomba gutangwa.
Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko abajuriye mu bitero byagabwe mu Murenge wa Nyabimata barimo Nsabimana Straton, Nyirazibera Dative, Kangabe Christine na Karerangabo Antoine, Urukiko rubanza rwasanze ntaho rwahera rugena indishyi ku mitungo yabo yasahuwe.
Uretse batatu, abandi 20 bajuriye nta n’umwe wagaragaje ikimenyetso gishya cyaba kigamije kumuhesha indishyi basaba kubera ko muri raporo y’Umurenge wa Nyabimata abayikurikiranyweho barimo n’abakurikiranyweho icyaha cyo kwiba nk’igikorwa cy’iterabwoba.
20:42: Urukiko rw’Ubujurire kandi rwanzuye ko Alpha Express na yo yatwikiwe imodoka muri Nyungwe, izahabwa indishyi z’akababaro za miliyoni 80,1 Frw; ni zo zagenzwe mu rukiko rubanza.
20:29: Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko ku modoka ebyiri za Omega Car Express Company Ltd zatwitswe, iyi sosiyete y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu izahabwa indishyi za miliyoni 164,2 Frw zagenwe n’Urukiko Rukuru.
20:20: Mu iburanisha rya mbere, Urukiko Rukuru rwahaye Me Ndutiye Youssuf watwikiwe imodoka mu Ishyamba rya Nyungwe miliyoni 4 Frw y’indishyi, ziyongeraho miliyoni 2,5 Frw y’ituze rye ryavogerewe kubera kwihishahisha muri Nyungwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw n’iyikurikiranarubanza. Yagenewe indishyi za miliyoni 7 Frw muri rusange.
Mu bushishozi bw’Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Me Ndutiye yongeweho indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi 300 Frw n’ikiguzi cy’ingendo yakoresheje aho rwamugeneye miliyoni 5,9 Frw.
Muri rusange indishyi Me Ndutiye yagenewe zingana na 14.730.000 Frw.
20:09: Kuri Kayitesi Alice, Urukiko rubanza rwamugeneye indishyi hashingiwe ku cyemezo cya muganga wo mu Bitaro bya Kigeme muri Nyamagabe cyerekana ko mu Ukuboza 2018.
Rwasanze agomba kugenerwa indishyi z’akabaro za miliyoni 2 Frw kuko yakomekejwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FLN ariko ko atagenerwa indishyi zijyanye no gutakaza uburanga kuko nta kimenyetso yatanze kigaragaza ikigero cy’uburanga yatakaje akaba ataragenewe amafaranga yo kwivuza kuko na yo nta kimenyetso yatangiye kimwe n’ibyo yavuze yamburiwe muri icyo gitero.
Mu bujurire, Kayitesi Alice yagaragaje ko agifite ubumuga bityo aho yari yasabye indishyi za miliyoni 50 Frw ariko akagenerwa 2 Frw, byakongera gusuzumwa.
Urukiko rw’Ubujurire rusanga raporo itagaragaza ubumuga bwa burundu kuko umuganga wayikoze yatanze inama ko hategerezwa hakazakorwa uko ubumuga bwa burundu buzaba buhagaze nyuma yo kuvurwa.
Umucamanza Kamere ati “Urukiko rubona ntaho rwahera ruhindura indishyi z’akababaro za miliyoni 2 Frw urukiko rubanza rwageneye Kayitesi Alice.’’
19:43: Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata ubwo uyu murenge wagabwagaho ibitero muri Kamena 2018, yagenewe indishyi zirimo miliyoni 15 Frw ku gaciro k’imodoka yatwitse, ibihumbi 500 Frw by’ikurikiranarubanza, indishyi z’ibyishyuwe mu kwivuza zagaragarijwe ibimenyetso ni ibihumbi 90 Frw, izo kuvutswa uburenganzira bwo gukoresha imodoka ni miliyoni 6,8 Frw mu gihe indishyi z’akabaro ari miliyoni 5 Frw. Indishyi zahabwa zose hamwe zingana na miliyoni 27,4 Frw.
– Indishyi z’uwari Gitifu wa Nyabimata zongerewe
19:25: Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata mu iburanisha ryo ku rwego rwa mbere, Urukiko Rukuru rwamuhaye indishyi ya miliyoni 21,5 Frw zigizwe na miliyoni 15 z’imodoka yatwitswe na miliyoni 6 Frw y’indishyi z’uko yarashwe.
Uyu muyobozi n’abamwunganira banenga ko urubanza rwajuririwe ari uko urukiko rwasesenguye ibyo bimenyetso rugasanga yarivurije mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse no kuba agaragaza igihe yahamaze.
Bavuze ko ibihumbi 500 Frw yahawe ku ikurikiranarubanza ari make bigendanye n’ibyo yakeneraga buri munsi nk’imodoka yo kugendamo itwara ibihumbi 15-20 Frw.
Urukiko rw’Ubujurire na rwo rwavuze ko miliyoni 30 Frw y’ibikoresho bye byasahuwe n’ibyatwitswe ntaho rwahera rubitangira indishyi kuko nta bimenyetso yabigaragarije.
Indishyi zo kwivuza zingana n’ibihumbi 90 Frw ndetse urukiko rwanzuye ko ari zo yagenerwa gusa.
Umucamanza Kamere yavuze ko indishyi za miliyoni 4 Frw yakoresheje yivuza kwa muganga, urukiko rusanga atazihabwa.
Yavuze ko indishyi za miliyoni 6 Frw zatanzwe ari iz’uko yarashwe.
