Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatesheje agaciro ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bw’umusore w’imyaka 24 uregwa gusambanya ku gahato umugore w’imyaka 30
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwafashe icyemezo cyo gukomeza gufunga by’agateganyo umusore uregwa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu rubanza rwabaye ku wa 17 Nzeri 2026, umusore yemeye ko yasambanye n’umugore ariko bumvikanye nta gahato kabayeho.
Uregwa yatawe muri yombi taliki ya 6 Kamena 2026 akaba afungiye mu igororero rya Muhanga.
Icyaha bikekwa ko cyabereye mu mudugudu wa Buhanda mu kagari ka Nyakogo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango.
Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwategetse ko umusore akurikiranwa afunze by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha na we ahita akijurira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Mu kuburana ubujurire umusore yavuze ko yasambanye n’umugore bumvikanye nta gahato kabayeho bityo yafungurwa by’agateganyo.
Me Karuranga Salum wunganira uregwa yabwiye urukiko ko umugore uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta burenganzira yabujijwe bwo kuba yakwanga gusambana, nta terabwoba yashyizweho, nta buriganya yakorewe.
Mu rubanza yagize ati"Umugore w’imyaka 30 udafite ikibazo mu mutwe nta kuntu umusore w’imyaka 24 yari kumusambanya ku gahato kuko bigaragara ko umukiliya wanjye nta n’intwaro yari afite ngo arayikubita umugore basambanye."
Ubushinjacyaha buvuga ko ibikomere umugore afite yabitewe n’umusore bitatewe naho basambaniye kuko iyo biterwa naho basambaniye umugore yari gukomereka ku mugongo, ku itako atari gukuka iryinyo.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko imyiregurire y’umusore yateshwa agaciro agakomeza gufungwa by’agateganyo, icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ntigihinduke.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa 22 Nzeri 2026 rwavuze ko ubujurire bw’umusore nta shingiro bufite, rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho ibyaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!