Yakomeje ati “Urukiko rusanga urukiko rubanza rwaribeshye mu gukomatanyiriza hamwe indishyi z’akababaro n’indishyi zo kuba Nsengiyumva Vincent yaravukijwe uburenganzira bwo gukoresha imodoka ye mu buzima bwa buri munsi kuko zidahuje kamere kandi zikaba zitabarwa kimwe. Mu gihe indishyi z’akababaro, impozamarira zitangwa mu buryo bw’ubushishozi kuko biba bigoye ko haboneka ibimenyetso zishingiraho kuko zishyura ibifitanye isano n’amarangamutima. Indishyi z’ivutsamahirwe, imbangamirabukungu zo zigira ibipimo zishingiraho n’iyo zaba zigenekereje kuko uwavukijwe uburenganzira bwo gukoresha ikinyabiziga cye ashaka ukundi abigenza ngo abeho uko abigenza. Ibyo ni byo bihabwa agaciro mu mafaranga.’’
Rwavuze ko Nsengiyumva Vincent na we yari akwiye kugenerwa indishyi zihariye. Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko agomba guhabwa miliyoni 5 Frw.
Ku kijyanye no kuba atarakomeje gukoresha imodoka ye, urukiko mu bushishozi bwarwo rwamugeneye ibihumbi 5 Frw uhereye igihe imodoka yatwikiwe ku wa 19 Kamena 2018, kugeza ku wa 4 Mata 2022, ni ukuvuga iminsi 1369 ukubye gatanu bingana na miliyoni 6,8 Frw.
Urukiko rw’Ubujurire rusanga kandi amafaranga y’ikurikiranarubanza agomba kuguma ku yemejwe n’Urukiko Rukuru kuko Nsengiyumva atagaragaje uko yakoreshejwe.
19:25: Kuri Mukashyaka Josephine urukiko rwashingiye kuri raporo yerekanye ko Munyaneza Fidèle wari umugabo we yiciwe mu bitero bya FLN.
Yavuze ko indishyi za miliyoni 10 Frw yahawe ari nke.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko ku birebana n’indishyi z’akababaro yagenewe n’Urukiko Rukuru ntaho rwahera ruzihindura kuko ntacyo runenga urukiko rwa mbere usibye ubushishozi gusa.
Umucamanza Kamere Emmanuel ati “Urukiko rusanga indishyi zikwiye ari miliyoni 10.346.640 Frw, zibariwe ku mushahara w’ibihumbi 86 Frw nyakwigendera yafataga buri kwezi mu gihe kigenwe n’ubushishozi bw’urukiko mu gihe cy’imyaka 10. Urukiko rusanga nta zindi ndishyi yagenerwa uretse indishyi za miliyoni 10 Frw ziyongera ku rubanza rwajuririwe, zikaba miliyoni 20 Frw.’’
19:14: Rugerinyange Dominique na Ntabareshya Dative, Urukiko rusanga rwasanze bataratanze ibimenyetso ku byasahuwe n’aho umwana wabo Habarurema Joseph yacururizaga.
Urukiko Rukuru rwavuze ko ntaho rwari guhera rubagenera izo ndishyi kuko rwasanze hari raporo ya Gitifu wa Nyabimatara wiciwe mu gitero n’icyemezo cy’uko yapfuye kigaragaza ko aba ari ababyeyi be. Rwavuze ko kubura umwana wabo bityo rubagenera miliyoni 10 Frw.
Baburanye ubujurire basaba guhabwa indishyi za miliyoni 17 Frw, zirimo miliyoni 10 Frw z’akababaro n’iz’ibyangijwe zingana na miliyoni 7 Frw.
Urukiko rw’Ikirenga rusanga miliyoni bagenewe zihagije bityo rutakongera gusuzuma ikibazo cy’indishyi z’akababaro. Ku ndishyi z’umwana wiciwe muri butike, nta kimenyetso bagaragaza, bityo nta shingiro zifite.
Umucamanza ati “Indishyi za miliyoni 10 Frw zigomba kugumaho.’’
19:04: Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko Havugimana Jean Marie Vianney we azagenerwa indishyi y’ibihumbi 300 Frw byiyongera kuri 600 Frw yahawe n’Urukiko Rukuru.
18:57: Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire rusanga hari bamwe bagomba kongererwa indishyi bigendanye n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba cyahamijwe bamwe mu baregwa.
18:50: Inteko iburanisha yasubiye mu byicaro byayo. Isomwa ry’urubanza rigiye gukomeza hasuzumwa ubujurire bw’abaregera indishyi.
18:39: Hatanzwe akaruhuko gato k’iminota itanu mbere y’uko isomwa ry’urubanza risubukurwa.
– Abasaga 50 ntibahawe indishyi kandi baragaragaje ibimenyetso
Abaturage 51 ntibahawe indishyi kandi bagaragaje raporo z’ubuyobozi n’ibimenyetso bitandukanye byerekana ko bagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD/FLN byagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, uwa Kamembe muri Rusizi, ndetse n’abo muri Kivu na Ruheru yo muri Nyaruguru.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka muri Nzeri 2021 rwanzuye ko abaregera indishyi bo mu Murenge wa Kivu na bo nta ndishyi bazahabwa kuko nta cyo bagaragaje cyerekana ko bagizweho ingaruka n’ibyo bitero. Iki cyemezo cyanafatiwe abo mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru batahawe indishyi bazahabwa kuko nta cyo bagaragaje cyerekana ko bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.
Bamwe mu bahawe indishyi nk’uko byemejwe n’Urukiko Rukuru
– Kayitesi Alice yagenewe indishyi za miliyoni 2 Frw kuko yakomerekeye mu bitero FLN yagabye muri Nyungwe. Uyu mukobwa ntiyahawe iz’uko yatakaje uburanga kuko atagaragaje uko yari ameze mbere niba hari icyagabanutse ku bwiza bwe ndetse n’indishyi z’ibikoresho bye byibwe kuko nta bimenyetso yagaragaje.
– Alpha Express na yo yatwikiwe imodoka muri Nyungwe, Urukiko rumaze gusuzuma ibimenyetso yatanze, izahabwa indishyi za miliyoni 80,1 Frw.
– Urukiko rwanzuye ko ku modoka ebyiri za Omega Car Express zatwitswe, iyi sosiyete y’ubwikorezi bw’abantu yagenerwa indishyi za miliyoni 164,2 Frw.
– Me Ndutiye Youssuf watwikiwe imodoka mu Ishyamba rya Nyungwe agomba guhabwa miliyoni 4 Frw. Yanahawe miliyoni 2,5 Frw kubera ituze rye ryavogerewe kubera kwihishahisha muri Nyungwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw n’iyikurikiranarubanza. Yagenewe indishyi za miliyoni 7 Frw muri rusange.
– Mukashyaka Josephine yagenewe indishyi za miliyoni 10 Frw kubera urupfu rw’umugabo we Fidèle Munyaneza wiciwe mu bitero bya FLN. Yamusigiye abana babiri, indishyi mbonezamusaruro ntiyazihawe kuko atagaragaje neza uko umugabo we yinjizaga umushahara w’ibihumbi 100 Frw.
– Ingabire Marie Chantal utuye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yemerewe kuzahabwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 10 Frw kuko yaburiye umugabo we, Maniraho Anatole mu bitero bya FLN.
– Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata, yarakomerekejwe ndetse n’imodoka ye iratwikwa. Urukiko rwanzuye ko azagenerwa amafaranga ahwanye n’agaciro imodoka ye yari ifite. Rwavuze ko kuba yari ayimaranye imyaka ine, yahabwa miliyoni 15 Frw. Urukiko rwavuze ko atagaragaje agaciro k’ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro ka miliyoni 30 Frw kuko nta bimenyetso yabitangiye. Rwanavuze ko atahabwa miliyoni 5 Frw avuga ko yakoresheje mu bitaro kuko aterekanye neza igihe yahamaze. Urukiko rwanzuye ko indishyi yagenewe zingana na miliyoni 21.5 Frw.
– Havugimana Jean Marie Vianney we urukiko rwanzuye ko azagenerwa indishyi y’ibihumbi 600 Frw kuko atagaragaje ikimenyetso cyerekana agaciro moto yari ifite igihe yatwikwaga.
– INDISHYI ZEMEJWE N’URUKIKO RUKURU
Mu rubanza rwaciwe muri Nzeri 2021, Urukiko rwanzuye ko kugira ngo uwakoze icyaha aryozwe indishyi ari uko icyaha yakoze kiba cyangirije uwagikorewe.
Icyo gihe rwategetse ko abahamwa n’icyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN bafatanya kwishyura indishyi.
Urukiko rwategetse ko abaregwa bafatanya kwishyura indishyi z’akababaro ku bo zemeje ko bagomba kuzihabwa nyuma yo gusuzuma rugasanga baratanze ibimenyetso bifatika. Ku ikubitiro abagera kuri 94 ni bo baregeye indishyi.
Mu baregwa babiri barimo Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase babaye muri FDLR FOCA, basonewe ku gutanga indishyi kuko batabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.
– Abaregera indishyi banenze uko Urukiko Rukuru rwagennye zimwe mu zo bagenewe kuko rwifashishije ubushishozi bwarwo gusa, abandi bagaragaza ko nta zo bahawe nyamara ibitero bya MRCD/FLN byarabahungabanyije cyane, bamwe basahurwa imitungo, indi iratwikwa, haba n’abahakura ubumuga budakira.
17:05: Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko kuba ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda byari mu mugambi wa FLN wo gukora iterabwoba, abahamwa n’icyaha cyo kuba muri uwo mutwe bagomba gufatanya kwishyura indishyi.
Bamwe mu baregwa bari mu Karere ka Rusizi basabye ko baryozwa ibyabereye muri ako gace, aho kuryozwa ibyangirikiye mu Karere ka Nyaruguru kuko bari batarinjira muri FLN.
16:40: Umucamanza Rukundakuvuga Regis yavuze ko ikirego cy’abaregera indishyi cyatanzwe byemewe n’amategeko.
Ibihano abaregwa bahawe n’Urukiko rw’Ubujurire
– Paul Rusesabagina: Imyaka 25
– Nsabimana Callixte Sankara: Imyaka 15
– Nizeyimana Marc: Imyaka 20
– Nsengimana Herman: Imyaka 7
– Bizimana Cassien: Imyaka 20
– Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20
– Shabani Emmanuel: Imyaka 20
– Ntibiramira Innocent: Imyaka 20
– Byukusenge Jean Claude: Imyaka 20
– Nsabimana Jean Damascène: Imyaka 20
– Nikuzwe Siméon: Imyaka 10
– Nsanzubukire Félicien: Imyaka 5
– Munyaneza Anastase: Imyaka 5
– Hakizimana Théogène: Imyaka 5
– Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 5
– Niyirora Marcel: Imyaka 5
– Kwitonda André: Imyaka 5
– Mukandutiye Angelina: Imyaka 20
– Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 3
– Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 3
– Ndagijimana Jean Chrétien: Imyaka 3
16:15: Umucamanza Rukundakuvuga Regis yavuze ko ikirego cy’abaregera indishyi cyatanzwe byemewe n’amategeko.
16:05: Umucamanza Rukundakuvuga Regis, Perezida w’Inteko yaburanishije uru rubanza mu bujurire yatangiye kuvuga imiterere y’ikirego cy’abaregera indishyi.
15:65: Nyuma yo gusesengura ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ubwiregure bw’abaregwa, Urukiko rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 kuri Rusesabagina Paul mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe ibihano ahabwa igifungo cy’imyaka 15 [Urukiko Rukuru rwari rwamukatiye imyaka 20].
– Ibihano Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa
– Paul Rusesabagina: Igifungo cya burundu
– Nizeyimana Marc: Igifungo cya burundu
– Nsengimana Herman: Imyaka 20
– Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 20
– Kwitonda André: Imyaka 20
– Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 20
– Hakizimana Théogène: Imyaka 20
– Nsanzubukire Félicien: Imyaka 20
– Munyaneza Anastase: Imyaka 20
– Nikuzwe Siméon: Imyaka 20
– Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 20
– Niyirora Marcel: Imyaka 15
– Ubushinjacyaha bwasabye kugumisha ibihano ku barimo:
– Bizimana Cassien: Imyaka 20
– Shaban Emmanuel: Imyaka 20
– Ntibiramira Innocent: Imyaka 20
– Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20
– Kumenya niba abaregwa bakwemererwa gusubizwa mu bigo binyuzwamo abahoze mu mitwe y’ingabo
15:27: Abaregwa barimo Niyirora Marcel, Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase, basabye kujyanwa mu Kigo cya Mutobo nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Lusaka yo ku wa 10 Nyakanga 1999. Bagaragaje ko hari bagenzi babo bafatiwe mu mitwe yitwaje intwaro.
Urukiko rw’Ubujurire rusanga ko ibyasobanuwe n’urukiko rubanza bisobanura neza ibyashingiweho n’Urukiko Rwisumbuye, bityo ibivugwa na bo nta shingiro bifite.
15:13: Urukiko rw’Ubujurire rusanga Nshimiyimana Emmanuel, Shabani Emmanuel, Niyirora Marcel, Nsabimana Jean Damascène alias Motard, bose basaba urukiko guhabwa isubikagihano, urukiko rubanza rwaribeshye mu kuvuga ko aho batuye hatazwi kuko dosiye yerekanye ko hazwi.
Kubera izo mpamvu zose, Urukiko rusanga isubikagihano batahawe nta shingiro zifite.
15:06: Itegeko risobanura ko ‘Isubikagihano’ ari icyemezo cy’umucamanza cyangwa urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano kitarengeje imyaka itanu.
Mu bujurire, Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusabe bw’abaregwa basaba ko habaho isubikagihano butabaho kuko ibyaha bakurikiranyweho ari iby’ubugome kandi birengeje igifungo cy’imyaka itanu.
– Abaregwa basaba isubikagihano
14:59: Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko hari abaregwa basabye isubikagihano ndetse urukiko rwasuzumye niba koko babikwiye.
14:42: Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko kuri Bizimana Cassien, we yiyemerera ko kuva yafatwa yahinduye imyitwarire bityo asaba kugabanyirizwa ibihano.
Ubushinjacyaha buvuga ko akwiye guhanishwa igihano kiremereye kurusha ibindi kuko ibyo bakoze byagize ingaruka, bigwamo abantu ndetse n’imitungo irangirika mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi.
Ntibiramira Innocent na Byukusenge Jean Claude banenga urukiko rubanza ko rwabahaye ibihano binini kandi baremeye icyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko n’iyo bagabanyirizwa batari kujya munsi y’igihano cy’imyaka 20 kuko igihano ntarengwa cyo hejuru ku byaha bakurikiranyweho ari imyaka 25.
Umucamanza yasobanuye ko Urukiko rw’Ubujurire rusanga aba bombi badakwiye kongera kugabanyirizwa ibihano ndetse ubujurire bwabo nta shingiro bufite.
14:35: Inteko y’abacamanza yasubiye mu byicaro byayo. Isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ryakomeje gusomwa.
13:34: Isomwa ry’urubanza ryasubitswe mu gihe cy’isaha. Biteganyijwe ko risubukurwa saa Munani n’Igice.
13:33: Kuri Matakamba Jean Berchmans, Umucamanza Rukundakuvuga yavuze ko kwemera icyaha kwe ntikwamubera impamvu nyoroshyacyaha yo kugabanyirizwa ibihano.
Urukiko rw’Ubujurire rusanga urukiko rubanza rwaramuhanishije igihano cy’imyaka 20, nk’ikiri hasi mu gihe rwashoboraga kumuhanisha imyaka 25. Rusanga urukiko rwa mbere rwaramuhaye igihano gikwiye.
13:25: Kuri Nsengimana Herman, Umucamanza Rukundakuvuga yavuze ko ubusabe bwe butahabwa agaciro kuko yagabanyirijwe igihano ku buryo burenze kugeza ku gifungo cy’imyaka 5 nyamara yaraburanye ahakana ko FLN atari umutwe w’iterabwoba ahubwo ari uw’igisirikare.
Ati “Bivuze ko atemera kuba mu mutwe w’iterabwoba nk’uko urukiko rubanza rwabigaragaje. Impamvu y’ubujurire bwe nta shingiro ifite.’’
13:18: Umucamanza Rukundakuvuga yavuze ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabye kugabanyirizwa ibihano kuko yafashije ubutabera mu gutanga amakuru ndetse akitandukanya n’imitwe ya RRM na FLN. Yasabye ko yahabwa igihano cy’imyaka itanu harebwe inyungu ze n’iz’ubutabera.
Yavuze ko “urukiko rubanza rwarabyubahirije, runabigereranya n’uko yari asanzwe yitwara mbere, uko yafashije ubutabera, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20. Urukiko ntirwari gushingira ku bigize imibereho bwite kandi bitaragaragajwe mu byaburanywe.’’
Urukiko rw’Ubujurire rusanga ibivugwa na Sankara atari impamvu zatuma yongera kugabanyirizwa ibihano.
Rusanga kandi urukiko rubanza rutarahaye agaciro kuba aburana mu mizi yarakomeje kubona amakuru atuma hafatwa ingamba zikwiye mu guhana, uru rukiko rusanga ibyo asaba ko yakongera kugabanyirizwa igihano bifite ishingiro.
13:11: Umucamanza Rukundakuvuga yifashishije ingingo ya 49 y’itegeko ry’ibihano muri rusange, riteganya ko umucamanza agena ibyaha bitewe n’uburemere bw’icyaha, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara n’ingaruka abo cyakorewe zabagezeho mu kumvikanisha ko mu bushishozi bwe ashobora gusobanura impamvu nyoroshyacyaha n’icyatuma zishingirwaho.
Ati “Ubwo burenganzira bufite buri mucamanza. Gusa umucamanza wo mu bujurire agomba guhindura igihano mu gihe agaragaza amakosa yakozwe n’urukiko rubanza mu kugena igihano.’’
13:05: Kuri Matakamba Jean Berchmans, mu kwiregura yavuze ko yahamijwe icyaha cyakorewe mu Karangiro mu Karere ka Rusizi kandi yari mu bitaro.
Yavuze ko ari inyangamugayo ariko yaje kugwa mu cyaha. Mu 2017 yatanze amakuru ku witwa Bizimana Cassien ndetse byamugizeho ingaruka bituma na murumuna we yicwa. Yasabye ko yagabanyirizwa ibihano.
Ubushinjacyaha bwasabye ko atagabanyirizwa ibihano kuko ibisobanuro ashingiraho avuga ko urukiko rwirengagije imyiregurire ye nta shingiro ifite.
13:02: Nsengimana Herman yavuze ko ku cyaha yahamijwe cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba hari icyo urukiko rwirengagije kuko yaburanye yemera icyaha.
Yasabye kumuvana ku gihano cy’imyaka itanu, agahabwa imyaka ibiri.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo uregwa asaba yabihawe bityo adakwiye kongera kugabanyirizwa kuko yari guhanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 15 na 20.
– Abajuririye kugabanyirizwa ibihano
Nsabimana Callixte ‘Sankara’ avuga ko kuba urukiko rubanza rwaramukatiye igihano cy’imyaka 20 bizatuma ava muri gereza ageze mu zabukuru, ntacyo akimariye.
Yasabye ko hashingirwa ku manza z’abari abayobozi ba FDLR bahawe ibihano bito, abari abayobozi ba FLN bajyanywe I Mutobo n’abakoze Jenoside bahawe ibihano bito birimo n’imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG).
Yavuze ko nyuma y’amakuru yatanze arimo imikoranire n’ibihugu bya Uganda, Zambia, ashobora kuzagirirwa nabi bityo nta handi yakorera atari mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko adakwiye kongera kugabanyirizwa ibihano kuko ibyo asaba yabihawe ndetse Urukiko Rukuru rukanyuranya n’ingingo zimwe na zimwe ahabwa imyaka 20 mu gihe igihano yashoboraga guhabwa ari imyaka 25 mu gihe hashyizweho impamvu nyoroshyacyaha.
– Ubujurire bw’abaregwa n’ubwuririye ku bw’Ubushinjacyaha
12:49: Ubujurire bwose burebana n’ikurikiranacyaha bugomba kuba ubw’ibanze. Ubusanzwe ubujurire butangwa bitarenze iminsi 30.
Abarimo Nikuzwe Simeon, Kwitonda Andre, Hakizimana Andre baratanze ubujurire bwuririye ku bw’Ubushinjacyaha bakaba baratanze n’ubwuririye ku bw’abaregera indishyi. Ubujuririre bwabo butakwakirwa.
12:35: Perezida w’Inteko Rukundakuvuga Regis yavuze ko impaka zishingiye ku kumenya niba urukiko rwaragabanyije igihano ku giteganywa n’amategeko.
Ati “Iyo umurongo ufashwe ukifashishwa itegeko ushobora gutanga umurongo mugari. Iyo hari utishimiye umurongo watanzwe hakurikijwe amahame, ugomba kuregerwa mu Rukiko rw’Ikirenga ukavanwamo.”
Yavuze ko urukiko rusanga nta makosa yakozwe mu kugabanyiriza ibihano biri munsi kuri bamwe mu baregwa.
Ati “Ubujurire bw’Ubushinjacyaha, nta shingiro bufite.’’
Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu ariko urukiko rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte Sankara we yahawe imyaka 20 nyamara yari yasabiwe igifungo cya 25.
– Ingingo y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha yo ‘Guhanisha abaregwa ibihano biri munsi y’ibyateganyijwe’
Abarebwa n’iyi ngingo barimo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara, Nsengimana Herman, Mukandutiye Angelina n’abandi. Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko Urukiko Rukuru rwabahaye ibihano biri munsi y’ibiteganywa n’amategeko.
12:26: Kuri Mukandutiye Angelina wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Gacaca, Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko urwajuririwe rutigeze rwerekwa icyangombwa cy’uko yakatiwe n’inkiko.
Urukiko rusanga ubujurire bw’Ubushinjacyaha na bwo nta shingiro bufite.
12:19: Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko hari impamvu nyoroshyacyaha zishobora gutuma umucamanza agabanya igihano.
Rusanga mu bushishozi bwe ashobora kugabanya igihano harebwe ku birimo n’imyitwarire y’uregwa mbere yo gufungwa.
Ruti “Kuba ari ubwa mbere Rusesabagina Paul yari akoze icyaha ari impamvu nyoroshyacyaha. Rusanga ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.’’
12:15: Kuri Rusesabagina Paul, Ubushinjacyaha busanga kuba atarigeze afungwa mbere bitaba impamvu yonyine nyoroshyacyaha.
Buvuga ko hari ingingo zirengagijwe n’urukiko rubanza ndetse n’uburemere bw’ibyaha byakozwe byaguyemo abantu, bikanagira ingaruka ku baturage.
Bwifashishije urubanza rwa Deo Mushayidi, rusaba ko Rusesabagina Paul yahabwa igifungo cya burundu.
– Ubujurire bw’Ubushinjacyaha ku kugabanya igihano hashingiwe ku kuba ari bwo bwa mbere abaregwa bakoze icyaha
12:11: Perezida w’Inteko Rukundakuvuga Regis yavuze ko iyi ngingo irebwa n’abaregwa barimo Paul Rusesabagina, Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase na Mukandutiye Angelina.
12:09: Kuri Mukandutiye Angelina wari ushinzwe Ubukangurambaga bwo kwinjiza abakobwa n’abagore muri FLN, yaburanye yemera ko atari azi ko FLN ari umutwe w’iterabwoba.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko kuba ataremeye kuba mu mutwe w’iterabwoba atemera ko yakoze amakosa bityo Urukiko rubanza rutari kubishingiraho rumugabanyiriza ibihano.
12:00: Umucamanza Kamere yavuze ko Nshimiyimana Emmanuel, Shabani Emmanuel, Nsengimana Herman bemeye kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.
Nsengimana Herman yavuze ko atari umunyamuryango wa MRCD/FLN cyangwa ngo abe mu bayishinze. Yaburanye atemera ko ari umutwe w’ingabo utemewe.
Nshimiyimana Emmanuel we yavuze ko yabaye muri FDLR/FOCA yinjijwemo akiri umwana ndetse aza no kujya muri FLN.
Kwitonda André na Ndagijimana Jean Chrétien na bo bavuze ko babaye mu mutwe w’iterabwoba ariko bakaba batari bazi ko iyo mitwe atari iy’iterabwoba.
Urukiko rw’Ubujurire rusanga aba bose kuko bataburanye bemera byeruye uruhare rwabo mu byaha bakurikiranyweho babikoze nk’urwitwazo ariko ntibagaragaza uburemere bwabyo.
11:54: Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahamijwe kuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba wa FDLR/FOCA. Urukiko rw’Ubujurire rusanga mu bwiregure bwabo bavuga ko batari abanyamuryango muri iryo shyirahamwe, nubwo bemera ko babayemo ariko bavuga ko batari babizi.
Urukiko rw’Ubujurire rusanga icyagendeweho kituzuye ku buryo byatuma bagabanyirizwa ibihano.
11:49: Urukiko rw’Ubujurire rusanga kuba Nizeyimana Marc ataremeye ibyaha akurikiranyweho, urukiko rubanza rwaribeshye mu kumugabanyiriza ibihano bityo ingingo y’Ubushinjacyaha ifite ishingiro.
11:43: Umucamanza yavuze ko ukwemera icyaha kugira agaciro mu gihe kudashidikanywa, kutarimo kugoreka amakuru y’uko icyaha cyakozwe, hagaragazwa uko cyakozwe n’uruhare rwa nyiracyo, kuba uwemera yemera ibikorwa yakoze n’ingaruka zabyo, kuba yicuza kandi atazabisubira, kuba yiteguye gusubiza ibyo yangije kandi bigakorwa bitarenze ku rwego rwa mbere.
Ku bireba Rusesabagina Paul, abazwa mu iperereza hari ibyo yemeye, agasobanura ibyo yemeye akabisabira imbabazi bityo akwiye kugabanyirizwa ibihano.
Yagize ati “Urukiko rw’Ubujurire rusanga kugira ngo ukurikiranyweho icyaha agomba kuba yaremeye ibyo aregwa imbere y’ubugenzacyaha n’ubucamanza kandi agasobanura uko icyaha cyakozwe.’’
Urukiko rw’Ubujurire rusanga nta kosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru mu kugabanyiriza Rusesabagina icyaha.
Urukiko rusanga kuba yaremeye ko bashinze FLN ariko agahakana ko uyu mutwe utakoze ibikorwa by’iterabwoba, avuga ko nk’umuyobozi niba hari ibikorwa wakoze abyicuza akanabisabira imbabazi.
Ati “Urukiko rusanga ari ukwiyerurutsa kuko nubwo avuga ko yicuza, ababajwe n’ibyabaye, atemera ko ariwe, ari na FLN babifitemo uruhare. Urukiko rusanga ukwemera kwe kutari gushingirwaho agabanyirizwa ibihano.’’
11:39: Umucamanza Kamere yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire rusanga ku ngingo yo kugabanyirizwa ibihano ku baregwa hakwiye kwitabazwa ingingo ya 59 y’itegeko isobanura ibiranga kwemera icyaha bituma uregwa agabanyirizwa ibihano.
11:36: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Isomwa ry’urubanza rigiye gukomeza.
11:15: Hatanzwe akaruhuko gato k’iminota 15. Isomwa ry’urubanza rirasubukurwa hakomeza kumvwa ingingo zagendeweho mu bujurire n’uko Urukiko Rukuru rubibona.
– Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko habayeho kwibeshya mu kugabanyiriza abaregwa ibihano
Mu bujurire bw’uru rubanza, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko butemera imyanzuro y’urukiko rubanza kuko abaregwa bagabanyirijwe ibihano ndetse bamwe bajya munsi y’ibiteganywa n’amategeko nyamara batarigeze bemera ibyaha bakoze.
11:04: Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahamijwe kuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR/FOCA. Bireguye bavuga ko baherukaga mu Rwanda mu 1994 ndetse nta gitero na kimwe bigeze bagiramo uruhare ku butaka bw’u Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuba bataraburanye bemera icyaha, nta mpamvu nyoroshyacyaha yatuma bagabanyirizwa ibihano.
11:01: Umucamanza Kamere yavuze ko Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Nizeyimana Marc atagabanyirizwa igihano kuko atemeye ibyaha ku buryo byamubera impamvu nyoroshyacyaha.
Nizeyimana yemeye ko yabaye mu mutwe w’ingabo utemewe kandi akabisabira imbabazi. Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20.
10:54: Umucamanza Kamere yavuze ko Ubushinjacyaha bwanenze kuba Urukiko Rukuru hari abo rwagabanyirije ibihano barimo Rusesabagina Paul kandi abaregwa bataremeye icyaha.
Kuri Rusesabagina, Ubushinjacyaha bunenga ko hari ibyo yemeye mu Bushinjacyaha ariko bumugabanyiriza igihano. Bwavuze ko rwirengagije ko mu gutangira kuburana ifunga n’ifungurwa, Rusesabagina yahakanye ibyaha ndetse aza no kwikura mu rubanza avuga ko atemera ubushobozi bw’urukiko.
Buti “Imyitwarire yagaragaje ntikwiye kumubera inyoroshyacyaha ku bihano yafatiwe.’’
Ubushinjacyaha bwasabye ko atagabanyirizwa ibihano. Urukiko Rukuru rwamukatiye igihano cy’imyaka 25.
10:29: Umucamanza Kamere yavuze ko hagendewe ku murongo wagenwe n’Urukiko rw’Ikirenga, abari mu mutwe w’iterabwoba bakurikiranwaho kurema umutwe w’ingabo utemewe mu gihug, gusembura iremwa ryazo, gukora ibintu bituma ziremwa, kugirana amasezerano na zo, gushyigikira igitero cy’intambara.
Abaregwa kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, banaregwa kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba.
Abaregwa bari mu byiciro bibiri birimo FDLR/FOCA na CNRD-Ubwiyunge. Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase ntibagiye muri FLN mu gihe abandi babaye muri MRCD/FLN nyuma yo guhuzwa kwa CNRD, FLN n’andi mashyaka.
Ati “Ababaye muri FDLR/FOCA bari mu mutwe w’iterabwoba kuko washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Loni. Urukiko ruvuga ko batahamywa kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kuko wemewe.’’
Abatarajururiye icyaha cyo kuba mu Mutwe wa MRCD/FLN ni Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara, Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel n’abandi.
Ati “Urukiko rusanga umutwe wa FLN, abaregwa baremye abandi bakawubamo atari umutwe w’ingabo utemewe kuko utari ugamije igitero cy’intambara nk’uko bivugwa mu ngingo ya 459 ahubwo nk’uko ibikorwa byawo byawugaragaje wari ugamije ibikorwa by’iterabwoba.’’
Umucamanza Kamere yavuze ko urukiko rusanga ibyo Ubushinjacyaha bwajuririye busaba ko abaregwa bahamywa icyaha cyo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, nta shingiro bifite.
10:24: Ubushinjacyaha bwavuze ko butanyuzwe n’uburyo Rusesabagina Paul adahamwa n’icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba.
Urukiko rw’Ubujurire rusanga ko nta mpaka ziri mu kuba Rusesabagina Paul yarateye inkunga MRCD/FLN yari abereye umuyobozi.
Umucamanza Rukundakuvuga yavuze ko Rusesabagina adahamywa icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba.
10:15: Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza ku rwego rwa mbere rwifashishije imanza zitandukanye zaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga nk’urwa Ingabire Victoire Umuhoza n’urwa Habyarimana Emmanuel washakaga kujya mu ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda.
Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko ibikorwa byakozwe muri izo manza zisa bityo ari rwo rukwiye kwifashishwa.
Ati “Urukiko rusanga rugendeye mu murongo w’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga. Abahungabanya umutekano w’igihugu babikorera hanze bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu. Abawurimo bose bakurikiranwaho kurema umutwe w’ingabo, gushyigikira igitero cy’ingabo, kuzishyigikira bifashishije impano n’ibindi.’’
10:08: Umucamanza Kamere Emmanuel yakomeje asobanura ku cyaha abaregwa bagizweho abere, ari cyo cyo Kurema umutwe w’ingabo zitemewe.
Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko Urukiko Rukuru rwibeshye mu kwemeza ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc rwaribeshye rubahamya icyaha cyo gukora iterabwoba.
Bwavuze ko urukiko rubanza rwasesenguye nabi ingingo ya 479 ishyiraho igitabo cy’amategeko ahana maze rugira abere Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte Sankara’’ n’abandi baregwa kujya mu mutwe wa MRCD/FLN.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte, Nizeyimana Marc na Bizimana Cassien bahamwa no kurema umutwe w’ingabo zitemewe, hanyuma abandi icyenda bagahamywa icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe.
09:56: Perezida w’Inteko, Rukundakuvuga François Regis yasobanuye ibigenderwaho mu kwemeza ibyaha bihabwa abayobozi b’umutwe w’iterabwoba.
Mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye ko hemezwa ko Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nizeyimana Marc bakoze ibikorwa by’iterabwoba.
Rukundakuvuga yavuze ko “urukiko rusanga hari ibikorwa bakoze batera inkunga y’amafaranga, bayobora, bashishikariza abarwanyi ba FLN kugaba ibitero, bagomba guhamwa no gukora iterabwoba aho kugira uruhare mu iterabwoba ryakozwe n’abo bayobora.’’
Kuri Nizeyimana Marc, na we nk’uwari umuyobozi w’abarwanyi ba FLN [wanahitagamo aboherezwa ku rugamba] na we yavuze ko agomba guhamywa uruhare mu gukora iterabwoba.
– Ingingo zashingiweho mu bujurire
Mu kuburana urubanza mu bujurire, Ubushinjacyaha bwerekanye impamvu bwashingiyeho bujurira zikubiye mu ngingo zirimo inyito y’ibyaha ababuranyi bahamijwe ndetse n’ibyo bagizweho abere.
Uruhande rw’abaregwa rwo rwagaragarije urukiko ko hari bamwe bahawe ibihano batemera ndetse banatanga ingingo zibishimangira.
Izindi ngingo ebyiri zaburanweho muri ubu bujurire harimo ibihano abaregwa bahawe Ubushinjacyaha butemera ndetse n’abaregera indishyi bavuga ko hari abahawe nke hashingiwe gusa ku bushishozi bw’Urukiko Rukuru n’abataragize izo bahabwa.
– Amafoto y’abagize Inteko Iburanisha
– Abatumva Ikinyarwanda bashyiriweho ubusemuzi
Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 ruri gukurikiranwa n’abantu batandukanye barimo n’abannyamakuru mpuzamahanga.
Bitewe n’uko uru rubanza ruburanishwa mu Kinyarwanda, hagenwe uburyo bwo gusemura mu Cyongereza ku buryo n’abanyamahanga na bo bashobora kumva no gukurikirana umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire.
09:15: Umucamanza Kamere Emmanuel yatangiye gusoma imiterere y’urubanza ahereye ku byo ababuranyi bashinjwa n’uko bireguye kuva.
– Amafoto y’ababuranyi imbere y’urukiko
– Ababuranyi bose bitabye urukiko usibye Rusesabagina wikuye mu rubanza
Abaregwa muri uru rubanza bose uko ari 20 bitabye Urukiko rw’Ubujurire usibye Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza.
Rusesabagina yikuye mu rubanza muri Werurwe 2021 avuga ko “nta butabera” yizeye kubona. Yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cya burundu.
09:05: Perezida w’Inteko, Rukundakuvuga François Regis yatangiye asuzuma niba impande zose zirebwa n’urubanza zihagarariwe mu rukiko. Ubushinjacyaha buhagarariwe n’Abashinjacyaha batatu ari bo Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyalimana Angelique n’abashinjacyaha ku rwego rw’igihugu Dushimimana Claudine na Ruberwa Bonaventure.
09:02: Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi yageze mu cyumba cy’iburanisha.
Abacamanza barimo Perezida w’Inteko, Rukundakuvuga François Regis; Gakwaya Justin na Kamere Emmanuel.
– Ibihano Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa
Ubwo haburanwaga ku bujurire bw’abaregwa buri umwe yagaragaje icyo yashingiyeho ajurira bitewe n’inenge yabonaga mu mikirize y’urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rukuru.
Me Habarurema Jean Pierre yasabye Urukiko rw’Ubujurire ko Nsabimana Callixte yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 aho kuba 20 nk’uko yari yayikatiwe n’Urukiko Rukuru, Rusesagina Paul asabirwa gufungwa burundu mu gihe yari yakatiwe imyaka 25.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Nizeyimana Marc yakatirwa gufungwa burundu, Nsengimana Herman wari wasimbuye Sankara nk’Umuvugizi wa FLN agafungwa imyaka 20 kimwe na Iyamuremye Emmanuel, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Hakizimana Théogene, Ndagijimana Jean De Dieu imyaka, Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase, Nikuze Simeon, Ntabanganyimana Joseph na Mukandutiye Angelina mu gihe Niyirora Marcel yasabiwe gufungwa 15.
Bwasabye ko urukiko rwazategeka ko hatagira igihinduka ku gihano cyari cyatanzwe n’Urukiko Rukuru ku barimo Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berçhmans, Byukusenge Jean Claude, Nsabimana Jean Damascène n’abandi.
– Abaregwa batakambiye urukiko basaba kugabanyirizwa ibihano
Nyuma yo kumva ibyifuzo by’Ubushinjacyaha abaregwa na bo bahawe umwanya ngo bagire icyo babivugaho.
Nsabimana Jean Damascène alias Motard yasabye urukiko ko yagabanyirizwa ndetse akanasubikirwa ibihano ngo kuko yagorowe bihagije.
Mukandutiye Angelina na we yasabye ko yagirwa umwere akajya mu muryango nyarwanda akazagira uruhare mu guharanira iterambere ry’igihugu cye.
Nsabimana Callixte Sankara na Herman Nsengimana bongeye gutakambira urukiko barusaba ko rutaha agaciro ibyifuzwa n’ubushinjacyaha kubera ko bemeye gukorana n’ubutabera ndetse bagafasha mu gutanga amakuru no ku bandi.
Nsabimana Callixte yibukije inteko iburanisha ko ari rwo rukiko rukuru ko igihano bazahabwa nta handi bazakijuririra bityo ko yazakorana ubushishozi agahabwa ubutabera buboneye.
– Isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’ab’ingeri zose
Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu batandukanye biteguye kumva umwanzuro w’urukiko rw’Ubujurire. Barimo abanyamakuru b’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe na MRCD/FLN baregeye indishyi.
08:34: Ababuranyi bose bamaze kugera mu cyumba cy’iburanisha. Biteganyijwe ko saa Tatu zuzuye ari bwo urubanza rutangira gusomwa.
08:19: Ababuranyi bose uko ari 20 [ukuyemo Rusesabagina wanze kongera kwitaba urukiko] bageze ku Rukiko rw’Ubujurire ruri ku Kimihurura. Bahagejejwe batwawe n’imodoka y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).
Ibihano Urukiko Rukuru rwahaye Rusesabagina na bagenzi be
– Paul Rusesabagina: Imyaka 25
– Nsabimana Callixte Sankara: Imyaka 20
– Nizeyimana Marc: Imyaka 20
– Bizimana Cassien: Imyaka 20
– Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20
– Shaban Emmanuel: Imyaka 20
– Ntibiramira Innocent: Imyaka 20
– Byukusenge Jean Claude: Imyaka 20
– Nsabimana Jean Damascène: Imyaka 20
– Nikuzwe Siméon: Imyaka 10
– Nsanzubukire Félicien: Imyaka 5
– Munyaneza Anastase: Imyaka 5
– Hakizimana Théogène: Imyaka 5
– Nsengimana Herman: Imyaka 5
– Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 5
– Niyirora Marcel: Imyaka 5
– Kwitonda André: Imyaka 5
– Mukandutiye Angelina: Imyaka 5
– Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 3
– Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 3
– Ndagijimana Jean Chrétien: Imyaka 3
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!